HomeNewsRNC yemererwa inkunga ariko ihabwa amabwiriza yuko itazasaba ibice by’uRwanda byatwawe nibihugu...

RNC yemererwa inkunga ariko ihabwa amabwiriza yuko itazasaba ibice by’uRwanda byatwawe nibihugu duhana imbibe kugaruzwa ku Rwanda.

Sept 23, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona inyama zokeje ndetse nizindi zitetse(ubugambanyi) mu buryo bubili butandukanye,mu gihe ngitekereza kuri iryo yerekwa nongera kubona imboga zibyatsi (dodo)zitetse maze mbona umuntu arazifata  azishyira murukweto kugirango ninza kuzambara nzambarireho hejuru maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore bagiye kohereza ubuhanuzi bupfuye bahimbye kugirango bagute mu mutego (don’t mind about it).And take care yourself.

Nkomeza kwerekwa ubundi bugome bwindegakamere abega bagiye gukorera ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Mbona bakoze inama ya basore gusa gusa barwaye cya cyago cya SIDA (HIV) maze babaha intonorano zitubutse babaha nurutonde rwabakobwa bavuka mu miryango bazi yuko itemera ubwami bwa bega kugirango bagende bakore ibishoboka byose bakoresheje (cash) bahawe nubutegetsi bwabo maze baryamane nabakobwa babo badakoresheje twa dufuko (condoms) babasukemo iyo migera yabo.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ubwoko bwanjye nabakobwa b’Iyerusalem mu murwa mukuru wa gakondo ya bakiranutsi birinde cyane bishoboka kuko umwanzi (Umwega) yamaze kubategurira umugambi mubi wo kurimbura ubugingo bwabo kandi nyamara dore uzirinda azabona ingoma y’Umwami YUHI VI uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ububitse ko uwo mugambi nubwo umwuka w’Uwiteka Nyiringabo yongeye kuwuvugaho,ubibutse ko mu byahanuwe byashize nabwo umwuka w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yababuriye yuko bazajya babategera kwa muganga cyane abajya kwivuriza mu bitaro bya leta kuko ahenshi biyoborwa na abega bakazabamarira ku icumu uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ubibutse ko ubwo buryo bagiye gukoresha ari bwo buryo Gen.Jack Musemakweri yajyaga akoresha ubwo yanjyanwaga kuba umuganga kandi atari umuganga akaba yarashinzwe kwica umusirikare wese ugaragara nkitwari kurugamba cyane abo mu miryango yabanyiginya uko niko babamariye ku icumu mbere yuko urugamba rurangira na hanyuma yaho aho babateraga uburozi bakabeshya ngo nitetanusi imuhitanye ngayo nguku uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Sept 24, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona umupastor wumugore usengera abantu avuga ko akora “deliverance”ariko abaraho bansaba kubasengera ndabahakanira mbabwira ko uwo mugore ari bubasengere,ndahava mfata inzira yo gusubira murugo,mu ntoke zanjye narimfite akajerekani karimo amata kandi inyuma yanjye hari abantu bari bankurikiye batashakaga ko uwo mugore abasngera ngo babohoke. Turagenda twambuka akagezi tugeze imbere inzira dusanga inyura hagati mu mudugudu ufite amarembo acyingwa dusanga harakinze.

Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ayo mata yinshyushyu yatokowe asa na wa mugore ukora umurimo utari we,kuko bidashoboka ko hariho umuntu wabohora abantu b’Imana adafite (impano yoguhanura)Umuhanuzi cyangwa Umuhanuzi Kazi.

Niyompamvu mwagiye mukagera ahantu hafunze mukabura uko munyuraho ibyo bisa n’umuntu usengera abantu cyangwa abahanurira kandi atar’Umuhanuzi.Uwo muntu ntashobora kubohoka kuko iyo afashe urugendo rwo kwizera agera imbere akabura inzira agasubira inyuma kuko uwamusengeye hari ibyo yamwijeje bitari biturutse ku Mana bigatuma bidasohora maze agacika intege ibyo kwizera akabivamo gutyo niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Dore hamaze kugwa abantu benshi kubera guhura na bahanuzi bibinyoma,biyitirira kuba ari abahanuzi nyamara batari abahanuzi.Abakora gutyo ntibazabura kujyanwa murubanza bagahanwa nitegeko ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona hakorwa inama nyinshi zaba repubulike bashaka kugurisha gakondo ya bakiranutsi.Mbona batangira kugabana imyanya mbere bayifata,batangira kuyicagaguramo uduce duce ndetse mbona bavuga ko cyangwa bemeza ko batazigera basaba uduce twa gakondo twa twawe nibihugu duturanye.Uko niko uwari yabahaye ubwo bubasha (Rutuku+Umubiligi)yabahaye amabwiriza ko nibaramuka bafashe igihugu batazahirahira ngo basabe ko gakondo yasubizwa imbago zayo zaho yageraga nyuma yinama yagabanyije inkiko zibihugu mu w’1884.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubaze abanyagakondorero ko ari byiza gushyigikira umuntu udashaka ko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yabagarurira gakondo yanyu mwambuwe ninkozi z’ikibi satani na badayimoni uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abaza!

Nuko rero nta bwo bikwiye yuko mwajya inyuma ya bajuru bashaka kwiba ingoma yubwami Uwiteka Nyiringabo yemereye kuzagarurira abanyagakondorero kuko RNC ikomeje umwuka wikinyoma kandi abazayijya inyuma ntibazabura guhanwa ndetse no kuruha kuko barimo kurwanya umugambi w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nyamara ibya RNC bisa no gushinga umuhunda ku kirenge kuko aburiwe mu isiza,nta bwo kazabonekera mu isakara uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.Mu menye yuko RNC na none aragatsiko kabasirikare bahoze muri FPR gashaka gusimbura akandi gatsiko kabicanyi ka FPR ku ngoma kandi abakagize(agatsiko) bakaba bakaba bashinjwa amaraso mu biganza bamennye yubwoko bw’Uwiteka Nyiringabo hamwe na bantu b’Imana kandi bakaba ari cyiza bazigera bakorera abanyarwanda kuko ubwabo bariho umuvumo uzemera gukurikira abanyamuvumo nawe azavumwe ntazigere aba umugisha uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ni ukuri ndirahiye mu izina ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,RNC niramuka ifashe gakondo ya bakiranutsi,bazayitegeke kandi ntibazigere bampaho umugabane wanjye kuko ari gakondo yanjye nahaweho umwandu na data wo mu Ijuru uko niko Umuhanuzi nawe abivuze!

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwe biyita intumwa y’Imana wayobeje ubwoko bw’ibabylon witwa Dr.Joseph KAYO(Joe KAYO) abantu bamushiraho kugirango Uwiteka Nyiringabo abone uko amukoza isoni.Ndabwirwa ngo mwwana w’umuntu,kuva uwo mukambwe usheshe akanguhe wamuhanurira ukamubwira iby’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo akubwiye hashize imyaka (5) none ubu nongeye ku kubwira ibye kandi uko nabikubwiye niko nzabisohoza kuko ngiye kubanza nkamumaraho abantu kugirango nzabone kumuha igihano cyiza akwiriye niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa Uhuru Kenyatta aryamye mu muhanda alimo gukina na bana batoya kubera gukorwa nisoni,kandi agenda avuga ko ngo akiri umukuru w’igihugu cy’ibabylon,kandi ko ngo azakomeza gutegeka abanyababylon.Maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,nta kindi gitegereje Kenyatta kitari ugukorwa nisoni gusa gusa nkuko umwuka w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yabikubwiye.Kuko yanangiwe umutima kugirango akorwe nisoni neza imbere yabatuye isi kubera kwirata ubutunzi bwabanyagihugu yahuguje niyompamvu Uhoraho Nyiringabo nawe amuhagurukiye kugirango asohoze neza gukiranirwa kwe neza imbere ya mahanga kandi akaba ariho azongera gukorerwa nisoni uko niko Uhoraho Nyiringabo abovuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Uwiteka ampa umugisha mwinshi maze mbwirwa kuzagura imodoka nziza yo kugendamo kugirango nduhuke imiruho yo mu butayu uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abaturage bo muri gakondo birukanwa ningabo zibirura zishaka kwigarurira gakondo yabakiranutsi kandi bataravuzwe mu ijambo ry’ubuhanuzi.Mbona abaturage bahungiye mu gikombe kirimunsi ya gakondo ya bakiranutsi(abenshi bari abagore na bali)mbona ko bakambitse mukibaya barebera ibiri kubera muri gakondo aho abarepebulika bayobowe na RNC barimo kuyisiribanga ngo barebe ko bashobora kuyifata.

Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uvume abo bagome babacinya bashaka guhangana ni jambo ry’ubuhanuzi ryavugiwe mukanwa k’Umuhanuzi “AINESHA LEON”kandi ubahe numero yurubanza (File Number) kugirango bacirweho iteka n’Uwiteka Nyiringabo N°0046/0009/0017 uko niko Uwiteka Nyiribihe byose abitegetse.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ibiti bya cyimeza mu gikombe cyiri munsi yagakondo ya bakiranutsi byose bikubitwa nizuba biruma(ubutegetsi bwabarepebulike)mbona abaturage babiri mu mashami yabyo bareba abahisi nabagenzi babinyura munsi batahunze gakondo yabo(kwidegembya)mbona ibindi biti birunze hasi byatemwe(amashyaka adafite umumaro)mbona haje imodoka yariturutse hagati muri cyo gikombe harimo inzira iturutse muyandi mahanga iraza igonga bya biti ibinyura hejuru ikomereka ho gato ariko irakomeza(ubuyobozi butazwi buzaba bugafata ubutegetsi)

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubwami bw’uRwanda bufatwa nkaho nta mbaraga bufite,ariko nyamara buzaza nkiyagatera bubace hejuru bubafatane ingoma barebera kandi icyo gihe abasuzuguraga ubwami bose bazakorwa nisoni ndetse bazagira ipfunwe(Inferiority Complex) ubwami nibumara kwima ingoma,icyo gihe nibwo bazamenya yuko Uwiteka Imana yawe ariyo Mana ikwiye gusengwa na mahanga mwisi yose uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona inkozi z’ikibi za Abashambo,na Abenegitori bakora ibishoboka byose ngo bariganye umugisha w’Umuhanuzi.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore iyo miryango ubu irimo guterekerera gakondo yawe kugirango izakomeze kubabera umugisha kandi barayambuwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uhoraho abivuga.

Nerekwa ko imandwa zibategetse guhumanya Umuhanuzi kugirango nijambo ry’ubuhanuzi yahanuye rihumane,ariko ndabwirwa ngo,abo bantu nabapfapfa bigeze aho,ese umwuka w’Uwiteka ajya ahumana?Umuhanuzi se we ko arindwa ni mbaraga z’Uwiteka Nyiringabo yahumana gute?Niko Uwiteka ababaza!?

Louise Mushiwabo yirukanwa kumwanya wa CS w’ububanyi na mahanga (Foreign Affairs)

Sept 25, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona ibikomeye bigiye gukorerwa mu gihugu cy’ibabylon,mbonako hishwe abantu [3] bakomeye mu butegetsi bwa leta ya Jubilee buyobowe na bwana Uhuru Kenyatta MUIGAI biturutse kumvo za politike.Mbona Raila Odinga utavuga rumwe na leta ya jubilee ahagera kureba abishwe ndetse yamagana ibyo bikorwa bitesha agaciro igihugu cy’ibabylon.

Mbona abakoreshejwe mu kwica abo bakomeye bo mu gihugu cy’ibabylon,bahungira muri gakondo ya bakiranutsi,kandi nta bwo aribo bonyine bahunze,ahubwo abo mmu bwoko bwabakikuyu(KANINI NI KEGA)bagiranye amasezerano na Abega kuzakomeza ingoma bakayirambaho kugeza banayiguyeho.

Mbona ko bataye izabo bahungira muri gakondo aho bagiye kwibera mbona bashakisha amazu yo gukodesha,ariko inzu zo guturamo zababereye ikibazo kuko basangaga amazu yo muri gakondo yubutse mu buryo bunyuranye niwabo(Ibabylon)amazu yahoo yagutse(manini)kandi ahenze bituma bagira gukodesha utuzu two mu butayu bugufiya baba ariho bijya kwibera niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa bakurikiranwa babavanayo bagarurwa mu gihugu cy’ibabylon,habaho gufata abantu benshi cyane bashinjwa ubugambanyi bwigihugu basaga nabashakaga guteza akavuyo kugirango bigarurire igihugu biciye mu ntambara za politike kandi harabaye amatora y’umukuru w’igihugu bikemezwa nurukiko yuko yabayemo ubujuru bityo urukiko rutegeka ko azasubirwamo hagati mu minsi [60] kandi bitazarenza Nov 01,2017.

Biteganijwe nitegekonshinga yuko nyuma yicyo gihe Kenyatta atazaba akiri umukuru w’igihugu,ahubwo ko,umuvugizi w’intekonshinga mategeko(speaker) MUTURI ariwe uzarahizwa nk’umukuru w’igihugu.Ibyo ishyaka rya Jubilee rikaba ritabikozwa kuko AG.Githu MUIGAI uhagarariye leta mu mategeko yatangaje yuko naho icyo gihe cyarangira Kenyatta azakomeza guhagararira igihugu nk’umukuru w’igihugu kandi atabyemerewe nitegeko nshinga.

Nerekwa habaho umukwabu ukomeye cyane batoragura abahisi nabagenzi,babitirira icyo gikorwa cya bantu bishwe,ariko nyine harimo no kwishakira intonorano nkuko bimenyerewe mu gihugu cy’ibabylon iyo habayeho ikibazo gitoya aba police barabyitwaza bagafata abantu kugirango babakuremo intonorano.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Cabinet Secretary CS w’ububanyi na mahanga  muri gakondo ya bakiranutsi  LOUISE Mushikiwabo avuye murugendo ageze ku kibuga cy’indege (International Airport) cy’IKanombe ahagarikwa na ba Police batangira kumusaka kandi ubundi batajyaga bamusaka biramutangaza.

Nta bwo yari yamenye yuko bamusimbuje undi we yaje yibwira yuko akiri CS wububanyi na mahanga,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore minister Mushiwabo bamaze kumukuraho ikizere nkuko ubuhanuzi bwabivuze mu gice cya (4,5) cy’ubuhanuzi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa inkozi z’ikibi zohereza umwuka wimpanuka no gukorwa nisoni,mbona ndi kuri motor ntwawe n’umumotor maze mbona muruhande haturutse motor yindi itugonga murubavu ariko mfata utwaye motor ndamukomeza ntanyeganyega ntitwakora impanuka.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,inkozi z’ikibi zikoherejeho impanuka n’umwuka wurukoza soni,ariko bibagiwe yuko ukorera Uwiteka Nyiringabo kandi ariwe mugenga wa byose niko Uwiteka Nyiribihe byose abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona igiti kirekire cyumye amashami agishiraho,kirangije kirigonda(guhengama)mbona umuntu yurira icyo giti,atangira kugitema ahereye mu mubushori shori bwacyo.Igice cya mbere kigwa hasi,abonye ko igice cya mbere kiguye,yongera gutema igice cya kabiri,na cyo kigwa hasi,abonye ko na cyo kiguye yongera gutema igice cya gatatu nacyo kigwa hasi.

