HomeNewsUbuhanuzi buvugiki ku matora ya badepite?

Ubuhanuzi buvugiki ku matora ya badepite?

Leta zunz’ubumwe z’America yashyize ahagaragara nyuma gato ya matora yabaye muri kanama,2017 ko isaba abanyamakuru nabandi banyarwanda gushyira ahabona kucyo batekereza kumatora yumukuru w’igihugu yagarawemo utunenge twinshi cyane kubijyanye nabtavuga rumwe nubutegetsi bw’ingoma y’Abgea.

Ubuhanuzi buvuga ko ukwezi kwa kamena kutazamena amaraso!Bwahaye abanyarwanda bashaka gukiza amagara yabo kuba bavuye mu nzira hakiri kare kuko imbabazi z’Uhoraho zongeye kubigarariza kugirango ejo mutazavuga ko ngo Uwiteka yabatereranye kugirango mbere ya matora yabashingamateka muzabe mwavuye mu nzira.

Kandi ubuhanuzi bwavuze ko buri muntu ushaka kwiyamamaza kuba umudepite,akwiye kubanza kujya gutera ibipfukamiro mu nzego zishinzwe ubwicanyi zitirirwa inzego z’ubutasi za DMI.Kandi bukomeza buvuga ko ngo na Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba nawe azahura ninzitane mu gihe cya matora kuko urebye ubanza ariho gahunda zaba ziteganijwe.

Umuryango FPR Inkotanyi mu myiteguro y’amatora y’abadepite

Umuryango FPR Inkotanyi watangaje ko mu minsi iri imbere uzatangira gahunda yo gushaka abazawuhagararira mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2018.

Iyi gahunda izatangirira ku rwego rw’akagari, hakazakorwa amatora ku buryo buziguye; aho buri wese mu bagize inteko itora azandika amazina y’abantu babiri yifuza ko bamuhagararira, umugabo umwe n’umugore umwe.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, ukuriye iki gikorwa mu Muryango FPR Inkotanyi, Habiyaremye Aimable, yavuze ari intambwe ikomeye mu gukomeza kwimakaza demokarasi, imwe mu nkingi shingiro z’uyu muryango.

Urutonde rw’abazatorerwa kuri buri kagari ruzagezwa ku rwego rw’akarere, kuri urwo rwego 20 ba mbere bazaba bagize amajwi meshi bazashyikirizwa inteko itora, ibatoremo bane barimo abagore babiri n’abagabo babiri bazashyikirizwa urwego rw’igihugu ari naho hazemezwa urutonde ntakuka rw’abazahagararira umuryango mu matora rusange y’abadepite.

Ku mugoroba wo ku wa Kane, Chairman wa Umuryango FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame yayoboye inama ya Komite Nyobozi yawo ku cyicaro gikuru i Rusororo

Amahirwe ku rubyiruko

Nk’uko Perezida Kagame akunze kugaruka ku ruhare rw’urubyiruko mu miyoborere y’igihugu, ashimagira ko rugomba guhabwa amahirwe, Komiseri wawo, Gasamagera Wellars, yabwiye IGIHE ko muri aya matora rufitemo amahirwe, aho yashimangiye ko arubonamo ubushobozi buhagije.

Yagize ati “Urubyiruko rero rufite ndetse n’amahirwe muri aya matora tugiyemo yo kugaragara mu byiciro bitandukanye, haba imyanya y’urubyiruko ubwarwo, ndetse no mu byiciro rusange. Igikenewe cyane ni uko urubyiruko rwumva ayo mahirwe rufite rukagerageza kujya muri ibyo byiciro bitandukanye.”

Yunzemo ati “Nk’uko Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi yabisabye anabisa abanyamuryango, ni uko urubyiruko rwafata ayo mahirwe ruhabwa. Ntibibe gusa kujya muri iyo myanya ahubwo rukiyemeza gukora rugatanga umusanzu warwo mu iterambere ry’iki gihugu no mu mibereho myiza.”

Gasamagera yasabye abanyamuryango b’uyu muryango kuzagira uruhare rugaragara mu matora, bashishoza bagatora abazagirira igihugu akamaro.

Ati “Iteka twabasabye ko iyo tugeze mu bihe nk’ibi by’amatora, gutora abahagararira umuryango, ko twashishoza tukareba abantu b’ingirakamaro bashobora kuzagira icyo bamara, bahagararira umuryango mu buryo bwa nyabwo; cyane cyane tukanatora, kutaryama ngo bizikora.”

Manda y’abadepite iri kugana ku musozo, aho umubare munini wabo baturuka mu Muryango RPF Inkotanyi.

Komiseri Gasamagera abajijwe niba umusaruro bari bitezweho bawutanze, yavuze ko batarakora isuzuma ariko muri rusange bakoze ibyo bari baratumwe.

Ati “Umusaruro wabo ntabwo twari twageza igihe cyo kuwureba, tuzi neza ko bakora, tuzi neza ko bakora icyo batumwe n’umuryango, abadepite boherejwe n’umuryango mu Nteko Ishinga Amategeko bakora ibyo babatumye. Ntabwo naguha imibare itarashyirwa hanze ariko muri rusange biratunyuze.”

Kuri gahunda y’amatora y’abadepite, Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko izatangira kwakira kandidatire ku wa 12- 25 Nyakanga; kwiyamamaza bigatangira ku wa 13 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2017.

Amatora ateganyijwe ku wa 2 Nzeri 2018 ku Banyarwanda batuye muri Diaspora naho abari imbere mu gihugu bazazindukira mu matora ku wa 3 Nzeri 2018.

Komiseri wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments