HomeJusticeKwisobanura k'Umwakagara,bigaragaza ko yemera ibyo ahakana!!!

Kwisobanura k’Umwakagara,bigaragaza ko yemera ibyo ahakana!!!

Rwanda: Kagame nta gitutu yashyizweho cyo kubabarira Ingabire Victoire

Victoire Ingabire avuga ko atasabye kurekugwa

Perezida Paul Kagame yatangaje ko nta gitutu yashyizweho cyo kubabarira no gufungura Madame Ingabire Victoire utavuga rumwe na leta y’icyo gihugu.Kubigaragara bombi bakomeje guterana ubwega n’abega,ariko icyo twakuramo nuko Umwakagara yashyizweho igitutu nubwo adashaka kubyemera kumugaragaro ngo Ingabire Victoire atamutwara agahigo.

Ibyo yabivuze mu ijambo yagejeje ku nteko nshingamategeko nyuma yo kurahiza abadepite baherutse gutorwa.

Perezida Kagame yavuze ko imbabazi yatanze aribwo buryo bwo gukemura ibibazo no kubaka u Rwanda; asaba abafunguwe gucisha make cyangwa bakisanga basubiye muri gereza.

Perezida w'URwanda Paul KagamePaul Kagame yatangaje ko nta gitutu yashyizweho cyo kubabarira no gufungura Madame Ingabire

Mu mpera z’icyumweru, Perezida Paul Kagame yatanze imbabazi ku mfungwa zirenze ibihumbu 2 muri zo harimo Ingabire Victoire umuyobozi w’ishyaka rua FDU inkingi ritaremerwa mu Rwanda, n’umuhanzi Kizito Mihigo bombi bari barakatiwe ibihano bitandukanye nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo ibyo gushaka gutembagaza ubutegetsi bwe.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments