HomeNewsLeta ya jubile yamaze kubona ko Umucamanza DAVID MARAGA ariwe ugiye gusimbura...

Leta ya jubile yamaze kubona ko Umucamanza DAVID MARAGA ariwe ugiye gusimbura Kenyata,none barashaka kuvogera amategeko!

Amakuru aturuka mu gihugu cya Kenya aravuga yuko umunyapolitike utavuga rumwe na leta ya jubilee isigaje iminsi [32] ngo ikurwe kubutegetsi bitewe ni uko Raila Odinga uyoboye urunani rwa NASA taliki ya 13 nzeri,2017 yatangaje yuko atazitabira amatora mu gihe yasabye ko hakorwa accountability ya komisiyo ya IEBC.

Yakoresheje imvugo ivuga ngo,NO ACCOUNTABILITY,NO ELECTION.Bivuze ngo,nta genzura ribayeho mu bikorwa byujura byaranze amatora y’umukuru w’igihugu muri kanama 08,2017 ko ihuriro ayoboye ridashobora kuzitabira amatora yarateganijwe ukwakira kuri 17 uyu mwaka.

Ushinzwe kwamamaza ihuriro rya jubilee Raphael TUJU amaze gutangariza itangaza makuru aho yasabye ihuriro rya NASA ko niba yikuye mu matora y’umukuru w’igihugu yakwandikira komisiyo ya matora ya IEBC iburuwa ivuga ko itazitabira amatora ateganijwe mukwezi gutaha.

Ibi byose bije nyuma yahoo urunani rwa NASA rutsindiye urubanza bari barezemo komisiyo ya matora na jubilee kuba baratangaje ibyavuye mu matora bidashingiye kumategeko agenga itegekonshinga ndetse bitajyanye namategeko iyo komisiyo ya matora ya IEBC igenderaho.

Ihuriro rya NASA ryikuye mu ntekonshinga mategeko(member of parliament)ubwo Kenyatta yafunguraga kumugaragaro bivuze ngo,yafunguye intekonshinga mategeko yishyaka rya jubilee kuko bitakwitwa ko yafunguye inteko ya [12] y’intekonshingamategeko kandi imitwe yose ya politike itari hari.

Bikaba bigoye yuko inteko nshinga mategeko  ya jubilee yafata icyemezo icyari icyo cyose kandi kandi idahagarariwe nabahagarariye abaturage baturuka mu yindi mitwe ya politike yicyo gihugu.

Itegekonshinga riteganya ko,nyuma yiminsi [60] yatanzwe nurukiko rwikirenga,Kenyatta azahita akurwa kubutegetsi asimburwe n’umukuru w’urukiko rwikirenga ariwe DAVID MARAGA kugirango abashe gutegura amatora y’umukuru w’igihugu guhuza impande zombi ibyo batumvikanaho.

Isesengura ryakozwe nikinyamakuru inyangeNews,rigaragaza ko,Kenyatta asigaje inzira imwe gusa,niba adashaka guseba cyangwa gukorwa nisoni bwa kabiri.Arasabwa kwemera yuko komisiyo ya IEBC yakwemera ibyifuzo byasabwe nihuriro rya NASA batavuga rumwe.

Cyangwa agashaka mugenzi we Eng:RAILA Odinga akamwemerera ko ariwe watsinze amatora akemera ko ariwe umusimbura kubutegetsi bitarinze gukururana akaba yamuhamo macyeya ahasigaye agakuramo ake karenge bitaba ibyo,akemera gusimburwa numucamanza mukuru w’urukiko rwikirenga akaba ariwe ubategurira amatora kugirango ubuzima bw’igihugu bukomeze.

Ahisemo ubwo buryo yaba akozwe nisoni bikabije cyane,kuruta kwemera guhererekanya na mugenzi we RAILA Odinga akamuha ubutegetsi kuneza aho gutegereza kuzakorwa nisoni kandi nta ninyungu azabikuramo.

Burya igihugu cyubahiriza amategeko usanga ari byiza,nubwo wenda batayakurikiza ibihe byose ariko iyo bigeze mu nyungu za baturage usanga bayubahiriza cyane iyo uhagarariye urukiko rukuru rwikirenga usanga yubaha Imana nkuko David Maraga umudiventiste wumunsi wa [7] yahesheje isura yindi nziza igihugu cya Kenya kitari gisanganywe.

Sikimwe no mu kadomo aho amategeko yibera murugo rw’Umwakagara akaba umukuru wubutabera,akaba umukuru w’igihugu,uwuturere ndetse n’intara.Ku buryo usanga igihugu cyarahindutse kuba akarima ke.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments