OCT 25, 2017 njyanwa mu iyerekwa,mbona ndi mu murimo wa data ndimo kubwiriza ubutumwa bwiza abakene.Maze umwuka w’Imana ambwira kubwira abantu baraho amagambo [3] akomeye cyane kugirango ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo bukugereho.
- Kumvira Imana
- Kugendana nayo
- Gusaba ubutabera bwayo bukakugeraho
Ubundi ukabona Umwami wa bakiranutsi Yesu Kristo kuko ariwe banze ryo kwizera.Ibi bintu uko ari [3] ubashije kubyubahiriza nta cyintu nakimwe mu buzima bwawe inkozi z’ibibi zaba iz’abega cyangwa iza satani nabadayimoni zishobora kugutwara.
Ndabwirwa ngo”umuntu wese wizera kandi akiringira Umwami wabakiranutsi ko yapfuye akazuka,amwiringire kandi amutunganire ahasigaye amureke abe ariwe wikorera imilimo yo gukiranuka muri we uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuze!
Mu gihe nkiri muri iryo yerekwa mbona umwana w’Umwami araje mbona arimo gukinira mu gikari cy’ubwami bwa Kristo.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwana w’Umwami araje nyuma y’igihe kirekire yibera mu butayu none Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ubutayu bwe abushyizeho ishyerezo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Maze mbona abari gukorera mu gikari cy’ubwami bwa Kristo baranezerewe cyane kuko igikomangoma umwana w’Umwami atahutse yari amaze igihe kirekire ataboneka.Ndabwirwa ngo”mwana w’umuntu,bwira bene so bose banezererwe gutahuka k’umwana w’Umwami maze bavuge bati,hallelluya uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga”.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntugere mu murwa mukuru w’ibabylon kuko za magigiri zabucyereye nyuma yo gushyiraho iriya video za magigiri zahise zibona ko uri mu murwa ushakisha amakuru none zategateze hirya no hino ariko zirimo gushinga umuhunda ku kirenge niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ndi mu butayu bwo gushima Uwiteka Imana yanjye,ku byo Nyiringabo amaze ku nkorera.Maze mbona hakurya yanjye gato hari umugabo wubaha Imana urimo kuza ansatira witwa Failla Augustin uba mu gihugu cy’Ubufaransa,tukaba twarabanye mu gihugu cy’Ubufilisitaya.
Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uramenye ntuzibagirwe umugabo wubaha Imana witwa Failla wabaye inshuti yawe nubwo yahuye nisi ikamurushya,ariko yakomeje kubaha Uwiteka na magingo naya.Kandi byose urabizi ariko kandi dore araje kandi nyamara yoherejwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuze!
Njyanwa mu iyerekwa mbona Uwiteka yohereza umugisha wihuse cyane,maze ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umugisha woherejwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uraje kandi urihuta vuba cyane kugirango ukugereho kuko wamaze gutegekwa nijambo ry’Uwiteka Nyiringabo ngo ukuzeho uko niko Uwiteka awutegetse kandi niko abivuze!
Nerekwa bene data muri Kristo hagati yanjye nabo hari itiyo yumugisha yakuraga iwanjye umugisha iwujyana iwabo,mbona haje ukuboko kwa Malaika kuraje gufite INKOTA mu ntoke,maze gukatamo ibice [2] ya tiyo yanyuragamo isooko ya mazi yubugingo akabasha kubageraho,mbona ko noneho bitagishoboka yuko babasha kubona ayo mazi yubugingo aturuka iwanjye ngo abagere ho.
Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore bene data Uwiteka abinjije mu butayu nyabwo kugirango bigishwe agaciro kumurimo wa data kandi bamenye ko ari nta muntu ushobora gukorera Uwiteka Imana Nyiringabo atabanje kujyanwa mu ishuli ry’ubutayu bugufiya ngo yigishwe.Kurangiza ishuli kwabo kuzaterwa nabo uko bazagira imyitwarire myiza ijyanye numunyeshuli mwiza wiga akurikiza amategeko yahawe ariko nabataba abanyeshuli beza biga ngo bafate bazagirire abandi umumaro bishobora kuzabagora kurangiza ubutayu uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.





