May 4, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona ibikomeye bigiye gukorerwa mu isi ya bazima kubanyagakondorero bari muri gakondo ya bakiranutsi bahaweho umwandu n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Mbona ingabo za RDF zose ariko cyane cyane abakuru bingabo bajyanwa mu butayu bugufiya cyane,ariko mbona ko biringiye cyane umutwe wa politike ukaba nihuriro ry’amashyaka ashingiye ku kinyoma cya (Rep) itemewe namategeko yo muri gakondo ya bakiranutsi.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho kandi cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,abakuru bingabo za RDF bakorana na RNC,bagiye kwinjizwa mu butayu bugufiya cyane.Ariko ntangazwa cyane ni uko bahise babwinjiranamo na bagore babo,abana babo,kandi bose nabonaga bari kumirongo yagisirikare nkiyabanyeshuli.
Ariko kandi nongera gutangazwa cyaneee ni uko nya Nyiramongi Jezebel nawe yarabarimo ari kumurongo ndetse yari nkuwa [3] kumurongo uturutse ibumoso bwaho bari bahagaze bategereje amabwiriza ya nyuma yo kuba mu butayu bugufiya.
Ikindi cya ntangaje kandi cyane,mbonamo n’abazungukazi nabagabo babo bashyigikiye agatsiko kabicanyi bari kubutegetsi kitwa FPR,basanzwe bakorana za mafiya zo kugurisha ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi abivuga.
Mbona ni ndaya zo mu gihugu cy’Ibabylon nazo zinjizwa mu butayu bugufiya kugirango zigishwe kubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Mbonamo na mwene data twigeze gukorana umulimo wa data wo mu Ijuru akaza kwirukanwa n’Uhoraho kubera kwigira nyirandibizi ajyanwa mu butayu bugufiya aho abumazemo amezi [7] yigishwa kugendana n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,abo bose ubonye ngiye kubajyana mu butayu bukomeye cyane kuko bakomeje kujya impaka n’umwuka w’Uwiteka Imana Nyiringabo kugirango bamenye yuko arijye waremye ijuru nisi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Nerekwa abahutu b’Abakiga nabo bari mu butayu buvanze na mazi abagera munda mu gihugu cy’ibabylon aho bahungiye Umwakagara kugirango barebe ko bwacya kabiri.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’’umuntu,abo bakiga basize bakoze ishyano barimbuye ubwoko bw’Uwiteka Imana Nyiringabo,none ubahanurire yuko Uwiteka avuze ko amanuye umwuka w’ubukene kuribo maze amashillingi biringiraga akaba agiye kubashirana kugirango bacishwe bugufiya bamenye yuko Uwiteka Imana ariwe ukiza akanashyira hejuru uwo ashatse kandi ko ashobora no gucisha bugufiya uwo ashatse kuko byose bikomoka kuri we uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Nerekwa abandi banyagakondorero bamaze igihe mu butayu bugufiya,baratangiye kwandika igitabo cyo kurangiza memoire(Final Project)university kandi ko barangije amasomo yabo bakoreraga mu butayu.
Mbona ko n’Umuhanuzi nawe ahise atangira kwandika igitabo cyo kurangiza masters(project)yamashuli yakoreraga mu butayu bugufiya hafi ni Nyanja iherereye mu majyepfo yo mu hurasirazuba bw’Africa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,wandike vuba vuba kuko iminsi yagiye igeze ku iherezo ngo Uwiteka asohoze ibyo yasezeranije abayikunda muri gakondo ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Nerekwa umugisha mwinshi umanurwa nijuru(Heaven of Finance and Planning ministry)numva ijwi ry’Uhoraho ribwira abashinzwe iyo minisiteri y’imali nigena migambi gukora ibishoboka byose bakohereza umugisha vuba bishoboka kugirango umulimo wa data udahagarara uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umwana mutoya w’Umuhungu bataye ku nkengero z’ubutayu bugufiya.Maze mbona Umuhanuzi hamwe nabahamya barikumwe batiragura uwo mwana w’umuhungu baramutwara bamukiza akaga gakomeye kari kamutegereje uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umugore utwite inda nkuru igiye kuvuka,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore isezerano ry’Uhoraho rigeze hafi cyane kandi rigiye kuvuka byihuse kuko igihe rimaze cyari gihagije kugirango Uhoraho asohoze ibyo yavuze kubwoko bwe bumaze imyaka myinshi mu butayu bwaamahanga uko niko Uhoraho Nyiringabo hamwe n’umwuka we babihamya kandi ni uko abivuga.
Njyanwwa mu iyerekwa mbona ndikumwe nabandi benedata bandi dusengera mucyumba aho twari turi mu masengesho yo kwiyiriza no gusenga Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,mwana w’umuntu,tangira uririmbe indirimbo yo muzo gushimisha Uwiteka Imana Nyiringabo ivuga ngo” Umukiz’ azahanagura
Amarira yacu yose”mu ndirimbo z’agakiza uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.Nuko numva umukobwa twarikumwe dusenga tunasingiza Uhoraho Nyiringabo azamura icyo gitero abwirijwe n’umwuka wera maze numva anzamuye mu isi y’umwuka najye ndamwikiriza maze tugubwa neza ndushaho gukumbura Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
Maze nzamura isengesho nsaba Uhoraho ngo adukize umwana w’umwega watubereye umuvumo yica ubwoko bw’Uhoraho amanywa nijoro nsaba Uwiteka gukuraho vuba na bwangu Umwakagara kugirango dutahe muri gakondo tahaweho n’Uhoraho kuzatubera umwandu wabakiranutsi niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
1
Twarabatuwe rwose rwose
Mu Mwami Yesu Kristo.
Twigish’ ijambo rye rizima
Mu mbaraga z’Umwuka.Cyo
dukomeze tujye imbere,
Dutsind’ ibigerageza!
Turwan’ intambara twizeye,
Twihanganire byose.
2
Tur’abasirikare benshi,
Twogejwe mu maraso.
Umwami wacu Yesu Kristo,
Ni nawe muyobozi.
Kubw’ imbaraga ze dufite,
Tuzabaho no mu rupfu.
Dukomeze dushyire mbere,
Dushimir’ Ihoraho.
3
Kwa Yesu dufit’ ubutwari,
Dufit’ ubushobozi.
Iyo twizey’ amagambo ye,
Uko yayatubwiye.
Ku musaraba haturuka
Iriba rimar’ inyota.
Twa hanywerey’ amazi meza,
Amazi y’ubugingo.
4
Mw ijuru n’igihugu cyacu,
Cyuzuyemw amahoro.
Mu gihe tuzakigeramo,
Tuzahimbaza Yesu.
Umukiz’ azahanagura
Amarira yacu yose.
Tuzanezererw’igihugu,
Yadusezeranije.
nccleon@gmail.com





