June 22, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’Inzika y’Inzigo wongera guhaguruka cyangwa kwaduka.Mbona uturutse mu irembo ry’ubutayu bugufiya uzamuka mu irango ry’ururembo rwa gakondo ya bakiranutsi.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,uramenye ntujye muri za gahunda uyu munsi kuko bitari butungane ahubwo usibire ho maze Uwiteka nakuburira ubone kugenda uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa Malaika w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,araza ahagarara imbere yanjye,maze ancira amarenga anyereka ko,icyerekezo ndimo kwerekeramo kitameze neza.Maze anyereka inzira imanuka yerekera iburyo kugirango iyo narindimo nyivemo.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubanze utunganye ibidatunye kugirango ibitunganye uzabirangize kumunsi ukwiriye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona uwitwa Uwimana Ernest twabanye igisenyi wahumanije ubugingo bwanjye.Nerekwa ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo bukomeje kumugeraho kuzageza igihe umujinya w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uzarangirira.Nerekwa madame we Marcelina yohererezwa amadollar ibihumbi $ 5ooo bamwohereza Uganda kugirango ajye gushaka aho bazaba bimuke bave IGISENYI.
Maze ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,naho bimukiye Uganda ni hahandi habo,kuko igihe cyose batari bihana kuzakira umujinya w’Imana bizabagore kuzabona umugisha w’Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ubuki imbere yanjye,ndimo kubugabanyamo imigabane itandukanye,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umugisha wawe Uwiteka yaguteguriye kugirango urangize imirimo isabwa mu gihugu cy’ibabylon uraje.
Dore abakurwanyije bose,bagiye gukorwa nisoni kuko barwanyije Uwiteka Imana yawe,bibwira ngo niwowe barwanya.Nyamara bidatinze bagiye kugusaba imbabazi kuko gukorwa nisoni kubegereye kugirango Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yiheshe icyubahiro uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
June 23,2017 njyanwa mu iyerekwa mbona Umwali Shima Diane Rwigara ko ariwe ugiye gusabwa agakobwa kandi ko,bimaze kurangira hakaba hasigaye gukora ubukwe nyirizina.Kandi ko azatsinda amatora yumwanya mukuru w’igihugu.Kandi ko azaboona amajwi 64%,ariko akaba atazemererwa ubona uwo mwanya azaba yatsindiye!
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore muri komisiyo ya matora azaba kuwa 03/04 kanama,2017 ifite ipfunwe uburyo bazatangaza ko Diane yatsinze amatora kandi basabwa ko bazatangaza ko,Umwakagara ariwe watsinze amatora bikaba bishobora kuzatuma haba intambara ashingiye kumwuka w’ikinyoma kugirango babone ingoma ya bega kandi igihe cyabo cyararangiye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Umuhanuzi yongera kwerekwa inkozi z’ibibi zo muri RPF,nizo muri RNC,bakorana kugirango barebe ko,Umwakagara(Abega)babambura ingoma kuko muribo harimo gukorerwa ubugambanyi.Muri RPF,harimo zamagigiri zitanga amakuru muri RNC,ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo riti,mwana w’umuntu,dore no muri RNC naho harimo za magigiri zitanga amakuru k’Umwakagara uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa abashyigikiye umwali Diane Shima Rwigara aherekejwe na bantu bambaye imishanana gusa nabo abega bamaze gutegura kubaca igihanga.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abega bagiye kwamburwa ingoma bayireba kumanywa yihangu,kandi bakaba bagiye kwica abanyarwanda kuko batabashaka ko bakomeza kubayobora kuko bayoboye bakoresheje umwuka w’ikinyoma.
Nerekwa ko muri komisiyo ya matora harimo abantu batanga amakuru mu miryango yigenga,kandi bakaba banatanga amakuru muri ONU/UN,ndetse bakanatanga amakuru muri leta zunz’ubumwe z’America uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa INKA(bisobanura abadayimoni)zimpagarara imbere zimbuza guhitaho,mbona zinjiye mu gipangu zirakijagajaga zihiga Umuhanuzi.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zirabahagurukiye kandi cyane ariko nta bwo zizakubona kuko uhishwe n’umucyo w’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona habaye intambara irarangiye maze leta ijyaho nyuma yuko ubwami bwa bega burangiye,mbona abanyarwanda bize bashiraho maze nyuma yiyo ntambara uwabaga yarizeho wese wigeze kugera mu mashuri yisumbuye yahabwaga akazi kuko nta bantu basigaye bize bashoboraga gukorera gakondo ya bakiranutsi.
Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abantu benshi bagiye gushira kuko ingoma ya bega igiye kongera gukora genocide ya korewe abanyarwanda.Ariko nubwo bimeze gutyo! Ntabwo abega bazakomeza gutegeka gakondo ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona nshoreye (INKA) inyana za mashashi mbona tugeze ahantu kugipangu,mbona zuriye cya gipangu ziburiramo.Maze umwuka w’Uhoraho Uwiteka anzaho maze arambwira ati,wirinde cyane bariya bakobwa mu giye guhura bitwaje imirimo y’Uhoraho urimo kurangiza kugirango ukurwe mu gihugu cy’ibabylon kuko bafite umwuka wabadayimoni muribo uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa mbona igihugu cy’ibabylon habaho inzara ikomeye ishingiye kumatora y’umukuru azaba taliki 08 kanama,2017.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umukuru w’ibabylon agiye gusahura igihugu nyuma yo kumva yuko urukiko rwamaze kwanzura ko amajwi azabarurirwa mu karere kandi abahagarariye amatora bakaba bemejwe nurukiko rukuru ko aribo bazabarura amatora kumwanya w’umukuru w’igihugu uko niko Uwiteka avuga.





