Aug 20,2017 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu birakomeye cyane kandi cyane kurusha ibihe byose bitambutse,kuko Umwakagara atamerewe neza kuko yamaze kumenya yuko ngo gahunda yo kumuca igihanga irimbanije kandi akaba adafite aho ahungira uwo mugambi kuko ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo ari ko rivuga cyangwa ari ko ryavuze uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Umwuka w’Uhoraho akomeza kunganiriza cyane ambwira ko Umwakagara afite ubwoba butigeze kubaho mwisi ya bazima kuko yamaze kubona iherezo rye ryamaze kumusatira none ahagaritse umutima bikomeye cyane kandi ikimuhagaritse umutima nta bwo azi neza uwamugurishije kuko aramutse amumenye yahita amuca igihanga uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona hagiye kubaho uburumbuke bw’ibinyamenke (ibihingwa) bigiye gutanga umusaruro mwinshi cyane hanyuma yuko ubuhanuzi buzaba bumaze gusohoza umurimo wabwo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Umuhanuzi Kazi witwa (Deborah) ubu afite amezi (9) yamavuko aterwa nimbaraga z’umwijima zo mu bwoko bwa bakamba yohererejwe numuturanyi wa bene data.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zimaze kumenya uwo mwana w’Umuhanuzi Kazi,yuko yahamagawe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,kuko yavutse ku buryo bwibitangaza.
None dore inkozi z’ibibi zibura zikora imirimo yazo kubera kubaho k’uwo Muhanuzi Kazi,niyompamvu bagerageje uhereye ni njoro kugeza mu gitondo kumuhumanya ariko bikaba byananiranye kuko arinzwe n’umwuka w’Umuhanuzi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Bigeze mu masaha yamanywa nongera kwerekwa uwo Muhanuzi Kazi,yituma ibintu byicyatsi kibisi(kubohoka)bizinga zinze maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’Umuhanuzi Uhoraho amubohoye imyuka mibi bari bohereje kumuzinga kugirango ntazasohoze umugambi w’Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona muri gakondo ya bakiranutsi umugore wa gakuri(Itorero ry’Imana ryagwingiye)mbona uwo mugore yarakomeretse itama rimwe.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,muri gakondo icyitwa umurimo w’Imana giciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kugirango bamenye yuko bagenje nabi banze kumvira Uwiteka Nyiringabo niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abanyamasengesho bo muri gakondo ubishoboye yinyagambure ashake ahoy aba yikinze urubura rumanutse guhungana n’Umwakagara kuko injereri zigiye kuvugira mu matwi ya bana b’abantu kandi abantu baziheba kuko gucirwaho iteka kwabo kwageze uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ariko abakiranukiye Uhoraho,bazarindwa nkuko ijisho rirandwa igitokorwa kugirango bazamenye yuko kwiringira Uhoraho Uwiteka Nyiringabo bigira umumaro mu gihe cya kaga gakomeye ndetse no mu gihe cya makuba nibyago byingeri zose uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Iyindi mpamvu izatuma abarida,ni ukugira ngo bazabe abagabo bo guhamya ibyijambo ry’ubuhanuzi mwisi yose,kuko uzarokoka iyo mvura imaze igihe yaragaragaye gukuba ariko ikaba itaramanuka ngo igwe hasi,kubera gutegereza itegeko ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo na Malaika ushinzwe ikirere cy’Africa y’uburasira zuba yuko azamura inkota ye nkimenyetso cyo kuvuza impanda ye ya nyuma uko niko Uwiteka Nyiringabo ababurira kandi ni uko abivuze!
Njyanwa mu iyerekwa mbona uwitwa NSENGEYUMVA RENOVAT aza mu ishusho yo kwishushanya aza yiyita Renovat ariko ijwi rye nta bwo ryali irye ndetse nishusho yari yambaye cover mu maso yihinduye(bisobanura kwishushanya) maze mbona umukambwe twari twicaranye (bisobanura Imana)arambwira ati,mwana w’umuntu,uriya ubonye yaba ari RENOVAT?
Ndasubiza nta bwo mbizi ko yaba ariwe,arambaza ati,waba wumvise ijwi ko ryaba arirye?Ndasubiza nti,Oya ijwi nta bwo ari irye,kandi no mu maso yirabuje ingwa ku buryo udashobora kumumenya.Uwo mukambwe arambwira ati,mwana w’umuntu,RENOVAT yamaze gucirwaho iteka biriya yakoze niko alimo kwisobanura ku bantu agenda avuga ko amafaranga yo gucuruza ngo ya yakuye muri tombora yabereye mu gihugu cy’Issamariya nyamara arabizi yuko nawe aho yuko aho ya yakuye hategejejwe cyagwa muyindi mvugo ko atayahawe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana ya bakiranutsi.
Ngirango uribuka yuko Uwiteka yavuganye namwe mu mwaka wa 2001 taliki 01,Imana ikababwira ko,repubulika y’uRwanda izasimbuzwa ubwami.Uwiteka yababwiye gusubira mu ishuli kugirango azabakoreshe umurimo wicyubahiro,ariko RENOVAT yanze kumvira Uwiteka yisubirira Isamariya kwishakira intonorano ari naho yaje guhura nizo nkozi z’ibibi zikamushyira muri line yo kwishakira intonorano bigatuma atandukana n’Uwiteka Imana Nyiringabo ukorera.
Amaze kubona ko wemeye gusubira mu ishuli,yagize ishyari cyane,ndetse uhereye icyo gihe yahindutse indrarya ntiyongera ku kureba ijisho ryiza kubera ko Imana wakoreraga yari yaramaze gutanduka nayo.Nyamara yibagiwe yuko ari we waguhanuriye yuko ntaho uzacikira Uwiteka Imana Nyiringabo,akakubwira yuko uzaba umutambyi w’Uwiteka Nyiringabo bikaba byarasohoye.None asigaye arwanya ijambo ry’ubuhanuzi we ubwe yahanuye none asigaye yirirwa arwanya ubuhanuzi bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abantu bavomaga amazi,ariko isooko ya mazi,hari abantu bashakaga kuyobya ayo mazi yajyaga mu kibindi cyabazaga kuvoma,ariko abavomaga baza kubona yuko hariho gushaka kuyobya amazi aturuka mu isooko ajya mukibindi cyabaje kuvoma.
Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhuru Kenyatta na mugenzi we,barashaka kuyobya uburari bw’urubanza rubategereje ariko nta bwo biza kubakundira ngo bagere kumugambi wabo kuko byaba binyuranye nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo niko abivuze!
Nerekwa nyina wa Uhuru Kenyatta witwa mama NGINA hamwe n’umuhungu we Kenyatta bakora ibishoboka byose ngo bahitane uwo batavuga rumwe RAILA Odinga ibyo byabaye nyuma yuko bagambiliye guhitana David MARAGA umushinja cyaha mukuru wa leta nabyo bagerageje gushaka umusirikare wakora uwo murimo bose abo bagezeho barabyanga bavuga ko batabishobora.
Nerekwa M.NGINA abura uko abigenza asubira murugo rwe,maze mbona agiye gutekerekera akora ku nkanda ze,azibaza uko byagenda mbona zisohoka ngo zijye gushaka igisubizo kicyo kibazo ariko Babura bagaruka badafite igisubizo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Uhuru Kenyatta yarahawe ikigo cy’ubucuruzi kizajya kigura amabuye yagaciro,ahabwa amashilligi yo kuzajya arangura ayo mabuye.Ariko baje kumugenzura niba yarabonye amabue ya gaciro bashakaga ko agura basanga adatagejeje ku bihumbi 100kgs byamabuye ya gaciro yo mu bwoko bwa COLTAR babazwa cyane ni uko yananiwe gukora akazi ke neza.Mbona afashe ibintu bimeze nkimineke ihiye abishyira hejuru ya mabuye bari batarashyira mu hamwe na yandi muri byabiro bari baraguze byagerage nko kuri 70kgs.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Kenyatta arimo kuvanga ibintu bitavangika,kandi yananiwe kuzuza inshingano ze,none atangiye gupfungikanya ashaka kuriganya ubutegetsi kandi adafite ikibigaragaza ko yabashije kubahiriza no gukora inshingano ze,uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umuntu ambaza icyo nzahemba umwalimu ugiye gukosora ikizamini nakoze,kandi ntarigeze mbona umwanya wo kwiga.Ndamusubiza nti,nzamuhemba bishimishije bizaba bijyanye na mikoro nzaba mfite.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,nuko rero witegure kuko ikizamini kikuri imbere utazabura kugitsinda kandi uzishimira iyo ntsinzi cyane niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa umugore na musaza we bashaka kugurisha umwana wabo ngo babuze uko bazamutunga,maze mbasaba yuko bamungurisha,baremera maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibyo ntiwirwe ubisobanura ahubwo ubigire ubwiru kuko igihe cyabo nikigera utazabura kubishyira ahabona niko Uwiteka Nyiringaboabivuga.





