Asigaye ari inkeho,niwe na Nyiramongi bonyine barahirira gutegekesha igitugu igihugu bagihinduye akarima kabo.
Ikinyamakuru inyangeNews kimaze igihe gikora itohoza kubuzima bw’umukuru w’uRwanda (Umwakagara) bimwe mu twatohoje byamaze kugaragara ko Umwakagara yikanga urupfu rwaburikanya na buri munota.Ibintu bijya gukomera byatangiye aho umwakagara yatangiye kwima cyangwa kubuza itangaza makuru ryigenga ryakoreraga mukwaha kwe kuzajya bavuga aho agiye kugirira ingendo haba hanze y’igihugu cyangwa imbere mu gihugu.
Ngirango muribuka mwese uburyo icyunamo cyo kwibuka genocide yakorewe mu Rwanda,uburyo cyakozwemo.Ubussanzwe bajyaga batangaza mbere ho ibyuweru [2] cyangwa habura ho icyumweru icyunamo gitangire bakavuga aho imihango nyirizina izabera ndetse bakanavuga nuzayihagararira uwari we niba se umwakagara azaba ahari.
Hakurikiyeho umunsi wa bahutu bibeshyera yuko aribo basabye ubwengenge (Independence) wizihizwa taliki ya mbere nyakanga.Ibyo bisanzwe bizwi ko utajya wizihizwa bitewe ni uko ari ikinyoma bahurieho FPR,usibye ko icyo cyo FPR yabashije kuhakiranuka ariko kandi ifata uwo munsi wa bahutu iwusimbuza umunsi wa batutsi bagize agatsiko ka FPR kakoze ubwicanyi bwa genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Uwo munsi nta bwo byigeze bivugwa aho uzabera,ahubwo ibinyamakuru birimo IGIHE.COM gikorera mukwaha kwa RPF,banditse aho iyo mihango yabereye ibirori byarangiye ubanza warabereye ahitwa GAKENKE.
Hakurikiyeho inkinamico yiswe iya matora,aho Umwakagara yegukanye 98% byamajwi abeshyera abaturage yuko ngo bamutoye.Nyuma yiyo ntinzi nta bwo byigeze bitangazwa igihe irahira rizabera.Imihango imaze kurangira ejo taliki ya 18 kanama,2017 saa sita ni minota 12:10 nibwo igihe.com cyatangaje ko imihango yirahira ry’Umwakagara ryabaye.
Igitangaje kandi giteye inkeke ni uko nta karasisi kabasirikare kigeze kaba ngo bizihize intsinzi ya shebuja.Nkuko byagaragaye mwabonye ko hari abavuzi bingoma za Kinyarwanda cyangwa z’indudi.
Izi ngero zose dushyize ahagaragara nizigaragaza ko Umwakagara asigaye yikanga urupfu rwa hato na hato ku buryo byahinduye ubuzima bwe ndetse n’ubwigihugu cyose muri rusange.Ikigaragara ni uko Umwakagara asumbanijwe cyane ko ahangayikishijwe na matangazo ya department y’America ishinzwe ububanyi na mahanga.
Ikomeje gutangaza uburyo Umwakagara akomeje kuriganya akoresha ubutiriganya bwo kugirango agundire ubutegetsi bwa rubanda.Imiryango mpunza mahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu nayo yashyize ahagabona raporo ijyanye nu buryo leta y’Umwakagara ikomeje kwica abaturage urubuzo nuburyo bakoze amatora yikiwani. Muriyo miryango twavugamo nka AMNESTY INTERNATIONAL,HUMAN RIGHT WATCH hamwe nindi miryango nyafurika ikorera mu Rwanda.
Abazungu nabahanga cyane,babanje kureka Umwakagara kugirango akore amatora mu buryo butemewe na mategeko,bazabone ibyo bamurega cyangwa bazabone ibisobanuro bazatanga bamaze kumuca igihanga.Ndetse ubuhanuzi bwo buvuga ko bamaze no gutegura urukiko ruzaburanisha inkoma mashyi ze,byumvikana ko bizaba ar’umuhango kuko ibimenyetso byose byo kubafunga barabifite.Muri iki gihe twagereranya RPF na MRND,na MDR kuko amateka yabyo yose arasa!
Mwabonye mu mafoto uburyo stade amahoro yatobaguritse habe no kujijisha ngo nibura bayitunganye byibuze nabazaza mu Irahira ry’Umwakagara bazabashe gusanga hatunganijwe.Ntabwo byumvikana ukuntu umujyi wa Kigali bawurahirira ko ufite isuku ya kataraboneka,ariko byagera kuri stade amahoro ahasanzwe hakorerwa imihango hafi ya yose y’igihugu bagasanga hameze nk’aho inkooko zarahiriye.
Wa mugani IHENE yabyaye isekurume [7] reka turebe niba izemera kuzonsa cyangwa niba itazazonsa gusa ikigaragara ni uko Umwakagara nta mahitamo asigaranye asigaye akorera mu bwoba ku buryo buboneka cyangwa bugaragara.
Yavuze ko uRwanda azarusiga uko yarusanze,hanyuma akongera akabeshya rubanda ngo,vision 2020,ubwo ufashe ayo magambo uko ari [2] ukayasanisha wakuramo iki?Umunyarwanda yaravuze ngo,ubwira uwumva ntavunika!?Nta munyarwanda utabona ibigiye kubaho muri gakondo.
Ku buryo abo Umwakagara agiyekwisasira,nta bwo bazavuga yuko batamenye,byanze bikunze urubanza nibo ruzajyaho.Nawe se iyo ubona abayobozi bose bakuru mu gihugu barambuwe za pass port,ubwo niba igiti kibisi bakigenje gutyo,nibagera ku cyumye bizagenda gute?Byibazeho maze umpe igisubizo