Noneho hasigara igishytsi cyo hasi kidafite igihimba cyangwa umutwe cyangwa se amashami,ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rimbwira ritya riti,mwana w’umuntu,umukuru w’igihugu cy’ibabylon Kenyatta Uwiteka yamuciyemo ibice [3] kugirango imbaraga ze azirangize kandi ubutunzi yirata abone yuko ari nta mu maro bufite.

Yatsinzwe urubanza ko atatsinze amatora,icyo nigice cya mbere,society ye ya Al Guarui yirukanwa kutazemererwa kongera gutunganya impapuro zizakoreshwa mu matora.Igice cya gatatu society yabafaransa yitwa MORPHO nayo yirukanwa kutazongera kugurisha ibkoresho byamatora (BVR Machine) igishyitsi cya [4]cyasigaye hasi ni komisiyo ya matora ya IEBC nayo yasabwe kwirukana bamwe mu bakoze bayo bagize uruhare rwo kwiba ibyavuye mu matora bagatangaza Kenyatta ko yatsinze amatora kandi atayatsinze ahubwo yayibye.

Ubwo narindimo ntekereza kumilimo ikomeye yakozwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo mwisi ya bazima,ngirango ndebe urufatiro rwa RNC ruri hagati yayo n’Uhoraho Nyiringabo.Nibazaga uko bizagenda kugirango RNC ifate ingoma(ubutegetsi)kuko birata amaboko ni mbaraga bya bantu.Nyuma yo kubona iyerekwa ko bashyigikiwe na leta(ubwami bwa babiligi bashenye ubwami bw’uRwanda bwemewe namategeko)bakimika (REP) itemewe namategeko.

Umucyo uturutse mu Ijuru mwinshi cyane uza murutare aho narindi nihengetse ngo nduhuke imvune zo u isi.Urwo rumuli rwarushaga imbaraga izuba cyangwa ikindi cyintu cyose kibaho mu isi ya bazima.Kandi ikindi kidasanzwe cyari muri urwo rumuli,harimo indererwamo kuburyo nabashaga kwireba wese uko ndi nibintu bigoye gusobanura ariko ni uko byari bimeze.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambaza riti,mwana w’umuntu,ubonye iki?Ndasubiza nti,mbonye urumuli rwinshi kandi rukomeye cyane.Ndabwirwa ngo,nubwo umucyo wavuye mu mwijima,ariko umucyo urusha imbaraga umwijima kuko bidashobora kubana hamwe.Ijambo ryavuzwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,nta mwana w’umuntu warivuguruza yaba umuzungu cyangwa umwirabura,yaba Ijuru cyangwa munsi y’Ijuru cyangwa ikuzimu.Kuko aho hose hategekwa ni mbaraga zishobora byose uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Bwira RNC isubize amerwe mu isaho,kandi ubabwire yuko biringiye imbaraga za muntu,ariko mwebweho, kuko mutiringira amagare cyangwa amafarashi,ahubwo mwiringira imbaraga z’isumba byose waremye ijuru nisi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.Ngaho niba arabagabo nibamanuke bagende bakureho umwakagara niho bazemerwa yuko arabagabo bimbaraga zisumba iz’Uwiteka Nyiringabo niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane,maze nerekwa inkozi z’ikibi zikorera mu butegetsi bw’umwakagara zijya mu nzego zitandukanye mu gihugu cy’ibabylon zitanga intonorano kugirango zibafashe kuba zanshyikiriza mu maboko yabo.Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,izo nkozi zikibi ntizishobora guhumeka kuko iyo zigutekereje zihinduka nkabasazi kuko umwuka w’Uwiteka ukulimo akomeje kugaragaza gukiranirwa kwabo.

Utuze ube ubihoreye umuyaga w’ibabylon ubanze urangire kuko niho imbaraga zabo zishingiye kubufatanye bwabo na KANINI NI KEGA n’umwana w’umwega,ibyabo bizaba birngiye ibyo biringiye bimaze gukurwaho.Icyo gihe uzidegembya nkinyana iri muruhongore uko niko Nyiribihe byose abivuga.

