HomeJusticeEse koko aba Pastor(s) babwiriza ibyo bizera,cyangwa bigisha ibijyanye nubuzima babomo!?

Ese koko aba Pastor(s) babwiriza ibyo bizera,cyangwa bigisha ibijyanye nubuzima babomo!?

Shalom,ese hari igihe Uwiteka ajya aceceka? Ni koko Imana ntijya iceceka kuko ibasha gukora mu buzima ndetse no murupfu! Iyo dusomye mu gitabo cya 2Abami,13:20–21 tubona ko igihe umuhanuzi Elisa yari yarapfuye nyuma y’umwaka abamowabu batera Abisiraheli muri icyo gihe har’abantu bari bajyanye umuntu kumuhamba babonye icyo gitero bajugunya uwo mupfu ku gituro cya Elisa intumbi igwiriye amagufwa ya Elisa, ako kanya uwo muntu arazuka arahagarara.Yahise nawe yirukanka agenda abakurikiye.

Ibyo bigaragaza yuko Imana itajya ipfa n’Umwuka wayo ntabwo ujya upfa! No mu rupfu ikora imirimo n’ibitangaza bikomeye cyane kugirango igaragaze imbaraga zayo mu bana b’Abantu.

Na nubu rero niko ikimeze kuko ikomeje gukora imirimo yayo no murupfu ntizarushaho kutwiyereka tukiri no muri ubu buzima?

Ibi bitwereka ko igihe cyose ihora ikora itajya isinzira twongeye tugasoma 1Samweli,28:3–19 tubona ko Umuhanuzi Samuel amaze gusinzira, Sawuli nta bwo yaragifite Umuhanuzi ajya guhanuzaho,intambara zimaze kumubana nyinshi cyane,ysigaye nta byiringiro agifite,yagize ubwoba bwinshi cyane ku buryo byatumye ajya kwitabaza abakonikoni abo yari yaraciye mu gihugu.

 Nyuma yurupfu rw’Umuhanuzi Samuel yabuze uwo yiyambaza ngo amubalize Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko izo ntambara azazirwana nimba ashobora kuzazitsinda kuko amahanga yaramugose cyane ku buryo buteye ubwoba!

Umwami SAUL amaze gushaka umupfumu umushikira Umuuhanuzi Samuel,kugirango bavugane amuhanurire amubwire nimba ayo mahanga azayanesha(ibi bisobanurako,nta Muhanuzi upfa!Kuko niyo asinziriye,bitamubuza gukomeza guhanura)kubakenera ko abahanurira mu gihe nta bahanuzi baba bahari.Niko kumusubiza ati Uwiteka yagukuyeho amaboko n’ubwami bwawe yabuhaye umuturanyi wawe umuhungu wa Jesse(Umwami DAVID)

Ibyo yabikoze kubw’abafilisitiya yabonaga yuko bamurembeje,nibwo yahisemu kujya kugisha Uwiteka inama ntiyamusubiza haba no mu nzozi,iyo urikumwe n’Uwiteka Imana yawe,abasha ku kugira inama mu nzozi.Nibwo yahisemo kujya gushikisha umwuka wa Samuel(Umuhanuzi) kuko Sawuli atumviye Uwiteka ntasohoze uburakari bwe bukomeye ku Bameleki 1Samweli,15 kuko Uwiteka yaramubwiye ngo abarimburane n’ibyo bafite byose!

Ariko uko Uwiteka yamubwiye siko yabikoze,ahubwo yikoreye ibijyanye nirari rye,arokora umwami Agagi,arangije asahura inka n’intama kandi Uhoraho yari yamubujije amubwira ko arimbura icyintu cyose ari buhure nacyo,ariko we yikorera ibyo yishakiye mu mutima we.

Nibwo yikongerezaga uburakari bw’Uwiteka maze amuca ku ngoma kuko Uwiteka ntiyishimiye ibitambo kuruta kumwumvira,yigiriye inama ajya gushikisha Umwuka wo guhanura wari muri Samuweli uvugana nawe kandi Samueli yari yarapfuye!

 Niko kumubwira impamvu Uwiteka yaramwihoreye,Imana iyo iza kuba iceceka ntabwo mu rupfu rw’umwana wayo w’ikinege Yesu Kristo ibitangaza biba byarakoretse: kwihana kwarabonetse kuko mu bisambo [2] kimwe cyarihannye, umwenda wakingirizaga ahera utabukamo kabiri,isi icura umwijima ndetse isi iratigita,ibituro by’abera birakinguka abari barapfuye barazuka.

Abagera kuri 500,nibo bagaragaye mu murwa w’Iyerusalem bagendagenda,ariko nta bwo bibiliya ivuga ko,bongeye gusubira muri za family zabo(imiryango yabo) ariko uwari yarapfushije wese umuntu,icyo gihe yaramubonye(aha ndavuga abera cyangwa abasinziriye bakiranuka).Nubwo ibyo byose byabaye,nta bwo ABASADUKAYO batemeraga umuzuko,nta bwo byabafashije kwizera umuzuko,ahubwo bakomeje idini ryabo,ndetse ni nyigisho zabo zijyanye no kwizera ikinyoma gikomeza imihango yabo yidini ryabo.

Ibi bihamya neza yuko,naho Uwiteka yakwerekana ukuri ku ijambo ry’Imana,itabinyujije mu banyamadini akomeye,nta bwo babyizera ahubwo bashakisha uko bakwica uwo Imana yazamuye kugirango imukoreshe ibikomeye kugirango abakiliya babo batabavaho bagakurikira uwo Imana yashimye gukoresha ibikomeye mwisi ya bazima.Niyompamvu bishe Umwami wa bakiranutsi imfura mukuzuka maze bakorwa nisoni arazuka.

Nubwo yazutse nta bwo babyemeye kugeza ubwo bahimbye ikinyoma nabasirikare babo,maze bavuga yuko abigishwa be aribo bamwibye.Na bugingo nubu umwuka wa bapharisayo ukomeje gukorera mu ba Pastor(s) barwanya ijambo ry’Imana mu buryo utamenya kuko bigize abakoze b’iImana ku ngufu za gifarisayo.Ariko iyo Imana izamuye Umuhanuzi nkuko yazamuye Majeshi Leon”AINESHA”bahita bajya kurega mu butegetsi nkuko intumwa ya SATANI Gitwaza yagiye kundega kwa Gen.Nziza Jack(ubu noneho sinzi aho azajya kurega)nubwo byamuhambukanye!

 Abapharisayo bashaka gutegeka Imana ngo ibakorere ibyo bayifuzaho,kandi bigisha ibyo batizera,muri Kenya ahitwa NAKURU abashumba barabwirije bahamagaza abantu kwihana.Hazamo na barozi barihana ndetse bazana ibirozi bajyaga bakoresha kugirango babitwike,nibwo babishyize hamwe barabitwika maze haza guturika kimwe mu birozi kimeze nka geranade abaPastor(s) bahise birukanka bose nta wamenye aho banyuze!!!

Muri uwo mujyi wa NAKURU nubundi haza kuba iigterane nkoranya mbaga,nibwo abashumba batangiye kwigisha kubijyanye no kudatinya urupfu!!!Bakajya babaza abakiristu babo uwaba atinya urupfu kugirango bamusengere ashiremo ubwoba bwo gutinya urupfu kuko ubwoba buturuka kuri Satani.Igihe barimo basenga nibwo hahise hagwa imvura nyinshi cyane,hazamo nimirabyo iteye ubwoba.

Hanze hariho abanyamikino babandi bajya Bambara ibiti bishushanije mu maso h’abantu,Bambara nimirizo ku kibuno bagendaga bashaka ahantu hari abantu bakabasaba amashillingi kugirango babakinire imikino yabo,bituma Babura aho bajya kugama imvura,nibwo bigiraga inama yo kujya kugama ahabereye igiterane ariko nta bwo bari bazi yuko habereye igiterane cy’ivugabutumwa.

Barinjiye abaPastor(s) bari kuruhimbi babwiriza babaye abambere kwirukanka bibwira yuko Satani ariwe winjiye.Nibwo hasigaye umucyecuru umwe maze kuko ataragishoboye kwiruka nibwo yavuze ati,”Satani mimi niwako tafadhali usinidhuru”kwasababu nakuamini.Satani jyewe ndi uwawe ntunyice kuko ndi uwawe kandi nkaba nkwizera.

Bitewe ni uko hakomeretse abantu benshi banyura mu madirishya,byatumye babanyamikino bo mugatenga kwa Carlos bahise bagira ubwoba bakuramo bya bishusho bari bambaye maze bariyerekana yuko ari abantu atari abadayimoni kugirango leta itavaho ibafata ikabafunga.

 

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments