Umusomyi wikinyamakuru inyangeNewss.com,yandikiye umwanditsi mukuru w’inyangeNews: Léo, mbere na mbere mbanje kugusuhuza Imana ishobora byose ihabwe icyubahiro kandi ikumeze ibane nawe. Nkwandikiye ngira ngo ntange igitekerezo kuri iyinkuru watwandikiye kubyo kwishyira hamwe kw’abahutu n’abacikamu b’abatutsi,njye ndebye nsanga hatabayeho kugira inda nini kwishyira hamwe bishoboka kuko basangiye kuba barapfushije bose kunyungu z’umuntu umwe,abahutu bagaraguzwa agati babuze uko bagira bahebera urwaje bacurwa bufuni na buhoro bagirwa abacinyi ruharwa barangwa(urwango) no mumahanga hose.
abacikacumu nabo bari bizeye ko kagame azabashyira Ku ibere afashe ubutegetsi, ngo kubera batanze ibitambo basanze ibyo bibwira bari beshye kuko incike ntizigeze zifashwa ngo zitabweho,abari baragize amahirwe yo kurokoka ari abasirikari cyangwa abakigiyemo nyuma yo kurokoka batunguwe no kugisezererwamo byihuse ubukene burabataha,ikigega kirihira Abana b’abacikacumu nabo sibo barihirirwaga ahubwo,harihirirwaga abana bafite ba se bari ba Major,colonel n’abandi bakomeye mu nzego za leta.
Nyuma y’ibi byose rero nsanga abahutu ntacyo bakagombye gushingiraho banga abacikacumu, kuko bose ndabihamya babayeho nabi mu Rwanda. Ahubwo bakabaye incuti,gusa kumpande zombi ikibazo kigihari ni abantu b’inda nini bagenda baboshya.
Niyompamvu mbona gushyirahamwe bishobora gushoboka! Kuko bose bari muri leta ibikoreje urusyo,abatusi bari bazi ko bazaba abasangwa bisanze barigutegekwa n’abavantara. Ikindi kibababaza n’imfu zihoraho z’abacikacumu bakomeye bakagimbye kubavuganira ibyo byose bibatera kubona badakunzwe.
Aha ninaho mbonera ko Ubwami mu Rwanda buzishimirwa cyane igihe buzaba bwimye ingoma, kagame avuyeho n’ishumi rye.Kuko Rubanda rwose baravuga bati Umwami yo kagira amata n’ingoma ‘abayakamirwa ni we wenyine ubereye urwanda ndabihamya ntashidikanya ko icyo gihe nikigera ubuhutu n’ubututsi bizacika burundu hasigare Rubanda rw’umwami.
Léo sindi umuhanuzi kuko umuhanuzi ni wowe kandi ibimbivuze kubera nemera ubuhanuzi nkemera n’Imana, nkurikije ubuhanuzi nkareba n’uburyo abantu babayeho(ubusumbane)mu Rwanda Umwami niyima ingoma, kandi akagendera mu nzira z’Imana azayobora abantu bamwishimiye kuko azaba atumye batura imitwaro bamaranye igihe.
Erega Leo mu Rwanda Rubanda nyamwinshi bakeneye aho baruhukira bagakira ingoyi bamazeho igihe bakaruhuka ubutazongera kwikorera umutwaro.Rubanda nyamwinshi mvuga ni imbabare z’abahutu,abatutsi n’abatwa. Murakoze mugire umunsi mwiza kandi Uhoraho Imana ya Abraham,Isaka na Yakobo Imana isumba byose ikumeze ibane nawe