Ni uko rero ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko Uhoraho ariwe Mana yawe kandi arikumwe nawe,kandi ibyo yavuze no kubisohoza ntazabisohoza?Niko Uwiteka Nyiringabo abaza!

Njyanwa mu iyerekwa mbona njyanye na bandi bagabo [2] kugura zahabu[Gold]ariko jyewe nta mashillingi narimfite,abo bandi babili bari bayafite.Ariko kandi kugirango uzabashe kugera ahagurishirizwa zahabu uyibone byari bikomeye cyane kuko inkozi zikibi za bega zari zarahashinze ibirindiro.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,muri iyi minsi birakomeye cyane,kuko umwana w’umwega ahagaritse umutima kubera wowe none akaba yagose hose hashoboka kugirango arebe yuko yaguca iryera kandi nyamara bidashoboka.Barigushakisha amakuru yawe hose ariko barahebye uko niko Uwiteka Nyiringabo akubiriye,kandi ni uko avuga.

Mbona ahantu hose nagomba kunyura ngo ntuganye kandi ndagize gahunda zanjye zose,mbona mu nzira bahitumye(abega) kandi mbona bafatanije nuwahoze ari umudamu wanjye kwituma mu muhanda nyabagendwa(kuzingazinga)umuntu kugirango ntazahirwe.

Icyantagaje ni uko na none muriyo nzira nahabonye intumwa ya Satani Gitwaza Muhirwa Paul wahiriwe nabadayimoni nawe yitumye mu nzira ijyana abantu gusengera muri ZION Temple kugirango abatangaho ibitambo bityo azamurwe mu ntera kwa Satani(ikuzimu)kugirango abashe guhabwa icyubahiro kirushijeho no kongererwa ubutunzi bwo mwisi.

Nabonaga hagati mu materaniro ya ZION Temple huzuye umwanda(amabyi)hari na masazi menshi atumagira ku bantu.Ariko igitangaje kandi kibabaje ni uko abantu wabonaga nta bibabwiye bemeraga kwicara muriyo myanda kandi namasazi yabatumagaho nta bwo bayikuragaho(Very Embarrassing) ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rizaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,umwana wo kurimbuka naho wamukorera iki,nta bwo ushobora gukiza ubugingo bwe.Wowe uzajye wandika kuko niwo murimo Uwiteka yaguhamagariye kugirango uzabe umugabo wo guhamya igihe cy’ubutabera bwa Kristo kuko yakugize umucamanza we wabatuye mwisi ya bazima ngo uzicire abari mwisi niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona akazuba kageze mu marembera ya kiberinka mu majyaruguru yinyanja yo mukarere ka Africa yuburasira zuba.Mbona wa mwuzure(hurricane) usigaye mu butayu bwo haruguru iruhende rw’ibumoso kuko muruhande rw’iburyo umwuzure wari wakamye.

Mbona Umuhanuzi azamuka aturuka muri ubwo butayu ariko inzira zari zarasibamye zarajemo ibyatsi kubera amazi yumwuzure(Hurricane)mbona bazamuka barikumwe n’Umulinzi Mukuru w’ibyasezeranijwe nkebutse ngo ndebe umwuzure aho ugeze,mbona hejuru hariho icyintu cyubatse hajuru y’inyanja kimeze nk’inzu irimo kuza yerekeza mucyerekezo natwe twerekezamo niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa mbona ntuye mu mazu menshi cyane kandi meza,ariko abari bayatuyemo nta bwo twari tuziranye babonaga ngenda nanjye nkababona bagenda ariko hagati muribo umugisha wanjye waruri hagati yabo.Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu dore hagati muri bariya baturanyi harimo umugusha nuko rero ugende uvugane nabo maze ubabwire ibyo ukora kuko bafite ikibazo baburiye igisubizo maze ubone kwakira umugusha wawe uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments