April 8, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’ikinyoma ubura amahwemo kubera ikinyoma cy’umwanzi kimaze gutahurwa,bikaba bitacyoroheye umwanzi gukomeza ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,hamwe na batuye isi muri rusanga uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona haje abagabo [2] baje kundwanya ndabarwanya mbicisha inkota yanjye,maze mpungira mu murima wa masaka nsangamo abagore [2] bahunze isi yababujije amahwemo,umwe yari nyina wa Deborah (Rachael) undi sinabashije kumumenya neza maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,bariya bagore uko ari [2] basuzuguye umwuka w’Uwiteka Imana Nyiringabo ariwe Imana yawe ukorera none dore kubera kutumvira umwuka wera bahawe igihano cyo kujyanwa mu butayu bugufiya aho bagiye kwigishwa kubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umunyamakuru witwa DINA GAHAMANYI ukorera bbc mururimi rw’igiswahili mu gihugu cy’ibabylon.Mbona nawe ajyanwa ku ishuli ryo kwigisha ubwoko bwa abatutsi kubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
Ishuli ryali ritaratangira bamuha Ibitabo ngo ajye kubisoma kuzageza igihe azinjizwa muri iryo shuli agatangira kwiga akamenya yuko Uhoraho nyiringabo ajya agira neza kandi ko ajaya yita kubamwubaha iteka ryose uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Naho jyewe mbona njya kuri iryo shuli kujya gusaba icyemezo cy’uko naharangije amashuli abanza,maze babanza kwanga yuko nakwinjira ngo mbona n’Umwalimu mukuru(Principle)ubwo bizakugeraho ndahava ariko ngenda ntabonanye na mwalimu mukuru.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane,maze rirambworira riti,mwana w’umuntu,uwo mudamu DINNA GAHAMANYI umubwire yitegurira kujya kwiga amashuli yo kubaha Uhoraho Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.
Mbona na mwishwa wanjye Mukeshimana Jeannette arikumwe n’umugabo we,bombi bazamuka kujya kuri uwo musozi kugirango bajye kwiyandiksha kugirango batangire amashuli ,nawe azamuka uwo musozi wubatswe ishuli ryigisha ubwoko bwa batutsi kubaha Uwiteka Nyiringabo.
Nerekwa Umuhanuzi amanuka uwo musozi wiryo shuli,ahura ni NYONI yari yoherejwe ni nkozi z’ibibi iza izanywe no guhumanya Umuhanuzi maze ayifatira mukiganza cy’iburyo aba afashe abarozi ni nkozi z’ibibi zose maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwwana w’umuntu,uhejeje inkozi z’ibibi na barozi mukiganza cy’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi niko Uwiteka abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona muri gakondo ya bakiranutsi abasheshe akanguhe birirwa basoma ijambo ry’ubuhanuzi basaba Uwiteka Imana Nyirinngabo yuko ubuhanuzi bukwiye gusohoza vuba bakitahira aho kgirango umwana w’umwega yirirwe abacira kurwara nkinda uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abihishuye kandi ni uko abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ko abasore bo mu bwoko bwa batutsi basigaye bafite ishyari ry’indengakamere aho bifuza ubutunzi badashobora kuzapfa bagezeho.
