HomeNewsMusenyeri Rugagi yakuze imburagihe!?

Musenyeri Rugagi yakuze imburagihe!?

Ibintu 5 bigaragaza ko Bishop Rugagi atari yagera ku rwego rushyitse mu by’umwuka bigatuma afatwa nk’umwana.

Izina RUGAGI, rishobora kuba ari ryo ryasohotse inshuro nyinshi mu minwa y’abanyarwanda bari mu ngeri zose, kubera amagambo yagiye akoresha ndetse n’imwe mu myitwarire ye mu gihe yabaga ari gukora ibitangaza birangaza abanyamujyi. Mu myaka 2 n’igice ishize, Musenyeri RUGAGI yagarutsweho cyane n’ibitangazamakuru hafi ya byose ndetse yiharira n’imbugankoranyambaga.

Muri iri sesengura, isange.com igiye kubagezaho ibintu 5 yakusanije hirya no hino bihamya uburyo uyu Musenyeri uvuga ko akiza abantu, bigaragaza uburyo urwego rwe rw’imikurire mu by’umwuka rukiri ku kigero cy’abana bato.

Icya mbere : Bishop Rugagi yirase ko Miss Shanita Umunyana yaje gusengera iwe: Benshi babifashe nko kubura ubwenge ngo kuko aba Miss basanzwe bajya gusengera mu yandi matorero anakomeye arimo nka Women Foundation, Restoration Church, Zion Temple ariko ugasanga ayo matorero atari cyo kintu ashyira imbere ngo akirishe nk’iturufu. Kuba Miss yaza gusengera kwa Rugagi bikaba iturufu yo kuvugiraho, abanyamwuka bakuze babifata nk’ikintu cya Cyana kitari gikwiriye kwiratwa nk’umuntu nka Rugagi uhagurutsa ibirema, agahanura, akirukana abadayimoni bananiwe n’abandi bapasiteri n’ibindi…

Icya Kabiri: Kwirukankira kuri Mikoro z’abanyamakuru buri gihe: Iki ni ikimenyetso kigaragaza ugutsindwa kwa Musenyeri Rugagi, kuko akenshi usanga yinyuramo mu gihe asubiza abanyamakuru aba yihereranye (Binavugwa ko hari icyo aba yabapfumbatishije) maze akabasaba kunoza umukono mu byo bandika. Uku kwiharira mikoro z’abanyamakuru avuga n’ibitari ngombwa ku muntu w’umunyamwuka benshi batangarira, bigaragaza ko hari urwego rw’imikurire atari yageraho kuri iyi ngingo.

Icya gatatu: Gutuka abashumba bagenzi be abihenuraho: Hashize iminsi Rugagi ashonda abashumba we avuga ko bananiwe gukiza abarwayi, bityo ngo akaba yibitseho amavuta arusha ayabo kweza no kweyura imikoshi ku bamugana. Uyu kandi aherutse gutuka umupasiteri wamubwiye ko Miss Umunyana Shanita atazaba Miss Rwanda, ibi bikaba byaratumye benshi mu banyamwuka bamwita umwana, kubera iri shondana rya hato na hato.

Icya kane: Uburyo akoresha ahanura: Ubwiyemezi no kwemeza benshi mu gikorwa cyo guhanura; Iki ni ikintu kigayitse ku mu ntu wakwitwa ko ari umunyamwuka ushyitse. Ubundi abahanuzi bakuru, ntibakorera kugaragaza ko ibyo bahanuye bigomba kumenywa n’inyoni zitambuka mu rusisiro kandi bitazireba. Ubuhanuzi ni ikintu kiba kireba nyiri ukukibwirwa, si ikintu cyamamazwa mu binyamakuru.

Icya gatanu: Kubeshya: Hari bamwe mu bantu bagiye bajya kwa Rugagi ngo abaheshe umugisha, bagatanga utwabo ngo babone umugisha ariko bikanga. Umunyamwuka ushyitse ntiyitwaza imvugo cyangwa se ngo akoreshe akarimi gasize umunyu kugira ngo yigarurire umutima cyangwa se umutungo w’uwo asengera.

Nigute abahanuzi b’ibinyoma bazamenyekana se niba badahanuye ibinyoma ngo,ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo babamenye?Ibyanditswe birakwiye ko bisohoza umurimo wabyo kugirango urukungu rukurwe mu ngano cyangwa mu masaka.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments