HomeInte'lUbuhanuzi kuri bibiliya muri gakondo ya bakiranutsi!!!

Ubuhanuzi kuri bibiliya muri gakondo ya bakiranutsi!!!

Ninde wa twibutsa igice cy’ubuhanuzi buvuga kuri bibiliya zomuri gakondo ya bakiranutsi,ko zigiye kubura,nizisigaye zikazaba zihenze cyane,kugirango babone uko bazana bibiliya za anti-kristo!!?

Rwanda: Kwigondera igiciro cya Bibiliya ntibyoroshye

Abasoma bibiliya na bamwe mu bakirisitu mu Rwanda bavuga ko zabuze ku maguriro yazo, izibonetse nazo ugasanga zihagazeho mu biciro ku buryo zigurwa n’umugabo zigasiga undi.

Yaba Bibiliya Yera cyangwa Bibiliya Ntagatifu bitewe n’aho umuntu asengera, abazikenera bavuga ko ubu zihenze kandi no kuzibona bitoroshye.

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ari nawo uzikwirakwiza mu gihugu, uvuga ko buri mwaka hakenerwa nibura bibiliya ibihumbi 600 ariko kuri ubu hari kuboneka hagati 250 na 300.

Igiciro cya Bibiliya kiri hagati ya 6000Frw na 12000Frw. Aya ngo ni menshi ku bakirisitu bamwe kuko mu myaka itanu ishize baziguraga hagati ya 3500 Frw na 5000 Frw.

Umukirisitu witwa Twahirwa Jean Claude yabwiye Igihe ko muri iki gihe Bibiliya ziri guhenda cyane, bakibaza impamvu zabiteye.

Yagize ati “Bibiliya Yera igura ibihumbi bitandatu kandi mbere twayiguraga 3500Frw. Ubwo se urumva umuntu uciriritse yayigurira?”

Musaniwabo Béatrice ucuruza bibiliya hafi y’Itorero Inkuru Nziza mu Mujyi wa Kigali, we avuga ko zabuze, igiciro cyazo kikazamuka kandi abazikenera badahwema kwiyongera.

Ati “Natangiye kuzicuruza mu 2000, nko ku mwaka nashoboraga gucuruza bibiliya 50 ariko ubu hari n’igihe ncuruza 200 cyangwa 300 mu mwaka zigashira. Ikibazo tugira ni uko hari igihe tuzibura ugasanga ubwiye umukiliya ngo nagende azagaruke gutyo gutyo.”

Umuyobozi ushinzwe itumanaho no kumenyekanisha ibikorwa by’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pasiteri Gasare Michel, yabwiye Igihe ko igiciro cya Bibiliya cyazamutse bitewe n’uko bamwe mu bateraga inkunga uyu muryango kugirango zijyanwe mu icapiro babiretse.

Avuga ko kuba nta ruganda rucapa bibiliya ruri ruba muri Afurika, ari indi mpamvu ituma zigera ku isoko ryo mu Rwanda zihenze.

Yagize ati “Ubundi kiriya giciro abantu baguraho bibiliya ugiye kubara ibiba byayigiyeho byose wasanga ataricyo ikwiye kugura, bibiliya igera mu Rwanda ihagaze hagati ya 15000 Frws na 20 Frws.”

“Igiciro rero abantu bayiguriraho kiba cyagabanutse niko navuga, bitewe n’uko hari inkunga iba yagiyeho, ariko muri iyi minsi abaterankunga twari dufite baragabanutse kandi bibiliya zicapirwa mu mahanga.’’

Pasiteri Gasare yakomeje avuga ko 80% by’inkunga Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wabonaga zahagaze, hakaba hari gushakishwa ubushobozi imbere mu gihugu.

Yakomeje ati “Abaterankunga bareba umubare w’abakirisitu bari mu Rwanda bakabona ko dushobora kuzicapishiriza, abandi ugasanga bashaka kuduha inkunga ariko bagashyiraho amananiza. Natwe rero twareba indangagaciro zacu tukifata. »

« Ubu dukenera nibura miliyari n’igice y’amafaranga y’u Rwanda kugirango tubashe gucapisha bibiliya mu Bushinwa no muri Koreya y’Epfo (ku mwaka).”

Yakomeje avuga ko abakirisitu bakwiye kugira inkunga batanga kugirango hatazagira icyuho gikomeza kuboneka cyangwa ngo igiciro gikomeze kizamuke.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments