HomeNewsIshimwe ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,ntirigajuka

Ishimwe ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,ntirigajuka

Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,ndagushima ko waremye byose kandi ukabirema neza utishama,sinagusaba ngo unyemerere kandi umunsi wandemaga ariho wanyemeye ukangira intangarugero indashyikirwa mu biremwa byose byo mu isi yabazima.

Reka ngusingize kandi ngushime kuko ari nta kindi ukwiriye,mbese niki kindi ukwiriye kitari ugusingizwa ko ibindi byose ubushoboye ariko niba atari ubwenge bwa muntu ubanza udashobora kwisingiza no kwishima,usibye ko ushobora kwishimira imilimo myiza wakoze kandi ukaba warayikoreye mu gukiranuka no guca imanza zitabera.

Birashoboka ko,ibyo mbona abandi batabibona biteye nuko bagukunda urukundo rucye kandi rudakwiriye,kuko hariho abikunda bakabyitiranya no kugukunda nyamara iyo ubigenzuye neza usanga ibyo bavuga bitandukanye nibyo bakorera mu isi ya bazima byakabaye biguhesha agaciro bikagaragaza urukundo bakunda Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Mbese iyo iminwa itabasha kuvuga ibijyanye nimilimo yawe,ibikorwa byo ubwabyo ntibyivugira?Ese hari uwabwira ikiremwa cyawe ngo nikigushime kandi cyizi neza yuko kibeshejweho nawe Nyiringabo?

Ariko se umwanzi niki wakwishyira hejuru y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo?Umwakagara se we niki ku buryo bumva barengeye byose?Uwabigerageje bwa mbere yajugunywe ikuzimu kwa nyamutezi.

Uwiteka Mana yanjye,abanzi banjye wabashyize munsi yibirenge byanjye,none niki kindi nshaka kitari ubutabera bwawe nashakaga mw’isi ya bazima?

Umutima wanjye wifuzaga ubutabera bwawe,butadukanye nubw’abana b’abantu,kuko badaca imanza zitabera,ahubwo barenganya abo bari bakwiriye kurenganura.

Nyamara igitangaje ibyo nibyo bita ubutabera kandi binyuranye namahame y’ijambo ryawe.Ariko igitangaje kandi  usanga iyo ubaramburiyeho ukuboko kwawe batangira kugutakambira bakibagirwa igihe bari ku ntebe yubutabera ko barenganije abo bari bakwiye kurenganura mu gihe cyari gikwiriye.

None bizagenda gute? Ko birengagije imilimo myiza yera kandi yo gukiranuka? Ese cya gihe nikigera,aho bazatinyuka guhamagara izina ryawe ryera?

Hanyuma se nibatarihamagara bizakizwa nande? Nibarihamagara se uzabasha kubakiza kandi baramaze gucirwaho iteka n’umugaragu wawe witoranirije mwisi yabazima!?

Inyota n’inzara naringufitiye warayimaze birarangira pe! Kuko wamanutse ukaza ugatura mu bugingo bwanjye,ariko na nubu hari abangisha impaka yuko Uhoraho ataba murijye,ariko babiterwa no gukiranirwa kwabo, no kuba badashaka umucyo uri muri jye ko umurika hose ku isi kugirango abayituye bamenye imilimo yawe myiza wakoze muri jyewe.

Ariko ibyo ntibinca intege, ahubwo binsubizamo imbaraga, mu bugingo.Niyompamvu nta tentebuka amaboko yo kwandika ibyiza byawe byuzuyemo ubwiza n’ubwuzu byinshi bidasobanukirwa ubwenge bw’umuntu.

Ntaregera mu bwiza bwawe, nahoraga nibona nk’uwaciriweho iteka rya burundu.Ariko ubu nd’umugabo ushima Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo Amen.

Kuko wagiriye neza ubugingo bwanjye,amahanga yose wayahaye kumenya ineza yawe wangiriye,abandwanya uzabarimbura ubamareho mu isi ya bazima, kugirango ibisigazwa by’ababakomotseho bizamenye yuko uri mwiza kandi ujya wita kumugaragu wawe iteka ryose!

Uhoraho we,ninde munyabwenge wa kwibwira ibyo gukiranuka utabigizemo uruhare? Wakijije ubugingo bwanjye ubwo urwobo rwali runyasamiye mu gihugu cy’UBUPERESI warandinze unkiza kumanywa yihangu maze abanzi banjye bakorwa nisoni Serah Amen.

Ishimwe nagushimye ntabwo ryali rihagije kuko naryandikanye igihunga,kandi nawe urabizi ndetse warabirebaga.Ariko ubu noneho ndatuje nubwo nturije mu butayu kuko ariho washimye kumpisha inkozi z’ibibi z’Abega za jujubije abatuye isi bakabuza ubwoko bwawe kugutambira izina ryawe ryera, ndetse bakabubuza kugushima bitwaje amategeko yo gukiranirwa.

