Mar 8, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona ndikumwe na bagabo [2] duhagaze munsi yumusozi,maze mbonako aho tuhavuye tujya hirya gato hatari izuba munsi yuwo musozi,mbona bazanye ibiringiti(Blanket)bazisasa hasi kugirango twicareho cyangwa tube turyamyeho turuhuka.
Mbona kandi aho naho barahavuye bahiduye ibirindiro,bajya gusasa za (Blankets)ahandi hirya gatoya,maze basasa mu mwanya mutoya cyane kugirango twegerane kugirango inkota nari nambaye ku itako nyiyambure nyishyire hasi kugirango mbone uko nicara ariko sinayikuraho ahubwo nicarira itako rimwe.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,abo bagabo ubonye nabariganya kuko bashakaga uko bagukuraho inkota yawe badakoresheje imbaraga nyinshi ahubwo bashakaga gukoresha uburiganya kugirango babone uko bayigukuraho.
Dore hagiye kuza umwuka wuburiganya ugiye kukoherezwaho,nuko rero urabe maso cyane kugirango utariganywa nizo nkozi z’ibibi kuko bahora bagambirira ku kuriganya uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
The Rhema word called “INGREGATING”comes from heaven upon of me, and told me that, son of man just read the rhema word written on board ahead of you: A definition of this word means, in the marketing process, Branding develops a personality for an Organization, product and services, or how to consume views, received the word of the amen.
Njyanwa mu iyerekwa mbona inzu z’Abahutu biyubakiye,ziturukamo amazi yimvura aturutse mu gisenge,maze abatuye muri ayo mazu bakubitwa n’Inkuba bayoberwa ibibaye kuko ayo mazi yasaga naturuka muri rubine(Tab)maze Babura iyo berekera yaba epfo cyangwa ruguru.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abanyarwanda bo mu bwoko bwa abahutu,ubabwire uti,uku niko Uhoraho abantumyeho,dore inntambara ya Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba iraje vuba cyane kandi yihuta.
None Umwakagara agiye kuyigira urwitwazo kugirango amareho abahutu muri gakondo ya bakiranutsi abashinja yuko mukorana na FDLR kandi ikaba nayo ikorana na RNC,none umunyabwenge ufite amatwi niyumve icyo umwuka ababurira mwakire ijambo ry’Imana.
Ibyago,akaga,amakuaba,byose birahe kandi birahiga ubugingo bwanyu,nuko rero ntimuzavuge ko ngo Uhoraho Uwiteka Nyiringabo atababuriye kuko ibigiye kubabaho ari kizabasha kubakiza usibye guhunga mbere yuko bibaho uko niko Uwiteka ababuriye kandi ni uko abivuga.
Nongera kwerekwa mbona ubutayu bugufiya bwo mu majy’Epfo yuburasira zuba bwo muri Africa yo hagati,bwongeye kuzuramo amazi yinyanja.
Nabonaga turi mu bwato bunini(protection)bwitwa inyanngeNews,ubwo bwato Umuhanuzi yararikumwe n’abasore bo mu bwoko bwa bahutu mbona babuvuyemo bajya muri ayo mazi gufata amafi bayafatisha intoke kandi amazi yari maremare gusa yari urwererane cyane ku buryo wabashaga kubona icyintu cyose kiri muri ayo mazi kirihasi cyane.
Ndababwira ngo,jyewe narobeye amafi hano muri ubu butayu cyera,ntabwo byashoboka yuko mwafata amafi mukoresheje intoke kuko amafi afatishwa inshundura zabigenewe banga kunyumva bavamo bajya mu mazi kandi bwari bwije cyane mu gihe twasabwaga kwambuka vuba ngo tugere hakuno tujye gushaka hotel yo gucumbikamo(amasezerano).
Ijambo ry’Uhoraho rizaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira urubyiruko rwabahutu uti,Uhoraho Uwiteka Nyiringabo burigihe akoresha itangaza makuru ry’ikinyamakuru InyangeNews kugirango arinde ubugingo bwanyu ariko mwanze kumva ndetse mwanze no kumwizera niyompamvu mugiye kurmbukira mu butayu mugashirira ku icumu nkutwana twuduhwiriri hakaba ari ntawuzahonoka wo kubara inkuru uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira mucuti wawe NGOGA Olivier umubwire mwana w’umuntu,reka kwiringira Umuhutu cyangwa Umututsi,gahunda zawe zose uzikorere mu ibanga ntihagire umuntu numwe ubasha kumenya ibyo urimo ukora kuko umwanzi ariguhiga ubugingo bwawe uko niko Uhoraho Nyiringabo wiringiye akuburiye kandi ni uko abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa njya ibwami mbona harimo kuvugwa amagambo akomeye cyane,ajyanye nitanga ry’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa,watanze taliki ya 16 ukwakira,2017 yishwe nagatsiko k’Abega bari ku ngoma muri gakondo ya bakiranutsi.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,uburire Umulinzi Mukuru w’ubwami bw’uRwanda “BONIFACE BENZINGE”umubwire uti,Uwiteka yagukoresheje ibikomeye cyane hamwe n’Umuhanuzi Majeshi Leon Uwiteka yahimbye izina rya AINESHA.
Umwami YUHI VI waramwimitse umugira Umwami nk’uko ijambo ry’ubuhanuzi ryali ryarabihanuye binyuze mu Muhanuzi AINESHA,none nta mpamvu yo gukomeza kuremererwa wamuhaye abajyanama niba adashobora kumva inama ubasha kumugira agashaka ku kugisha impaka,umwihorere ibyo wakoze birahagije ibisigaye Uwiteka azabyikorera uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Umwakagara akura Umuhanuzi kuri liste yabo yari yarashyizeho abashinja kuba ngo barabaye ingabo mu ngabo ze,bityo agakoresha iryo turupfu kugirango afatishe Umuhanuzi avuga ko ngo yabaye umusirikare.
Maze mbona umunyamategeko (LAYWER) bari barashatse wo mu gihugu cy’ibabylon abahakanira ababwira ko ibyo birego byataye agaciro kuko nimba umuntu amaze hafi imyaka [20] avuye mu ngabo,ntabwo byashoboka yuko icyo kirego cyakirwa nubutabera bw’ibabylon uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ndabwirwa ngo no mu gihugu cy’UBUPERESI bitwaje ko wabayeho ingabo,iyo bitaba ibyo,ntabwo bari kubona impamvu yo kugushimuta kuko baje bitwaje yuko wabayeho ingabo ya FPR Inkotanyi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Dore rero ubu bagiye gushakisha izindi mpamvu bazakoresha kuko bagifite ibyiringiro yuko bazagufata.Ariko ubabawire uti,murashinga umuhunda ku kirenge kuko ibyo mutekereza mumeza nka wa mwana wavomeraga inyanja mukobo yacukuye uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umwana w’umusore ushaka kuza kubana n’Umuhanuzi yifuza ko yajya amukorera.Maze numva muhanuzi amubwire ngo”ubwo wifuje gukorera Umuhanuzi,wifuje icyintu cyiza,amarembo azahora afunguye igihe cyose uzaba ukeneye kuza murugo rwe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.





