July 23, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona abanyarwanda baremerewe cyane kurusha uko batabyizeraga.Mbona igikuta cy’igihugu cy’uruhande rumwe kigiye kubagwira,ariko mbona Umuhanuzi Mukuru aturuka iburasira zuba agifatisha ukuboko ku iburyo nticyabagwira.Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubutegetsi bw agatsiko ka bicanyi bibwiraga yuko bagiye kurimura abanyarwanda igihugu bakagisiga arumusaka none ntabwo bizagenda uko babitekereza niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nerekwa ndimo kubwiriza ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryitwa “KRISTO W’IMANA”,mbona abantu benshi baranezerewe cyane,maze abari imbohe barabohoka.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ringarukaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,iryo jambo rya “Kristo w’Imana”ribohora ababishye,rikaruhuka abarushye,abari barahahamutse bakaruhuka kandi imitima yabo igakizwa niryo zina ryuzuye imbaraga zidasanzwe zitanga ubugingo buhoraho uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa njyanwa gukora ikizamini ariko umwalimu warufite ikizamini arakinyima,kugirango ntagikora(ikigeragezo gikomeye)maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,umwanzi Satani yari yateze imitego none Uwiteka ayikuyeho kugirango utagwa mu migambi ya za magigiri zari zateze uko niko Uiwteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa icyegera cy’umukuru w’igihugu cy’ibabylon WILLIAM Ruto,yamburwa umwanya wo kuba cyangwa kwitwa Spokesman waba Kalenjin,maze uwo mwanya uhabwa umwana w’umusore urangije kaminuza.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uwo musore uhawe uwo mwanya uzamubera ikigeragezo gikomeye kuko ajyanywe kwiga muri kaminuza yari yararangije kandi akaba ahise ahabwa gukora ikizamini muri iyo kaminuza niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona manurwa kumusozi muremure ngeze hasi yawo,haza umwe mu bagore nzi bari kuri uwo musozi aza yirukanka arambwira ngo,za magigiri zarimo kunshakira hasi kutambura,ngo none ninjye kubikinga babanze banyureho.Ngeze munsi yawa musozi,mpasanga abanyeshuli abana b’abakobwa baturutse mu gihugu cya Tanzania bambaye uniform ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore Umwakagara agiye kwica no kurimbura abanyarwanda baturutse mu gihugu cya Tanzania ngo kuko bakunda ubwami bw’uRwanda n’Umwami w’uRwanda YUHI VI niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nibuka yuko iri jambo ryo kuzaca ibihanga ryali ryaravuzwe mu bice by’ubuhanuzi byabanje,none kandi rikaba rigarutse!Ndabwirwa ngo,dorre abega bakora umurimo w’ubucuruzi ni bamwe mu bagambanira bene wabo b’abanyarwanda bavanye Tanzania ngo baregwa kuba badakunda ubwami bwa bega akaba ariyo mpamvu bashaka kubaca ibihanga niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore nubwo bimeze gutyo,abo bacuruzi nabo,bamaze gutegura utwabi bashaka guhunga kuko babizi neza yuko ubwami bwabo bugeze ku iherezo!Ariko nubwo bahunze,dore umuvumo bavumwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo hamwe ni nkoma mashyi zabo,ntuzabura kubakurikira ngo bawugendane aho bazajya hose kugirango bazamenye yuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryali ukuri kwaturutse mu Ijuru kandi icyo gihe bazamenya umwuka w’Uhoraho waruri mu Muhanuzi w’Uwiteka Nyiringabo niko Uwiteka abivuga.
Nerekwa inkozi y’ikibi yitwa Uwimana Ernest,aza kunsaba yuko nasengera umugore Marceline,uboshwe numuvumo hamwe n’umugabo we,maze ndamuhakanira mu bwire yuko abo Uwiteka yavumye nta bwo mfite ububasha bwo kubavumura.Cyeretse babanje kwihana Uwiteka akabagirira imbabazi akaba ariwe utanga uburenganzira bwo kubavumura.Bitaba ibyo,jyewe ubwnjye nta cyo nabasha kubikoraho niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uwimana Ernest,yasomye ijambo ry’ubuhanuzi rimuvugaho kuko yaguhumanije kandi wowe waramugiriye neza,ariko kubera ishyali agatinyuka kurambura ukuboko kwe,akaguhumanya akaba ariyompamvu yahuye numuvumo uturuka k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,kuko yaguhaye ubutabera.Umuvumo rero ukaba umumereye nabi akaba alimo kwifuza uwawumukuraho.Nuko rero nabanze yumve uko kugira nabi bimera kuko iyo utifuriza mugenzi wawe ibyiza,nawe ntuba ukwiye guhabwa ibyiza niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’Inzika y’ubwami na repubulika y’uRwanda yongeye guhaguruka cyangwa kuzikuka,mbona bahangana bikomeye cyane,maze Inzika yabarepubulike iratsindwa agatsiko kabicanyi ba RPF karatsindwa kirukanwa mu gihugu cya gakondo ya bakiranutsi.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore agatsiko kabicanyi na bega hamwe ni nkoma mashyi zabo ziciriweho iteka n’Uwiteka Nyiringabo kuko banze kumvira ijambo ry’Uhoraho ryahanuwe n’Umuhanuzi “AINESHA”kugirango ibyahanuwe bisohoze umurimo wabyo bimenyekane yuko muri gakondo ya bakiranutsi hari Imana itabara kandi ica imanza zitabera.
Dore amahanga yose azaza kuhashaka ubutabera ndetse numugisha kuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,azahahandura kuba gakondo y’Uwiteka Nyiringabo kandi isi yose ikazamenya yuko habonetse Umuhanuzi wabonetswemo n’umwuka w’Imana zera.Kubera izo mpamvu,isi yose ikazaza kuhashakira umugisha utarimo amazi niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryongera kungarukaho ku nshuro ya kabiri,rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Abega barahunze byihuse,kandi ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rizabaremerera cyane,kuko ukuboko k’Uhoraho kutazahinwa,ahubwo kuzahora kubaramburiwe hejuru kugirango bamenye yuko nd’Uwiteka Imana yawe,ya Abharam,Issac,na YAKOBO Imana ya bakiranutsi niko Uwiteka abivuze!.





