Biravugwa ko Bishop Rugagi yaba yaramaze gutanga inyoroshyo ngo umukobwa yahanuriye kuba Miss azambikwe ikamba
Nyuma y’uko Umunyana Shanitah uhatanira kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 asengewe na Bishop Rugagi Innocent uyobora Itorero Redeemed Gospel Church , akamuhanurira ko ari we uzaryegukana, harahwihwiswa amakuru ko Bishop Rugagi yaba yaramaze gutanga ruswa ku bategura Miss Rwanda 2018 kugirango bazamwemeze nka Miss Rwanda 2018 bigaragare ko ubuhanuzi bwe busohoye.
Abantu benshi bakomeje kwibaza uko byagenda ubuhanuzi bwa Bishop Rugagi buramutse budasohoye, bamwe bafite amatsiko y’ibizavugwa mu gihe Umunyana Shanitah azaba atabaye Nyampinga w’u Rwanda kandi yarabihanuriwe.
Ku rundi ruhande ariko, abantu baribaza niba abategura Miss Rwanda bataravangiwe na Bishop Rugagi kuko kuba yaratangaje ko Umunyana Shanitah ari we uzaba Miss Rwanda 2018, byatumye bisa naho irushanwa rirangiye mbere yuko rigera mu mahina.
Nubwo bimeze bityo ariko, hari n’abantu barimo guhwihwisa ko Bishop Rugagi uyobora itorero Reedemed Gospel Church yaba arimo kugenda atanga amafaranga ku bantu bategura irushanwa rya Miss Rwanda muri uyu mwaka kugira ngo uyu mukobwa akunde agirwe Miss Rwanda 2018 maze abantu bemere ko ari umuhanuzi ukomeye kandi uhanura bikaba.
Gusa hari n’abavuga ko bisa naho Bishop Rugagi na we atizeye Imana yabimweretse kuko kuri ubu arimo kuzenguruka imihanda y’umujyi wa Kigali yamamaza Umunyana Shanitah ku modoka ye agendamo.
Ni ifoto iriho ubusobanuro bwose bugaragaza uko buri wese ushyigikiye uyu mukobwa muri Miss Rwanda 2018 ashobora kumuha amahirwe , akamutora akoresheje nimero atorerwaho.
Bishop Rugagi arimo kwamamaza Umunyana Shanithah ngo arebe ko ubuhanuzi bwe bwasohoraTwashatse kumenya amakuru y’ukuri ku kuba Bishop Rugagi avugwaho gutanga amafaranga kugira ngo Umunyana Shanitah agirwe Miss, tubaza Rwanda Inspiration Back Up iri na yo itegura iri rushanwa rya Nyampinga.
Umuvugizi wabo witwa Mpogazi Vannessa yadutangarije ko bo bari mukazi kabo ko gutegura irushanwa kugirango rizagende neza kandi ko ibyo guhabwa amafaranga ari ibihuha bidafite ishingiro.
Yagize ati:”Ayo makuru ntabwo tuba tuyafite, byamenywa n’ababa bahawe ayo mafaranga. Twe icyo dukora ni ugukurikirana abakobwa muri rusange kugira ngo bitegure irushanwa ntabwo tureba ibindi biri hanze yabo, twebwe Umunyana Shanitah turamufite turi kumwe na we, ari mu myitozo kimwe n’abandi ibyo kumwamamaza ntabwo biba bitureba. Amakuru yo kuduha amafaranga rero ntabwo ari ukuri.”
Twagerageje kuvugisha Bishop Rugagi Innocent ngo agire icyo atangaza ku bimuvugwaho byo gutanga amafaranga kugirango Umunyana atorwe ntibyadukundira kuko telephone ye ngendanwa atayitabaga ( mu minsi ibiri yose twamuhamagaye ).
Twabibutsa ko Miss Rwanda 2018 azamenyekana tariki ya 24 Gashyantare 2018 mu gikorwa nyirizina kizabera i Kigali muri Radisson Blu Hotel, akazasimbura Miss Iradukunda Elsa Miss Rwanda 2017.





