June 30, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona uRwanda n’Uburundi byombi bigiye kugirwa akarorero kibindi bihugu byo kumugabane w’africa.Mbona ubuyobozi bwose bwa Africa (presidency) bwaragurishije ibihugu byabo kubazungu babafashije kugera kubutegetsi.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umugabane w’Africa wigaruriwe nizo nkozi z’ibibi zihaye gutwaza igitugu abantu b’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunza cyane maze rirambwira riti,ibyo bihugu byombi uRwanda n’Uburundi bigiye kumenya yuko Uwiteka Nyiringabo ariwe waremye Ijuru nisi.Kandi bigiye kuba ikitegererezo imbere yamahanga kugirango bimenyekane yuko uhoraho ariwe Mana kandi ko ari we ufite imbaraga nubushobozi mwisi yabazima uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Abarundi barimo gukora ubushakashatsi kw’ijambo ry’ubuhanuzi ryahanuwe n’Umuhanuzi Majeshi Leon”AINESHA”.Maze barabwirwa ngo,ngaho nimujyende nimusanga ijambo ry’Uwiteka ryahanuwe ar’ukuri,ubwo muzamenye yuko umwuka w’Uwiteka Nyiringabo uri muri we bityo mwemere muyoboke ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,bwira Abarundi uti,uku niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Ngaho nimukore ubwo bushakashatsi maze nimusanga ijambo rye ar’ukuri,noneho mwemere muyoboke ijambo rye kandi mwemere mu muyoboke kandi mwemere kumukorera kugirango muzabone ubugingo.Igihe kibaye kirekire muririra imbere y’Uhoraho none yumvise kurira kwanyu niyompamvu yamanutse kw’isi yabazima akaza kwirebera iby’urusaku rwabaharega kugirango amenye neza yuko kurira kwabo gufitanye isano n’ukuri kwabyo niko Uwiteka avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona inama yo gukuraho Umwakagara irimbanije,kandi gahunda zigeze kure,ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,ibintu birakomeye cyane,kandi bigeze kure ndetse bimeze nabi cyane.Kuko Umwakagara yigize akamana ko mwisi,none dore abantu bakomeye mwisi ya bazima bashinzwe gukuraho Umwakagara bakoze inama ikomeye barebera hamwe uko Umwakagara agiye gukurwa ku ngoma.
Bimwe mu byo bigiraga hamwe,barebaga nimba har’uburyo bazakoresha bwo kumukuraho hakoreshejwe intambara nkuko yabyifuje,ariko ntahapfe abantu benshi.Ndetse bareberaga hamwe uburyo inkoma mashyi za FPR zitabwa muri yombi kugirango zishyikirizwe ubutabera kugirango bacirwe urubanza rw’ibyaha bakoze mu gihe cy’ubutegetsi bwabo niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga .





