HomeNewsAmerica igiye gutera misile N.Koreya

America igiye gutera misile N.Koreya

July 11, 2017   nerekwa mbona Abega bahunga bajya gutura ku nzira no kumihanda batuye mu nzu z’ibyatsi babayeho mu buzima bubi kandi bukabije maze ninjirana na bandi bantu mfata imyenda ya bega bari barameshe baratunganije ndayitwara bisobanura kwamburwa imirimo bakoreraga igihugu.

Abega bamaze kubona ko aho batuye hamenyekanye baratorongera bigira mu mashyamba bava kumihanda maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abega birukanywe muri gakondo ya bakiranutsi kandi bagiye kuba ahabo nta bwo bazongera kuba mu bantu kugirango mu menye yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ariwe Mana yaremye Ijuru n’Isi uko niko Uwiteka Imana ya bakiranutsi avuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Gen.Joseph NKAISSERY wari CS cabinet Secretary uherutse gutabaruka,yasize abwiye umufasha we ko yahumanijwe na leta Uhuru Kenyatta ibyo yabivuze mbere yuko apfa!Icyo gikorwa bakoze gishobora kuzateza intambara mu gihe cya matora ateganijwe mukwezi gutaha kwa kanama 2017.

Nkomeza kumva ibyo umwuka w’Imana ambwira,numva insore nsore zo mu bwoko bwa ba MASAI bavuga ngo,uwazana ngo habe aavuyo mu gihe cya matora nabo ngo bihorere bahite bica abo mu bwoko bwa ba KIUYU uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Leta ya Uhuru yohereje umuntu kujya kuneka kugirango bumve icyo bavuga,bitewe ni uko umufasha wa Joseph NKAISSERY yatunguwe nurupfu rw’umutware we,yahise ajya muri coma na bugingo nubu uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.Nyamara Leta ifite ubwoba yuko umugore yaba yarabwiwe numugabo icyamuhitanye akaba yarasize abimubwiye kuburyo bishobora kuzateza ikibazo mu gihe cya matora y’umukuru w’igihugu niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona uwahoze mu nama y’ibwami Gakwaya Jean Marie,utuye muri Canada umuvumo umugezeho,umaze kumugera mu ijosi,ahitamo kwigira umurokore mbona kandi numva alimo kwigisha abana ba Sunday School mukirokore.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umuvumo wo guca igihanga Umwami Kigeli V Ndahindurwa umereye nabi Gakwaya J.Marie ku buryo agiye kuzigira umurokore kugirango arebe yuko uwo muvumo wamuvaho.

Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abanyamasengesho ubabwire uti,iyo mwagiye imbere y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,mujye mureka amagambo yubupfapfa ibyo muvuga byamatiku mujye mubireka kuko bituma umujinya w’Uwiteka ubagurumanaho kuko mudaha agaciro aho muba mwagiye gusengera ngo mu menye yuko hari Ubuntu bw’Uwiteka n’imbaraga ze ngo mu mwubahe kandi mu hahe icyubahiro uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Aho gukoresha uwo mwanya gusoma ijambo ry’Imana ahubwo mujya mu magambo nibiganiro byamanjwe bitabagirira umumaro ahubwo bikabazanira gucirwaho iteka n’umujinya w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho riomeza kunzaho,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uzajye urinda ibyasezeranijwe,kuko utabaye maso umwanzi yabigenza uko yakomeje kugenda abyangiza kugirango ababihawe bitazabagirira umumaro bakomeze kuba mu gihirahiro bizarinde barimbuka bagifitiye inzika Uwiteka Nyiringabo,kandi nyamara ari bo batabaye maso,ndetse banabuze ubwenge bwo kumenya icyo Uhoraho Nyiringabo ababwira ahubwo bagakomeza kugendara muri kamere zabo zijyanye nirari ryabo bigatuma badasohoza mu isezerano basezeranijwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore Uhuru Kenyatta arashaka kwiba amatora azaba taliki ya 08 ukwezi kwa 08,2017 kandi kuko yamaze kubona yuko atagitsinze amatora kandi yariyemeye ku bantu yuko ngo adashobora gutsindwa amatora ari we uyoboye leta ya Jubilee nyamara dore yamaze kuyatsindwa kuko ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo ryamwirukanye ku ntebe yo kuzongera kuyobora icyo gihugu cy’ibabylon niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,rirambwira riti,mwana w’umuntu,gahunda za mushiki wawe utuye mu gihugu cya France,namaze kuzitunganya kugirango amenye yuko nd’Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hari umugore utuye I GISENYI muri gakondo ya bakiranutsi wahumanijwe akaguru karabyimbye none bagiye ku gaca.Ngaho rero bwira beneso mukore amasengesho bahagarike iyo Operation yo guca akaguru kugirango amenye yuko Uwiteka ari we Mana uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa mbona igihugu cya USA gitegura igisasu cya MISILE muri N.KOREYA kugirango intambara ya [3] yisi yose itangire,nkuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryabivuze mu ijambo ry’ubuhanuzi bikaba byanditswe muri AMOS 3:15 kugirango amazu yubakiwe ubukonje nubushyuhe ndetse nayubakishije amahembe y’Inzovu yose akubitwe hasi bimenyekane yuko umwuka w’Uwiteka Nyiringabo waruri mu Muhanuzi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona uwitwa Murebwayire Marie Esther ajya mu butayu gusenga mu kibaya cy’iyerekwa Umuhanuzi ajya yerekerwamo.Maze mbona Esther asanze abadamu [2] bari mu butayu barimo gusenga abagezeho,ntiyabasuhuza ahubwo atangira kubabwira yuko we mbere yuko bajya mu butayu gusenga bagombaga kumunyuraho.

Ndababaza nti,uriya Marie mwaba muherukana,bati reka da!Kuki se atabanje kubasuhuza mbere yuko mugira icyo muvugana?Bati natwe byadutangaje.Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,izina niryo muntu,Marie ni umusazi nkuko bamubatije kuko muri we habamo ubwibone bwinshi kandi agakunda icyubahiro atigeze akorera kandi yumva yuko ibyo azi ntawundi muntu ubize,niyo habonetse undi ubizi,ntiyifuza yuko yakwigisha ibyo azi nawe ahali cyangwa ahibereye niyompamvu Uwiteka amucishije bugufiya kugirango amenye yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ariwe Mana ya bakiranutsi.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments