July 17, 2017 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo riza kuri mwene data ukorera kandi akaba atuye kumugabane w’UBURAYI ajyanwa mu mu iyerekwa maze yerekwa ibi bikurikira:Njanwa mu iyerekwa mbona igiti kinini cyane kitagira amashami cyari ahantu , maze mbona umuntu araje atema cya giti. Maze kuko cyari ahantu ku gasozi kamanuka cyane, uwo muntu arambwira ngo ninigireyo kitangwira.
Maze mbona aragitemye maze kiramanuka kiragenda kigwa mu kabande kigwira umurima nabonaga ari umurima urimo imigozi imeze nk’imigozi y’ibijumba.
Ni uko ndavuga ngo kirahangije, nabonaga umuntu muri uwo murima ariko nti cya mugwiriye; hanyuma wa muntu watemwe cya giti yaje kumanuka nyuma kuko hari akagendo kugirango agere mu kabande aho cyagwiriye, aragenda ashaka cya giti ngo agisature akuremo imyase maze ngo ayizamukane ajyane murugo, arambwira ngo byamunaniye gutwara iyo myase iraremereye cyane ntashobora kuyitwara murugo ariko sinashoboye kumenya uwo muntu uwari we!
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambaza riti,mwana w’umuntu,waba wamenye ibyo weretswe?Ndasubiza nti oya!Nabibwirwa niki ntasobanuriwe?Ndabwirwa ngo,ngaho rero tega amatwi ngiye ku kubwira ibisobanuro bya byo weretswe.
Kiriya giti wabonye kitagira amashami,gisobanura perezida w’uRwanda Paul Kagame utakigira abantu bashyigikiye ubutegetsi bwe.Abantu bose bamuvuyeho abo asigaranye yabagize ingwate,ningaruzwa muheto,baramutse babonye uko bamucika nta numwe wamusigaraho.
Asigaranye abantu kumashusho gusa,ariko mu mutima nta muntu numwe asigaranye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Uriya mulima wabonye bisobanura igihugu cyawe (gakondo ya bakiranutsi) akaba ariho kiriya giti utitegereje neza aho giteye,niho gihagaze!Uriya murima urimo ibijumba ni umuvumo uri mu butegetsi bw’Umwakagara bugiye gukurwaho n’ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo ryahanuwe n’Umuhanuzi ‘AINESHA.”
Kiriya giti giteye ahamanuka,bisobanura aho ubutegetsi bwa bega bugeze kumutelemuko hamanuka,kuburyo kiriya giti wabonye(ubutegetsi bwa bega)bugeze aharindimuka nibugwa ntabwo buzagira rutangira ahubwo buzasenyuka rwose kandi ntibuzagira gitangira namba kuko butazongera kwibukwa ukundi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Kiriya giti cyagwiriye uriya mulima bisobanura yuko igihugu kigiye kugwirwa na kaga gakomeye cyane kigiye gucurama igicuri.Iriliya myase wabonye wabonye bisobanura ko abazashaka gusahura nta bwo bizabashobokera kuko igihugu kizaba kigeramiwe cyane kandi indege zizaba zimena umuriro wurufaya kuburyo abazashaka guhusahura bitazabakundira uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nuko rero burira abanyagakondorero yuko muri gakondo ya bakiranutsi,igushije ishyano kandi abatizeye byukuri ijambo ry’ubuhanuzi bazagwisha ishyano kuko bazaba badafite umutaka ubatwikira imvura igiye kugwa mu minsi ya vuba uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.





