April 19,2018 ijwi ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uramenye ntujye gusengera abanyababylon ureke mwene wabo abasengere kuko byaguteza umutekano mucye nyuma yo kubona ko ufite impano z’Uhoraho,bazaba benshi cyane bashake yuko wabasengera ndetse bazifuza ko mwakora urusengero bityo ukagira umutekano mucye kandi atari bo wahamagariwe gukorera uko niko Uhoraho Nyiringabo abitegetse!
Njyanwa mu iyerekwa mbona manuka njya mu butayu bugufiya,kandi umwuka w’Inzika y’Inzigo witwa RNC,nawo wari inyuma yanjye ugende ushinga ikirenge aho nshinguye ikirenge.
Ngeze haruguru y’ubutayu maze mbona haruguru yumukoki hari urukwavu na bana barwo ba [5],nsimbuka umukoki mfata ibyana [3] na nyina,maze [2] mbiha wa mwuka w’Inzika y’Inzigo RNC,arabifata arangije arabirekura kandi yagombaga kubijyana murugo akabyaroro(kugira ubwenge).
Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore RNC banze kumva imbuzi z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Bahora barwanya Umuhanuzi hamwe n’Umwuka w’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,none baciriweho iteka kuko badateze kuzasohoza imigambi kubera gukunda ubugoryi aho gukunda ubwenge bw’Ijuru,bo biringira yuko ubwenge bwa EVA wanze kumvira imiburo y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,bwateje akaga mw’isi ya bazima uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umugisha wawe ulimo gutunganywa ngo woherezwe kugirango ubashe gukomeza imilimo y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho Nyiringabo abitegetse,kandi niko abivuze!
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,hari umuntu nabwiye ku koherereza umugisha utubutse none yaranze,andika umubwire yuko ngiye kumuciraho iteka kubera gusuzugura umwuka w’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uku niko Uwiteka Imana Nyiringabo avuga.Ucireho iteka ijambo ryitwa “AGAKIZA MODELE”kugirango abakoresha iryo jambo bose badashaka gukizwa ahubwo bagakurikiza imyigishirize ijyanye ninyungu zabo,bityo nabo bacirweho iteka n’umwuka w’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho abitegetse!
Dore numero yubutabera bwabo ibaciriyeho urubanza kugirango batazabona icyo bireguza imbere y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,kuko imanza zo mu itorero rya Kristo zizaba zararangiriye mu isi ya bazima.N°0132/0004/0018 uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona mfite ibiceri byinshi(coins)maze mfata inkozi z’ibibi ndabibaha(gusubizaumwuka w’ubukene aho waturutse)maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,umwuka w’ubukene bari baragushyizeho wose uwusubije banyirawo kugirango nawe bagusubize ubutunzi bwawe bwose bari baratwaye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona mu gihugu cy’Ubuperezi hagiye kubaho intambara ikomeye cyane.Mbona Umwakagara yohereza indege zitagira amajwi zigiye kurasa umurwa mukuru wa Kampla igihugu kiyobowe n’umwana w’UMUSITA,maze mbona ngabo z’Umwana w’UMUSITA zifite ubwoba bwinshi cyane kuko indege zaje zibatunguye cyane Babura aho bihisha.
Ariko icyantangaje ni uko izo ndege zageze mu murwa wa Kampala zikananirwa kurasa cyangwa kurekura ibisasu kugirango intambara itangire.Mbona ko zizengurutse uwo murwa kugeza zisubiyeyo ari nta cyo zikoze.Mbona umwana w’UMUSITA yitegurira intambara yo guhangana n’Umwakagara kugirango amukure kubutegetsi,mbona ko Umwakagara abuze iyo yerekera uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Mbona abitwa bene data batuye kandi baba mu kigo cya gisirikare(kuba mu buretwa bwa satani na badayimoni)ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,MARK na RACHAEL banze kumvira ijambo ry’Uhoraho none bahisemo kwibera mu butayu ubuzira herezo.
Kubera uko kutumvira byatumye abadayimoni babashoka babagira ingaruzwa muheto,none babaye mu buretwa bwa satani n’inkozi z’ibibi kuzageza igihe bazumvira bagashyira mu bikorwa ibyo umwuka w’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yabasabye gukora uko niko abivuga.
Nerekwa intoke ziteye mugishanga,zaragwingiye cyane,maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umulimo wanjye waragwingiye muri gakondo ya bakiranutsi,kuko abafarisayo bahisemo gukorera inda zabo,aho gukorera Uwiteka Imana Nyiringabo kuko banze kumva iyo ivuga iri mu Ijuru ngo bakore ibijyanywe nubushake bwabo uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
April 20, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona inkozi y’ikibi yitwa SUSAN Thomas waturutse mu gihugu cy’Abakaludaya(Tanzania)mbona yongeye guterekerera imandwa na ryangombe kugirango imigisha yari yaratwaye y’Umuhanuzi ashobore kuyigaruza.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ya nkozi y’ikibi yongeye kuguterekerera kuko ibyari imigisha yabo bari baratwaye bayikuye iwawe yabashizeho uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’uwo mucyecuru w’inkozi y’ikibi yahumanije umusore witwa Alphonse amuhindura umsazi,amutangaho igitambo kugirango ubutunzi bwabo bwiyongere uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,dore afite abadayimoni aterekerera bo mubwoko bw’Inzungu(Illuminati)maze mbona ko abo bazimu babyibushye cyane kubera gufatwa neza uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,genda ufate imfunguzo(ubushobozi) yakoreshaga maze uzitware atazongera kugira imbaraga zo gukomeza guhumanya abantu b’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.
Nerekwa umukobwa we bucura wize muri KIST witwa KATHRYN ajyanwa muri kaminuza(ibigeragezo bikomeye)kandi yararangije.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,imbaraga z’umwijima uwo mucyecuru yakoreshaga ziri mukaga gakomeye kuko wamaze kuziciraho iteka niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rikomeza kumbwira ko iyo nkozi y’ikibi yasenyeye abahungu be,na bakazana be,maze mbwirwa kumuciraho iteka rya burundu maze ahabwa numero yubutabera(file number) N°0133/0004/0018 uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
nccleon@gmail.com