Nerekwa uburyoki biirwa batuka Umuhanuzi Ainesha,ngo kuko abahanurira intambara kandi bari bageze igihe cyo kwidagadura ngo baryoshye ubuzima uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
April 10,2018 njyanwa mu iyerekwa mbona ibinyabiziga [2] birwanira mu butayu bugufiya,mbona ikinyabiziga kimwe cyasaga numukara kinesha icyo byarwanaga maze umuntu warurimo avamo yirukanka arahunga ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abategetsi [2] bagiye guhangana kandi umwe ararusha imbaraga mu genzi we uko niko Uwiteka Imana abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,igihugu cy’Isamariya kigiye guhangana n’Umwakagara nyamara Umwakagara ashobora kuzisanga murwabayanga kuko yibwira yuko afiteimbaraga nyamara ari ntazo agira uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Nerekwa za magigiri zinturuka inyuma ngo zimfate ariko mba nazitanze kuzibona ndahindukira ncisha inkota yanjye zose nzimarira ku icumu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,za magigiri zimaze gutegura umugambi wo kugushimuta ariko uwo mugambi ntabwo uzabahira kuko bamaze gucirwaho iteka nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abatutsi bubaka inzu barayirangiza,igeze aho Nyiramongi Jezebel Jeannette aza kubafasha gusiga irangi.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,iriya nzu ubonye balimo basiga amarangi nta bwo abayubatse(igihugu)bazigera bayitaha kuko ijambo ry’Uhoraho ryavuze yuko igihe bazaba bishimira ibyo bamaze kugeraho,aribwo Ukuboko k’Uhoraho kuzaramburwa n’Uwiteka Nyiringabo agasenya ibyo bubatse byose bagakorwa nisoni ku karubanda uko niko Nyiribihe byose abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubugambanyi bukomeye nubworoheje bigiye gukorerwa umwana w’umuntu.Ariko ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko byose byamaze gucirwaho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hari za magigiri zoherejwe ngo zikore ibishoboka byose ngo zikugigire zimenye aho uherereye mu gihugu cy’ibabylon kugirango zizagucishe igihanga.Ni uko urabe maso cyane kuko intwali zitaka zinyinyiriwe hakaba hasigaye ahintwarane uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona izuba nukwezi biraje binsanga aho nari nibereye mu gihugu cy’ubutayu bugufiya.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira ngo hazabanza ukwezi hanyuma izuba rize hanyuma kuko rizabanza gusigara mu butayu bugufiya uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa umwuka w’Inzika y’Inzigo uza kundeba usanga aho nari nduhukiye,maze nawo uryama kugisaasiro narinduhukiyeho.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inzika za batutsi zikomeje kwiyongera kandi niwowe zishaka,nyamara abibwira yuko wabibagiwe nta bwo ari byo kuko umwuka w’ubuhanuzi ukorera muri wowe utajya wibagirwa ahubwo uturiza muri wowe kugirango igihe cyawo nigisohora ukore umulimo wawo nkuko bikwiriye uko niko baciriweho iteka nijambo ry’Uhoraho bibwira yuko baguhenze ubwenge kandi nyamara baramaze gucirwaho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho abivuga.
April 12,2018 njyanwa mu iyerekwa mbona Umwakagara yigarurira amatongo yabaturage mbere yuko akurwa kubutegetsi.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,Umwakagara azacuza abaturage byose bari barihahiye mbere yuko ava kubutegetsi bazaba batakigira nurwo kwishimisha urujo hanyuma abone gukurwa ku ngoma uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Mbona ko abatutsi bakomeye bakiri muri gakondo ya bakiranutsi Umwakagara abahinduye abatindi abaasubije ku isuka ngo kugirango bamupfukamire ngo kuko bashyigikiye abarwanya ubutegetsi bwe uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,intumva zirira kumiziro,abo batutsi nibyo byari bibakwiriye kuko babwiwe kenshi iby’Umwakagara nibyo azabakorera ariko banga kumva bica amatwi none reka abahindure uko umwanzi ashaka kugirango ijambo ry’Uhoraho ribasohozeho niho bazamenya yuko ubutegetsi bwa FPR butaturutse k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Nyiringabo abivuga.
Nerekwa abasigaye muri gakondo ya bakiranutsi,abaturage bose batakigira akazi,yaba abari bagafite,basaga nabatagafite mbona bose basigaye bifashe mapfubyi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona haza ubuyobe bukomeye cyane,kandi mbona pastor witwa Ndayizeye Raurent ayobera muri ubwo buyobe bukomeye ndetse mbona ko na bibiliya ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,ko bagiye kuyihinduramo amwe mu magambo ayigize nk’uko bibiliya New International Version bayihinduye(NIV)bagakuramo amagambo [66] akomeye yo mu byanditswe byera kugirango ubwoko bw’Uwiteka Imana Nyiringabo buyobe uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ubwoko bwanjye ubabwire uti,uku niko Uhoraho Nyiringabo ababurira,dore ijambo ryanjye bibiliya bagiye kurihindura ndetse hamwe na hamwe bazarikuraho burundu.
None mube abanyabwenge kuko ibihe bigiye gukomera cyane,ariko abazarikomeza naryo rizabakomeza,kandi Uhoraho nawe azabakomeza kandi azabana namwe kugirango mu menye yuko nitwa Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ya Israel uko niko Uhoraho abivuga.
Mbona ko guhundura bibiliya bidahigije ahubwo ndetse nibitekerezo byabo nabyo bagiye kubihindura kugirango abantu bazajye batekereza ibyo gukiranirwa gusa gusa naho ibyo gutekereza ku ijambo ry’Uhoraho bikamuke muri bo maze bazasigare barwanya Uwiteka kandi baravugaga yuko bamwizera uko niko Uhoraho Nyiringabo abihishuye kandi ni uko abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,uburire abatuye isi ufite bibiliya ayikomereho cyane kuko hagiye kubaho inzara ni nyota by’ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibyahanuwe biregereje kandi cyane,kuko mbere yuko ushinga radio na TV umunyamakuru wa bbc witwa Dina Gahamanyi azabanza kwinjizwa mu butayu bugufiya akigishwa kubaha ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo.None dore igihe niki kandi kirasohoye ngo ibyahanuwe bishyirwe ahabona nk’uko Uhoraho Nyiringabo yabivuze uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,Umwakagara ahagaritse Umutima bikomeye kuko ibyo yitaga inzozi bidateze gusohora nkuko yabyibwiraga cyangwa nk’uko yari yarabigambiriye.
Dore Uhoraho Nyiringabo amukomye mu nkokora kandi urugamba rwose azarwana naho yaba arwana n’umwana azarutsindwa kugiango Uwiteka Imana Nyiringabo yigaragaze yuko hatarwana amagare na mafarashi ahubwo ko byose bijya biba ari uko Nyiringabo Uwiteka Imana yanjye yabyemeye uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ndi mu ishyamba(ubuhunzi)mpabona abagore [2] bageraniwe,umwe yasaga na Rachael yambaye ubusa umubiri wose(gukorwa nisoni) undi sinabashije kumumenya,maze ngenda ngiye kumukiza no kumutabara kuko hari haje abagabo binkozi z’ibibi bazanywe no kugirira nabi abo bagore.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,banza ukize bariya bagore kugirango ziriya nkozi z’ibibi zitabaca ibihanga zikabagirira nabi.Mfata inkota yanjye ndagenda ntabara Rachael wanze kumvira ijambo ry’Uhoraho,ndangije njya gutabara nundi barikumwe nkuko Uwiteka yabisabye uko niko Uwiteka ajya aca amarenga kandi ni uko abivuga.
Nerekwa muri gakondo ya bakiranutsi abagore baho ko bagiye guhura nakaga gakomeye cyane,kandi mbonako abafite akazi bose akazi kabo gashyizweho ishyerezo mu isi ya bazima.
Nerekwa kandi ko mwisi yose hagiye kubaho ikibazo cy’imilimo akazi abantu bakoraga bakorera leta karangiye hagiye kuzajya hakora za machine gusa kugirango umwanzi abone uko azajya abafata baje gusaba ubufasha uko niko Uhoraho Nyiringabo baivuga.
Mbona muri gakondo ya bakiranutsi abakobwa na bagore batuye muri gakondo ko batazongera kurongorwa kuko bakomeje gukiranirwa bikomeye kuko Uwiteka agiye guteza ubukene mu bagabo maze bakabura uko bashaka abagore kuko abagore na bakobwa bakabije gukiranirwa imbere ya maso y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,umuntu wese utari yashaka umugore umuburire abe abyihoreye kuko uzabikora bitazamuhira byaba byiza ko waburara uri wenyine aho kuburarana numugore kandi ari ntabyiringiro byuko uzabona amafunguro uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo ababuriye kandi nuko abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ijuru ritegeka abashinzwe imali nigena migambi byo mu ijuru(Ministry of Finance and Planing)bahabwa andi amabwiriza yo koherereza umugisha Umuhanuzi Ainesha uri mu butayu bugufiya mu gihugu cy’ibabylon uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse.
Nongera kwerekwa umudamu usengera muri assembles inyamirambo kwa Pastor Rwabikinga witwa Agnes Uwiteka yongera gushimangira ko agiye kwinjizwa ubutayu bugufiya cyane kugirango inkamba z’ubwibone ziba muri we zahagize igicumbi zikurweho kugirango amenye yuko Uwiteka ajya aca imanza zitabera uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.





