HomeNewsVice chairman wa IEBC Dr.Akombe ROSE mu gihugu cya Kenya,yafatiwe ku kibuga...

Vice chairman wa IEBC Dr.Akombe ROSE mu gihugu cya Kenya,yafatiwe ku kibuga cy’indege ahunze igihugu!

Amakuru ageze ku inyangeNews aturuka mu murwa mukuru wa Nairobi mu gihugu cya Kenya,aravuga ko,Vice Chairmaan wa IEBC komisiyo ya matora muri icyo gihugu Dr.Akombe yafatiwe ku kibuga cy’idenge cya JOMO Kenyaatta International Airport(JKIA) ahunze aho yaragiye gufata indege agiye mu mahanga nyuma yo kumenya yuko agiye gufatwa agafungwa kubera gutangaza ibyavuye mu matora bitari ukuri.

Taliki 08 kanama 2017 Akombe yagaragaye ahuzagurika aho yahagaritse Chairman wa IEBC Chibukati WAFURA ubwo yararimo kugeza ijambo kubari bateraniye aho barimo abahoze arabakuru b’ibihugu John Mahama wa GHANA,Tabo Mbeki wa S.Africa na bandi banyacyubahiro barimo ambassador w’America.

Dr.Akombe arashinjwa kuba yaribiye amajwi leta ya jubilee iyobowe na Uhuru Kenyatta bose bakaba bakomoka mu bwoko bwa bakikuyu.Akaba yafashwe ahagana mu msaa 11:00h yerekeza mu mahanga ubu akaba afungiwe kuri central police.

Ikinyamakuru inyangeNews cyakomeje gukurikirana ngo tumenye amaherezo y’iyinkuru,ariko ntibyadukundiye kuvugana na  Chairman wa IEBC kuko yahamagajwe kuza kureba umukozi we waruhunze agasiga igihugu mu kangaratete kintambara.

Raila Odinga uyoboye ihuriro rya NASA amaze gutanga ikiganiro mbwirwa ruhame avuze ko ejo bazajyana dossier murukiko bagaha amahirwe ya kabiri urukiko kugirango rutange ubutabera bukwiriye abanyaKenya bitoreye umukuru w’igihugu ariko bakimwa ayo mahirwe abanyagihugu ahubwo bigatangazwa ko Jubilee iyobowe na Uhuru Kenyatta ariwe watsinze amatora y’umukuru w’igihugu.

NASA yatangaje ko Jubilee yatowe na Count zitarenze [11] muri [47] zigize icyo gihugu.Bigaragara ko NASA bafite ibimenyetso byose uko byakabaye kandi ko bazatsinda urubanza kuko byimaze kwigaragaza kuba vice president wa IEBC yarahunze agafatwa atararenga ku kibuga cy’indege.

 

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments