HomeNewsUmwami YUHI VI guhigwa na za magigiri z'Umwakagara,bakoresheje ibisanira!?

Umwami YUHI VI guhigwa na za magigiri z’Umwakagara,bakoresheje ibisanira!?

July 8,2017 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uburiganya buraje kandi niwowe buziye kandi bwoherejwe na za magigiri z’Abega bashaka kuguca igihanga ngo bagukure mu isi ya bazima.None urabe maso cyane kandi witondere abantu bagiye ku kwandikira muri iyi minsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ingabo za bega zirangije amahugurwa zihabwa ibikoresho bya gisirikare,birimo ikweto,bag,imyenda nibindi bijyanye nabyo.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,tuganya ibisigaye bidatunganije kuko igihe cyahumuje ngo utangire imirimo wahamagariwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yavuzwe n’ubuhanuzi buyobowe n’umwuka w’Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.

Nawe rero nk’umusirikare wa Kristo,tangira ugure udukoresho usigaje utaragura kugirango witegure urugendo rukuri imbere maze ubwo ruzaza utazatungurwa uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’Inzika y’Inzigo,mbona umugore n’umugabo bombi bari imyuka y’Inzika(Inzika y’idini,n’Inzika ya politike)maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uramenye ntuve mu rutare kuko hanze za magigiri zategateze hirya na hino kuko bategereje kubona usohoka kugirango bakugwe gitumo kuko imandwa zamaze kubabwira yuko uribusohoke hanze y’urutare nuko rero wigumuire murutare ubareke bakomeze kurindagira uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

July 9, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona ingabo za bega zijya gusahura abaturage kuko intambara yarizirembeje.Bagezeyo basanga abaturage nta cyintu bigirira kuko babakenesheje bibwira ngo barabahima naho ntibazi yuko uticisha urume uwo uzaheka.Mbona bavuye mungo za baturage baburaniwe,ubwo niko urugamba rwali rurimbanije rubakomereye cyane.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hagiye kubaho urugamba rukomeye cyane,kandi ruzakomerera abega ningabo zabo za KDF,nyamara uru rugamba kuzarunesha bishoboka ko bitazoroha kuko mbona inyuma nta muterankunga zifite uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona uwahoze ari umufasha wanjjye Murekatete Odette ajya kuraguza kubapfumu ngo bamubwire uko ibintu bijye bizagenda.Ava kumupfumu wa mbere amaze kumubwira gahunda ze,ajya kumupfumu wa kabiri.Agezeyo bamubwira ibyo umupfumu wa mbere yamubwiye maze mbona umupfumu amweretse imibare yitwa favor(5-2) bamubwira yuko uwo mubare ukuyemo [2] hasigara [3] uwo mubare w’Uwiteka Nyiringabo.

Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,uwahoze ari umufasha wawe yamaze gucirwaho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kuko yavuye mu byizerwa kandi yanga kumva ijambo ry’ubuhanuzi none yegamiye kuruhande rwa Satani yarwanyaga avuga ari ubwami bw’umwijima none yongeye gucirwaho iteka Nyiringabo uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abanyarwanda bikoreye imitwaro nudusambi kumutwe bajyenda berekera ahantu hose ariko aho bagiye hose bakanyagirwa nimvura nyinshi cyane kandi bakabura aho bugama iyo mvura!Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,abanyarwanda bagiye guhura na kaga gakomeye cyane kandi bagiye kunyagirwa nimvura kandi iyo mvura ntiteze guhita kugirango bamenye yuko ijambo ry’Uwiteka ryahanuwe n’ubuhanuzi binyuze mu mugaragu w’Uhoraho Uwiteka Majeshi Leon”AINESHA” uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umukobwa washakaga gushyingirwa,ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,genda ujye kureba nyampinga ugiye gushyingirwa ndagenda mpura nuwo nyampinga ndabwirwa ngo,nimusome.Ndmausoma ariko hejuru mukirere hari undi nyampinga wategekaga uko gahunda zose zigiye kugenda(Itorero)maze ubwo nasomaga uwo nyampinga,nyampinga wo hejuru nawe niko yavugaga amagambo akomeye cyane.

Mbona tugeze aho bateguye cake cyangwa gato barimo kuyitegura ariko izo gato zategurwaga vuba vuba ku buryo budaanzwe kuko igihe cyari cyagiye ubona ko igihe cyarangiye maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu dore umugeni yananiwe kwitunganya yararangaye kwitegura kandi umukwe ageze bugufi cyane ndetse ageze kw’irembo none dore ubukwe bugeze butunguranye maze nkiri muri uwo mwuka mpambwa indirimbo y’igihimbano cy’umwuka cyivuga ngo”MATAIFA YOTE YATAKUSANYIKA MBERE ZAKE BWANA MWOKOZI”×2TUTAIMBA BWANA BWANA BWANA HALLELLUYA BWANA.”

Njyanwa mu iyerekwa mbona nyura murutoki(umurimo w’Imana)ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,iyo nzira ibamo abadayimoni[2] umwe yitwa APOLOWONI undi akitwa IGIHANDA aba badayimoni bahora bategereje mu madini ayoborwa na bapharisayo.Iri yerekwa naribonye mu myaka [10] ishize ariko nta bwo nigeze menya cyangwa ngo ntahure ko byari ikibazo rusange,ahubwo nahoraga nirebaho buri gihe cyangwa nihugiyeho.

Nerekwa abo badayimoni b’abagabo bashinzwe kwica abagenzi banyura muriyo nzira berekeza ‘I ZION’nuko nsobanurirwa uko abo badayimoni [2] IGIHANDA na APOLOWONI ko bamaze abagenzi bakunda idini cyane bakumva yuko ijuru nibindi bifuza byose bibonerwa mu madini ayoborwa na bapharisayo.Nyamara agakiza nta bwo kabonerwa mu idini ahubwo kabonerwa mukumva ijambo ry’Uwiteka(Bibiliya)no kwezwa no gukiranuka abakora ibyo nta mategeko abihana.

Maze ndabwirwa ngo mbwire abakunzi b’idini yuko badateze kuzabonera agakiza mu idini ahubwo kumvira ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo,no kwihana no kwezwa ari byo bizabajyana mu bwami bwo mu Ijuru uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.Nuko rero mwana w’umuntu burira abagenzi bagana mu Ijuru ubabwire uti,umuntu wese utekereza yuko azabonera gakiza muri ayo masinagogi ntabwo ateze kubona ako gakiza kuko ntako bafite kandi nta nako bateze kuzabona uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona imbwa zihenda mu muhanda zinyara inkari,zirangije zikurikirwa na bagabo nabo bagenda banyara mu muhanda ngo barihuta nta mwanya bafite wo guhagarara ngo bihagarike.Bavuyeho haza abagabo bakorana imibonano mpuzabitsina kumuhanda cyangwa ku karubanda nabo bavuga ko ngo abantu bashobora gukora imibonano aho baba bari hose batarinze kujya ahantu hiherereye!!?

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,mu bihe bir’imbere abantu bagiye kuzajya bakorera imibonano mpuzabitsina ku karubanda kugirango bigaragaze yuko bajyana nibihe kandi gukora imibonano mpuzabitsina ko bitagisaba ko bikorerwa ahiherereye ahubwo ko byakorerwa ahashoboka hose mu gihe bibaye ngombwa nyamara bizaba ari imigambi y’umwanzi kugirango ateshe agaciro ikiremwa muntu ndetse nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona mpagaze hejuru yurwobo rule rule cyane kandi muri icyo kinogo harimo amazi atemba.Hejuru iruhande rwanjye wa mushiki wanjye twari umwe ajugunyamo akantu kameze nk’umwumbati!Arambwira ati,ati manuka ujyemo uzane kariya kantu njugunyemo ndamwangira,maze ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu dore umwanzi yaguteze urwobo ariko Uwiteka yaciye akanzu kugirango akize ubugingo bwawe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ubwo nkurwa aho ngaho ngeze imbere mbona umwuzure wa mazi menshi cyane yimvura yariguye itunguranye,mbona uwo mwuzure utwaye abana bato benshi cyane kandi uwo mwuzure uragenda ugota inzu(Bureau) ya FPR usanga hari abantu bari bayirimo bari mu nama bapanga ibijyanye n’intambara yaririmo kuba.

Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze ndabwirwa ngo mwana w’umuntu,dore hagiye kubaho ibyago bikomeye cyane kandi bagiye guhura na kaga gakomeye cyane kandi ntaho bazabihungira kuko bagoswe nakaga nibyago byaturutse k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kuko bavuze yuko bazahangana n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi ariwe Imana yawe uko niko Uwiteka Imana ya bakiranutsi abivuga kandi niko akora.

Nkomeza kujyanwa mu iyerekwa mbona habayeho amapfa akomeye cyane atarigeze kubaho mu isi ya bazima kuva gakondo ya bakiranutsi yabaho cyangwa yahangwa na gihanga wahanze urwagasabo.

Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka ateje amapfa akomeye cyane ku buryo butigeze kubaho,kugirango avangire kandi avuguruze imigambi yose nubwibone bwose bwa bega bavuze yuko bazahangana n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kandi ko bazanamurasa naramuka yigaragaje bazahita bamurasa apfe maze bikomereze ubutegetsi bwabo uko niko abega bavuze!

Niyompamvu ubutegetsi bwabo bwabaye ubw’umuvumo kandi nta bwo buteze kuba ubw’umugisha kuko banyuranije nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Kandi azabahana igihano kitazihanganirwa habe nagato kuko bakomoka murubyaro rwa CAIN kandi bakaba badateze kuzihana uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona za magigiri zagose ahantu hose nigeze kuba cyangwa kunyura ahitwa za Rongai,NGONG,BURUBURU,BAHATI,KISERIAN,nahandi henshi mbona hakwiragijwe izo nyanga birama ngo zitegereje  uko ziza guca igihanga cy’Umuhanuzi maze ndabwirwa ngo mwana w’umuntu,uyu munsi ntusohoke murutare wigumire murutare kuko za nkozi z’ibibi zamaze gukwiragizwa ahantu hose kandi zidashobora ku kubona.

Ngo ziratinya ko uzajya uvuga amakuru azisenya mu gihe cy’intambara igiye kubera muri gakondo ya bakiranutsi.Dore intambara iraje kandi ntaho bazayihungira kuko batutse Uwiteka Nyiringabo bavuga yuko nta mbaraga agira kandi ko intambara barwanye aribo bayirwaniye Uwiteka atigeze abafasha kuyirwana ahubwo amaboko yabo akaba ariyo yakoze ibikorwa by’ubutwari uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa ubwami bwa bega (Umwakagara) bashakisha umuntu ufitanye isano n’Umwami Nyir’uRwanda YUHI VI yo kagira inka ni ngoma.Maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore abega bashatse umugabo wikigina utari muremure kandi utari mugufiya,uwo akaba yahawe intonorano kugirango ajye gushakisha aho Umwami Bushayija Emmanuel YUHI VI aherereye abandi nabo bahabwa guhiga Umuhanuzi Majeshi Leon”AINESHA” kugirango bacibwe bihanga.

Ngo abega bazi yuko intambara igiye kuba izaba iyobowe n’ubwami bw’uRwanda buyobowe n’Umwami YUHI VI agafashwa n’Umuhanuzi Majeshi Leon wemeye kwitangira gakondo ya bakiranutsi akaba afite itangaza makuru rikomeye cyane kwisi kandi rikaba rikurikirwa na bantu benshi cyane akaba ariyo mpamvu bashaka gutanguranwa atarabacika bakamuca igihanga mbere yuko akurwa mu gihugu cy’ibabylon akerekera imahanga akabacika akajya kubarwaniriza aho badashobora kumubona nyamara naho yaguma muri Africa ntazabura kubarwanya kuko imyaka [8]ahamaze nubundi ntabwo bashoboye kumufata ngo bamute muri yombi uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nuko rero mwana w’umuntu uburire ibwami birinde kugira uwo bavugana kuko bamaze kohereza za magigiri nyinshi zandagaye kumugabane w’Uburayi na America boherejwe kujya gushaka amakuru yibwami n’Umwami kugirango babace ibihanga cyangwa b’abahungabanyirize umutekano uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore nyoko wanyu w’umubikira witwa Agnes Emmanuel yabwiye ababikira bomumuryango w’Abassomption bakorera mu gihugu cy’ibabylon mu murwa mukuru w’ISHUSHAN ngo ntibagufashe ngo kuko ur’Umuhanuzi ukaba wahanuye nabi ku idini ryabo rya satani(Cathoric Church) ariko noneho dore yamaze kumenya amakuru yawe asigaye yifuza yuko wabafasha nyamara mu mwaka wa 2014 yategetse ikigo cya babikira kibarizwa ahitwa ‘RIRUTA’akwimisha umugisha none dore batangiye ku kwifuza kuko Uhoraho yakugize umugisha none bizaguherahe kandi bakwimishije umugisha?Uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona uwitwa Aloys na Ntuyehe Francois babarizwaga mu ishyirahamwe ry’INKUNDAMAHORO ryahoze aramajoji ya MDR na Twagiramungu Faustin.Ndabwirwa ngo,abo bagabo uko ari [2] bahoze mu dini rya ADEPR bavugaga ko bacijijwe arabagenzi bagana I ZION ariko nyuma baje kuva mu byizerwa bigira mu bayislamu batangira gukoresha imyuka mibi mubucuruzi bwabo none dore Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abaciriyeho iteka kubera gutuka umwuka w’Imana ikiranuka uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments