Abarahiye indahiro ya FPR,y’igihango,nta bwo bazayikira mu gihe cy’intambara cyeretse nimwongera kurahira mwiherereye mukavuguruza indahiro mwarahiriye FPR,ko muyihakanye niko Uwiteka ababuriye!
July 10, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’Inzika y’Inzigo ya cyera(Umubyeyi Georgette)mbona uwo mwuka w’Inzigo mbona undi mwua w’Inzika undi inyuma wakozwe nisoni.Mbona undi mwuka wundi w’Inzika nawo ujya gusenya umuryango wo mu gipangu gifungushije urutare,ahantu ngo winjiremo uhuriremo nanjye,Umuhanuzi! Ubwo iyo nzu naringiye kujyamo,ndayireka sinaba niyigiyemo (appointment) mbonako uburaniwe utangira ugenda ubunda bunda(Guseba ku karubanda).
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inzika zongeye zahagurutse!Dore wa mugore w’umukobwa washaje ategereje Umwami Kigeli V Ndahindurwa bamugushumurije ngo agurishe igihanga cyawe.Nuko rero ukwiye kuba umunyabwenge kugirango uzamukoze isoni umushyire ahagaragara kuko igihe cyo guhishira umurozi numugambanyi kirarangiye uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona inyama z’ingurube ku meza zikaranze (ubugambanyi)ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore bakoze inama zo kuguhitana,nubwo bateranye s’Uwiteka ubateranije nuko rero ntutinye kubashyira ku karubanda.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uwo mugisha bagusezeranije ni umugisha wanduye kandi bawugize intego y’ubugingo bwawe.
None umenye icyo ukwiriye gukora kugirango utagwa mu mutego w’Inkozi z’ibibi zamaze kugambirira kuguca igihanga.Dore barimo kugambana bavuga ko,bazagutegera ku ma euro,nawe ntuzerekeze mu murwa utarabona reference Number zohereje amashillingi ariko bashobora no kutayohereza bitewe ni uko barimo gutegura imigambi yabo mibisha uko niko Uwiteka avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umukobwa tuziranye yifuza yuko twakorana imibonano mpuzabitsina,nshakisha aho twajya kwiherera ndahabura,ndebye amashillingi mfite nsanga agera ku 1600,kandi guest house bishyuzaga 800 nanga ntari bubone ayo guhaha ndabyihorera.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uko iyo mibonano inaniranye,ninako gahunda yawe na Georgette Umubyeyi itazashoboka nta bwo acyohereje ya maeuro yagusezeranije kuko bamaze gusoma ijambo ry’ubuhanuzi washyize ahabona none bamenye yuko wabatahuye bitumye bahagarika gahunda yo kohereza amaeuro bari bagusezeranije uko niko Uwiteka akuburiye,kandi ni uko avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu dore za magigiri ziraje kandi zihagurukanye ibakwe zibwira yuko ziribukubone nyamara zirashinga umuhunda ku kirenge ubanza badashobora kubigeraho uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona igitoki kitarakomera ariko za magigiri zikaza zigakuraho amaseri yacyo.Nkibonye nshaka kugitema cyose ngo ngitware kugirango badakomeza ku cyangiza.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore kiriya gitoki ubonye niyamashillingi bakubwiye kuguha none za magigiri bazihayeho macyeya yo gukora operation yo kuguca igihanga uko niko Uwiteka abivuga.
Nerekwa amazi ashyuhijwe kandi agomba kogwa na bantu babili,ndabanza nkuraho ayo noga,maze ndangije uwakabili nawe araza afata ayasigaye arayoga.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abantu bose barahiriye FPR ko batazahemuka,ko umunsi bahemutse bazacibwa igihanga nkumugome wese!None uburire abarahiye bose bajye ahiherereye bongere barahire bavuguruze indahiro barahiriye FPR,kugirango itazabaca igihanga kuko indahiro barahiye ar’indahiro ya badayimoni na Satani biyambuye uburenganzira bwo kubaho mu mudendezo na mahoro uko niko Uwiteka avuga.
Ariko se ninde mwarahiriye?Ninde muhanye igihango?Ni kuki bakurahije ? Ese ninde warushije Umwakagara guhemuka?Iyo ndahiro mwarahiye niyo ibasama niba mudayivuguruje nta kabuza ko umwana wa Satani Umwakagara atazabura kubaca ibihanga kandi azaba ari mukuri kuko mwamurahiye mukagirana igihango niyompamvu kuzakira igihango mwagiranye cya satani na badayimoni bitazapfa kuborohera uko niko Uwiteka ababuriye kandi nuko avuga.
Nerekwa mfite briefcase yanjye mu ntoki,mbona umukondo wayo narimfashe uracitse!Maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,briefcase isobanura (ubutumwa) bivuze yuko bwa butumwa warikwakira buturutse kwwa Fiance wa Ndahindurwa butakije kuko yamaze gusoma ijambo ry’ubuhanuzi akamenya yuko watahuye imigambi ye mibisha icyo nicyo iryo yerekwa risobanuye.
Ni uko rero ntutinye kumushyira ku karubanda kuko atagikoze ibyo yasezeranije,kandi ntukwiye kumugirira ibanga kuko Umwami yaratanze,kumushyira hanze rero nta cyo bizaba byinshe kuko yagambaniye Umwami kandi kizira kugambanira Umwami wimitswe nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa nkandagira Inzoka nyihonyora umutwe,irapfa!Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,unesheje abega bari baguhagurukiye kandi imbaraga zabo ubugambanyi,nubugome byabo byose biciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Kandi Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo arakuneshereje uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nerekwa mfite abana [2] Umukobwa n’Umuhungu(bisobanura itorero rya Yesu Kristo Umwami wabakiranutsi).Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore Uhoraho Nyiribihe byose aguhaye itorero rifite umwuka wera,kandi rizaba rifite imbaraga z’umwuka wera w’Imana Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka agusezeranije kandi ni uko avuga.





