June5, 2017 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu birakomeye cyane ku buryo busanzwe!Kuko Umwakagara ahagaritse umutima bikomeye kandi akaba atagifite ubwinyagamburiro kuko igihe cye cyo kwisangira basekuruza gisohoye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Dore abantu benshi barababaye cyane kandi bafite agahinda kenda kubica kuko umwana w’umwega yababujije amahwemo.Abantu bafite ubwoba bukabije kuko urupfu rubegereye kandi bakaba badafite uburyo bakwinyagambura ngo bamuce murihumye kuko banze kumvira ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ngo bakize ubugingo bwabo none baciriweho iteka niko Uwiteka avuga.
Umwe muri bene data utuye kumugabane w’Uburayi ajyanwa mu iyerekwa,abona ukuboko k’Uhoraho Uiwteka Nyiringabo gucigatiye gihanga cy’Umwakagara umwana w’umwega mu ntoki,maze ijambo ry’Uhoraho rimuzaho riramubwira riti,mwana w’umuntu,dore umugabo witwa PAUL KAGAME aciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.
Kuko yasuzuguye Uwiteka Imana ya bakiranutsi,none nkuko ijambo ry’Ubuhanuzi ryabivuze,aciwe igihanga kandi igihanga cye kizacibwa n’Uwiteka Nyiringabo,kugirango amahanga yose amenye yuko,Uwiteka Imana ya bakiranutsi ajya aca imanza zitabera uko niko Uwiteka avuga.
Igihe agikomeje gutangarira ibyo yeretswe,ijambo ry’Uhoraho ryongera kumuzaho,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,tega amatwi wumve icyo ijambo ry’Uhoraho rikubwira,atega amatwi maze arabwirwa ngo,taliki 05 Nyakanga,2017.
Umuyaga uturutse mu burengera zuba bw’IKUSI yo mu butayu,uzagenderera umurwa mukuru w’Iyerusalem(Kigali)arabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore Uwiteka Nyiringabo agiye kwihesha icyubahiro mu murwa mukuru w’Iyerusalem nk’uko Uwiteka Imana ya bakiranutsi yabigambiriye akabivugira mukanwa kabahanuzi abagaragu b’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.
June 6, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona ambassade yo kumugabane w’Uburayi inshyiriramo VISA kugirango nerekere kuri uwo mugabane,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihe cyawe cyo gutangira undi murimo ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo ryavuze,igihe cyawo kirageze kugirango utangire iyo mirimo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za ntumwa ziturutse kumugabane w’Uburayi ziraje kandi zizanywe namahoro aturuka k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Kandi ziragenzwa n’ubutumwa bw’Uwiteka Imana ya bakiranutsi,nuko rero witegure neza utunganye ibidatunganye kugirango izo ntumwa zizasange witeguye kugirango uzabafashe muri gahunda zibazanye kuko bagufitiye ikizere yuko hari byinshi uzabafashamo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za magigiri zigiye ku kwandikira zikoresheje umugore wiyita yuko afitanye ikibazo n’umugabo we,bagiye kuguha amakuru y’ikinyoma kugirango wandike ibihuha bijyanye ni nyandiko wanditse ivuga kumatora uburyo batwaye imishahara ya bakozi ba leta,kandi buri mukozi akaba yaragiye yamburwa kimwe cya kabili cy’umushahara.
None dore bagiye ku kubwira kimwe cya gatatu cy’umushahara kugirango wandike ibinyoma wivuguruze kugirango ikinyamakuru abantu batakigirira ikizere kuko kimaze kugira abantu benshi cyane bikaba biteye impagarara ubutegetsi bwa bega niko Uwiteka avuga.
Nerekwa ububyutse bukomeye cyane bugiye kuza mu isi ya bazima,mbona imbaraga z’Uhoraho zikora ibimenyetso n’ibitangaza zimanukira abatuye isi ariko babarirwa mu muryango wabubaha Uwiteka Nyiringabo.
Mbona izo mbaraga zinyeganyeza imikorere ya badayimoni mwisi ya bazima.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore Uwiteka agiye gusohoza ibyo yasezeranije itorero rye,kandi agiye gukorea ibimenyetso nibitangaza bikomeye cyane!Kandi izo mbaraga nizo zizarangiza imigambi y’inkozi z’ibibi zibwira yuko zarusha ubwenge bityo zigahora zigarurira imitima ya benshi yuzuyemo uburiganya no gukiranirwa niko Uwiteka avuze!
Nongera kwerekwa itorero rya Kristo ritangirira mu cyumba cyo hasi maze gitangirana abantu bacyeya cyane,ariko mukanya ko guhumbya,mbona icyumba kikubyemo inshuro zirenze ebyeri.Abantu baba benshi cyane Babura aho bakwirwa.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,biriya nibyo ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ko azaguha itorero rye,ukazaribera umuyobozi kugirango uzabashe gufasha ubwoko bwayo,kandi abantu bamenye yuko mu Ijuru hariho Imana uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabao abivuga.
Njyanwa mu iyrekwa turi mu cyumba cyamasengesho mukanya ko guhumbya icyumba cyahise cyuzura vuba vuba ku buryo butangaje cyane,kandi ubwo niko ibitangaza nibimenyetso nibiteye ubwoba byarimo bikoreka bisimburana mu buryo bukomeye cyane maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu igihe kiraje kandi kirasohoye ngo ibyo Uhoraho Uwiteka Nyiringabo risohoze umurimo wawo nkuko Uwiteka yabivuze!
Dore Uwiteka Nyiringabo agiye kugukoresha ibikomeye cyane mu isi ya bazima,kugirango azahure itorero rye,kugirango bimenyekane yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ajya aca imanza zitabera uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuze.
Nyanwa mu iyerekwa mbona abega bahimbahimba ibinyoma byo kubeshya umugaragu w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ngo bamuhe amakuru yikinyoma kugirango ayatangaze ,ariko bagira ibyago basanga yamaze kubatera imboni ubwo agiye kureba e-mail asanga banditse amakuru yikinyoma ajyanye na matora ateganijwe muri kanama uyu mwaka wa 2017,nikinyoma cyimishahara FPR yambura abakozi buri kwezi kandi bamaze umwaka bayabakata ku ngufu za gatsiko kamabandi yabicanyi uko niko Uwiteka avuga.
Jyanwa mu iyerekwa mbona Umwakagara(umwana w’umwega)ahamagaza za magigiri zose aho zikorera kw’isi,ngo zimanuke zitahe zijye kwitegura intambara izaterwa na matora yarateganijwe ariko akaba adahari kuko Umwakagara azi neza yuko agiye gucibwa igihanga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umukuru w’igihugu cy’ibabylon(Uhuru Kenyatta)agenda namaguru,(kwamburwa ubuyobozi)numva avuga ngo,nubwo atsinzwe amatora azakora ibishoboka byose atangize (opposition) abatavuga rumwe na leta.
Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntabwo Uhuru Kenyatta azatsinda amatora kuko ijambo ry’ubuhanuzi ari bwo bwamushyizeho,akaba ari nabo bwamukuyeho kugirango imirimo y’ijambo ry’ubuhanuzi yigaragaze uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nsubizwa mu iyerekwa mbona dutangiza icyumba cyamasengesho gitoya,ariko kigenda cyaguka vuba vuba kuko abantu bari bafitiye inyota ijambo ry’Imana Uwiteka Nyiringabo.Kuko ryali isezerano ryabo Uhoraho yabasezeranije ribasohoreyeho.Maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,burira bene data bose batataniye hirya no hino ku isi,yuko ububyutse buje kandi bwamaze kugera hasi,bityo bitegure biyeze kandi bitunganye kugirango umwuka w’Uhoraho uzakorere muri bo uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nerekwa amadini yo muri gakondo ya bakiranutsi arwanya umwuka w’Imana umanuwe no gukora ibitangaza mwisi yabazima,kugirango Ijambo ry’ubuhanuzi ritabasohoreraho nkuko byahanuwe,ariko bagerageza kurwanya ubwoko bw’Imana ngo abahawe isezerano ryo kuzakoreshwa n’Uhoraho Uwiteka nyiringabo ridasohoza umurimo waryo maze bakabura aho bakwirwa bagakorwa nisoni uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
https://www.youtube.com/watch?v=prRtSIIttY0
Nerekwa umugore w’Umuhanuzi Kazi wagaragaye ahetse umugabo witwa Egide mu mugongo kumusozi wa Prayer Mountain Uganda Kampala-Ssegukku.Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,uriya mugore avuga indimi zabadayimoni,kandi akoresha imbaraga z’umwijima mu guhanurira abantu kugirango yishakire indonke abone ibimutunga.None tangariza abasengera mu idini rye,ubabwire uti,uku niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga,dorre uwo mugore ubahanurira yuzuye imbaraga zabadayimoni zikomoka mu gisekuruza cyiwabo akoreshwa ni mbaraga zabacwezi nabalangi kuko yerejwe imbaraga z’abazimu.Nuko rero umunyabwenge nakize ubugingo bwe kugirango mutazarimbuka niko Uwiteka avuga.





