Amakuru afite za gihamya aturuka muri America avuga yuko kuwa 27 Nzeri, 2017 congress y’America niho yateranye iyobowe na SMITH bareberaga hamwe uko uburenganzira bwikiremwa muntu bwaba bwifashe mu Rwanda.
Raporo zimiryango yigenga irimo Amnesty International,na Human Right Watch zemeza ko leta ya FPR igizwe na gatsiko kabicanyi ko itubahiriza uburenganzira bwa muntu.Ibi birimo kuvugwa mu gihe leta ya FPR yamaze gushinja Umwali DIANE Rwigara hamwe numuryango we,barimo mama we umubyara ko bashatse guhirika ubutegetsi bw’Umwakagara,ariko se abadamu [3] Diane,ANN na mama wabo.
Ayo ma raporo yemeza neza ko hariho abanyarwanda benshi bakomeje kuburirwa irengero bicwa nubuteegetsi bwa FPR/Kagame,kubera izo raporo byatumye congress y’America yahise iterana kugirango yigye kuri icyo kibazo.
Bamwe mu banyarwanda babatumirwa bari batumiwe na congress harimo uwahoze ari umujyanama mu byubukungu Dr.David Himbara,na Maj.Higiro Robert wahoze ashinzwe itumanaho mu byagisirikare niwe wa kontororaga SERVER ya MTN bumviriza za telephone za bantu bakeka ko badakunda ubutegetsi.
Bamaze kumva abatumirwa bombi bahise bemeza yuko imitungo y’Umwakagara cyane ibarizwa kumugabane w’Africa yo munsi yubutayu bwa SAHARA,wafatirwa kugirango areke gukomeza kuwukoresha yica abatuarage ashinzwe kubungabunga umutekano wabo.
Twibutse abanyarwanda yuko inzu zose za Ambasade za leta y’uRwanda hose ku isi,zaguzwe mu mazina y’Umwakagara(Paul Kagame) turibwira yuko mu byo bazaheraho harimo na za konti ziri Africa y’Epfo,Ibirwa bya Mayote,indege ze ziri mu Bugereki(Greece) nahandi ku isi utibagiwe no kumugabane wa ASIA (China) nahandi ku isi hose.
Muri Kenya hari bank of Kigali iherereye upper hill uzamuka uva mu murwa mukuru wa Nairobi,ugana kuri NHIF,ibumoso bwawe niho abambari b’Umwakagara babitsa imitungo yabo cyane za magigiri zihakorera imilimo yo guca ibihanga bya bantu.
Tukiri kuri iyo mitungo y’Umwakagara,twibutse ko ku cyambu cya Mombasa naho yubatse inzu izajya yakiriramo ibicuruzwa byabanyarwanda murwego rwo kuneka abanyarwanda bakora ubucuruzi baba batemera leta ye,maze bajye babona uko babakanira urubakanira urubakwiye.
Iyo nzu ubundi (Ware House) yagombaga kuyubaka mu mazina ya leta y’uRwanda,ariko ya yubatse mu mazina (Rwabujindiri rurya ntiruhage) ye.Ibyo byose nibimenyetso bigaragaza ubusambo bwa Abega uburyo basahuye igihugu cyacu bakikubira imitungo yose bibwira yuko ubutegetsi buturuka mu mufuka bibagirwa yuko Uwiteka Nyiringabo ariwe utanga ubutegetsi.