Ujya ku nkunda sinabigizemo uruhare,ariko birakwiye yuko gukiranuka mbigiramo umurava,ariko se wa munsi ubwo uzasohoza ibyo wavuze,abatuvumira ku gahera badashaka kumva imiburo yawe,icyo gihe bazakwirwa hehe?

Ibyo bafite barabisanze,kandi ibyo basanze ni uko byahozeho,ariko bo bibwiye yuko aribo babiremye cyangwa batumye bibaho,ariko abo babiremanye baracyariho?

Ariko se ibyo bita ko aribo babibeshyejeho kuki bikiriho,nyamara ababiremye batakiriho? Kuki se abo bari bafatanije kubirema badashobora kwibwira yuko ibyo batekereza bihabanye cyane no gukiranuka kwawe?

Uhoraho we ndagushira yuko waamaze agahinda ko mu mutima,kuko ibihe byose nagendaga meze nk’uwacireho iteka na badayimoni hamwe na Satani ni nkozi z’ibibi.

Ariko kuko nakwiringiye,ndetse ngerekaho no ku kumvira, kuko burigihe nahoraga nifuza kumva ijwi ryawe.Aho wanganirije wanejeje ubugingo bwanjye Serah Amen.

Umutima wanjye wifuzaga ubutunzi bwawe buri ahantu buhishwe,nk’uko wa byivugiye mu ijambo ryawe ko abakubaha uzabaha ubutunzi buri ahantu hihishe Yesaya 45:3 ubwo nibwo wampaye nyamara benshi birirwa babushakisha bakoresheje uburiganya kugirango babugereho bakarinda bakurwa mwisi ya bazima batarabugeraho.

Iyo babonye bakozwe nisoni kubera gutinya amaso ya bana b’abantu,ngo bazagirangwiki,bahitamo kwisangira sekibi kugirango bagirane nawe ubusabane bakamwemerera ko bagiye kumukorera ndetse bagatangira kumusingiza bityo ubutunzi abahaye bwo gukiranirwa babwitirira Uwiteka Uhoraho Nyiringabo kugirango bagaragare neza mu maso ya bana b’abantu.

Ibyo byakozwe igihe kirekire ubaha umwitangirizwa ngo urebe iherezo ryabo,nubwo warubizi yuko iherezo ryabo ari ukurimbuka, ariko nabyo wabaye nk’ubyirengagiza kugirango utabakoma mu nkora bakazavuga ko udakiranuka.

Uwiteka we! Ndagushima ko wamaze inyota n’inzara mu by’ubugingo,kuko icyo nifuzaga kwari ukumenya neza,kuko haraho wavuze yuko umunsi twamenye ukuri kuzatubatura.

Nyamara sinakumenye ngo mbigire ubwiko,ahubwo nabimenyesheje bose bakunze gukiranuka kwawe. Na nubu nkomeje kurangurura ijwi mu butayu bugufiya mbahamagarira gukiranuka kugirango babashe guhabwa ubutabera bubakwiriye buhwanye no gukiranuka ko mu Mwami wacu wabakiranutsi Yesu Kristo imfura mu byaremwe byose no kuzuka.

Uhoraho Mana yanjye,nakubajije kenshi nimba koko nkwiye kuba ingwiza murongo mu byo kwizera,ariko uransanga umbwira yuko ntaringwiza murongo kandi uzangira uwingira kamaro Serah Amen.

Ibyo warabikoze ndabigushimira muruhando rwamahanga,wankijije abanryaniraga inzara,bavuga ngo naciriweho iteka ko nta byiringiro nsigaranye.

Ariko naho umutini wacibwa nta kizawubuza kongera gutoya,naho kitazamura umutwe,nti cyabura udushami tukizamukaho.

Ariko jyeweho nutwo dushami nta two narimfite,ahubwo washimye yuko umutwe wari waraciwe wongera kuwurema imizi yari yarumye wongera kuyiha gushinga kuko izuba ryali ryayizanye hejuru kwisi kubera kugubwa nabi nabagize banabi abanzi b’Ubugingo.

Bateye intambwe batujy’imbere twibwira yuko tutazabashyikira,ariko ntabwo bari bazi yuko imbere yabo wahashyize umusozi batazashobora kuzamuka cyeretse abatojwe kuzamuka imisozi.

Twabasanze munsi y’umusozi batangira kuduseka bavuga ko ibyananiwe mweru,bitashoborwa na mukara.Nyamara nubwo bari baraduhaye ibara ry’umukara,bagatwara iryumweru,birengagije yuko iryumweru ryahoze ari iryacu.

Ubwo baduhaye umwitangirizwa ngo tuzamuke uwo musozi bitunanire mu maso yabo babone ukobadukwena.Dutangira kuwuzamuka dusa naho tudatera intabwe kuko nubwo twayitera ijya imbere,kubera inzara nyinshi no guhungabana yasaga nisubira inyuma.

Burya koko ngo ibuye rimeneka urwondo rugisukuma,natwe ntabwo twamenye igihe twarangirije kuzamuka uwo musozi.Babonye tugeze mukangu hejuru mu mpinga yumusozi aho dukura ibyiringiro;batangiye kutwita abanyamahirwe maze bwa bwirabure busubira inyuma bubasanga Uwiteka aduha gusubirana ibara ryacu ry’Umweru bari baratwambuye.

Na bugingo nubu bananiwe kuzamuka umusozi kuko wabamazemo ibyiringiro byabatera kuzamuka uwo musozi twazamutse mu mbaraga zo gukiranuka k’Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo umuhanga waremye ijuru nisi akab ari nawe washyizeho imbago z’ijuru nisi zitagaragarira amaso ya bana b’abantu.

Erega Uhoraho Uwiteka we,gahunda yawe ihishwe amaso ya bantu,nuwayivuga,bamwamaganira kure ngo kuko bidakwiriye yuko Igarilaya haturuka gukiranuka.

Nyamara Umuhanuzi Samuel umugaragu wawe iyo aza gukurikiza amaso ya muntu,ntabwo mwene Yasaya yarikuba Umwami w’Abisirayeli.

Mwami wanjye kandi Mana yanjye,sinitaye kubimbuza amahwemo,kuko ngendana ijambo ryawe murijye.Kandi mpoza umutima kubyawe aho kuwuhoza kubyisi.

Izi nkozi z’ibibi zimfatanya na abega,zibwira yuko zizarimbura ubugingo bwanjye,zagerageje kenshi ariko zarananiwe.

Zihora zidupimira umwuka duhumeka,zibwira yuko arizo ziwubitse mu bubiko bwawo,mbese ziramutse zimenye aho umwuka duhumeka aho uturuka twazikizwa niki?

Ubu ibintu sibyabindi kuko byasubiwemo,imbaraga zabo wazicishije bugufiya,nubwo hari abo zigitsikamiye,ariko byibuze hariho nabandi twazirokotse!

Abo bene wacu tuzahora tubasabira kumanywa na ninjoro,kandi tuzabahanuraho ibyimbaraga nubutsinzi,kugirango uzabashoboze kuzava mu munwa y’intare nubwo zihora zigamba yuko zabajyanye kubotesha umuriro ngo kuko biringiye imbaraga zamahanga.

Ariko biyibagije yuko ari wowe mucamanza wabari mwisi no mu ijuru.Uhoraho we turabizi yuko witwa rubasha kuko wabashije byinshi byabayeho tutarabaho.

Nigihe twayigereho ibyo umaze gukora bitwereka yuko uri rubasha,ariko turakwinginze udukundire kandi twizeye neza yuko wadukundiye uzaduhe igihe cyiza natwe tuzaseke abega tubabwire yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ariwe mucunguzi wacu.

Reka ndanginze mvuga irijambo kugirango mbashe kubona agatotsi kuko ubwiza bwawe bwatumye nanirwa guhwekera.

Abega bishe benshi kandi bica byinshi,nyamara wirengagije ibyo bakoraga usa naho watwimye amaso yawe.Kurira kwacu yasaga naho kutageraga mu Ijuru ku ntebe yawe yubutabera.

Ariko mu buryo butunguranye wamanuye ubutabera bwawe mwisi yabazima,aho niho ubwoko bwawe bwatangiye kugira ibyiringiro.

Nyuma y’igihe nabitirirwa izina ryawe aho gushikama ku ijambo ryawe,ahubwo bemeye kuba inkoma mashyi ngo uko niko kugira ubwenge.Nyamara ntibyatumye abega batabubikira imbehe aho niho babonye ko kuramya umwana w’umuntu ushiramo umwuka ari mu maro bigira nahato.

Uhereye icyo gihe bahise bamenya ko ibyo twavugaga twari dufite ukuri.Mu gihe burigihe batwitaga abanzi ba gakondo ya bakiranutsi wagirango bayiturushaho ubuzare kandi ari twe twayigabanye k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Nuko rero Uwiteka Imana yacu ntiwibagirwe abaturoseye kubera inyungu zabo bari bagambiriye zo kugirango baduhindure abacara babo.Niyompamvu nawe utabibemereye,ariko ntuzirengagize gukiranirwa kwabo no kuba barateje imidugararo mu gihe cy’amahoro.

Uhoraho Nyiringabo wampaye guca imanza zitabera,uzandinde kugira uwo ndeganya,cyangwa nce urakibera.Kuko nzi neza yuko wangiriye ikizere ntari kuzagirirwa na bana b’abantu ariko wehoho wangiriye ikizere kubera urukundo wankunze rw’iteka ryose SERAH

amen.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments