HomeInte'lUmwana w'Umwega RENE Masasu ashizwe aguze V8 yiciye ku Ntumwa ya...

Umwana w’Umwega RENE Masasu ashizwe aguze V8 yiciye ku Ntumwa ya Satani Gitwaza!Nuko Idini rya Gitwaza ryasenyutse,yari guhita agura chopa!

Amakuru aturuka muri gakondo ya bakiranutsi yakorewe ubushakashatsi n’umunyamakuru w’inyangeNews(umukobwa Ndoba) avuga ko,Apotre Masasu nyuma y’amanyanga ahambaye yagiye akora muri iryo dini rya Evangelical Restoration Church ERC,ryahoze ryitwa Restoration Church nyuama ya matora yabaye muri 2003 y’umukuru w’igihugu(Umwakagara) niho yahise ahindura STATUS ya restoration Church akuramo abari abanyamuryango baritangiye kugirango abone uko yigarurira iryo dini wenyine aho yahise yirukana abanyamurenge baritagiye yikomerezanya na batutsi bavuye Uganda barimo uwitwa RUCIBIGANGO.

Rene Masasu rero akaba nawe yegukanye imodoka ya miliyoni zirenga 80.Mu gihe murusengero rwe,abakene bacira isazi mu jisho.Uburiganya yakoresheje abinyujije muri committe ishinzwe kwishyura ideni ryo muri bank,mwibuke ko umwaka ushize urwo rusengero bank yarigiye kuruteza icyamunara kubera kutishyura ideni rya bank.Binyuze mu cyo bise operation 318 muri iri dini rya restoration church niho Masasu yaciye ngo abone uko agera ikirenge mu cy’ abandi bategetsi b’amadini nkaba Rugagi,Gitwaza,Sibomana nabandi bagendera mu ma modoka ahenze.

Ubundi operation 318 yari igamije kwishyura ideni rya banki ringana na miliyoni 318 z’ amafaranga y’u Rwanda, iri dini ryafashe ubwo ryubakaga urusengero rw’ i Masoro.Ariko Masasu akoresheje ubuhanga  nitekinika asanganywe.

Nibwo yifashishije bamwe mu banyedini b’imbere bavuga ko bamuhaye imodoka ya Toyota V8 nk’ impano idasanzwe kubera urukundo bamukunda. Ariko amakuru dufite nuko amafaranga yaguze iyo modoka ari ayavuye muri ayo mafaranga abayoboke batanze muri operation 318, ibyo bindi rero akaba ari ikinamico bakinnye, ubundi bagahita bahamagara ikinyamakuru cya FPR igihe.com kikaza gufotora iyo kinamico.

Ubusanzwe uyu mugabo Masasu azwiho gukora amanyanga mu buryo bwo kwigwizaho iby’ isi kuko n’ubusanzwe iri dini rya restoration church yarinyanganyije abari barishinze aho yitwaje amasengesho y’ iminsi (45) IGISENYI kwa mama MUKANZAIRE bavanye I KINSHASA aho yavuye yahinduye amazi akitwa Joshua Rene aho kwitwa Rene Masasu.

Maze aryegukana gutyo ubutindi  burashira butyo, kugeza ubwo ahinduka umuntu ukomeye muri FPR, nawe ibaze umukozi w’Imana ugirana imishyikirano n’intwarabuhiri za FPR abicanyi ruharwa.Ariko  gusa si Masasu wenyine kuko na Gitwaza yigeze kujya kurega umunyamakuru Majeshi Leon kwa Jack Nziza ngo bamuce igihanga ariko Nziza ageze i Nairobi aramushaka aramubura kugeza ubwo amwandikira e-mail amutuka ibitutsi nyandagazi nkuko mwabisomye hano ku inyangenewss.

Andi makuru ajyanye naba batekamutwe biyitirira Imana kandi ari abicanyi n’abajura tuzakomeza kuyabakurikiranira bya hafi ku buryo amakuru yose yibikorerwa mu masinagogi yose yabo bamwe mu bakristu batishimira isesagura ry’umutungo widini ryabo badatinya kuduha amakuru.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments