HomeNewsAbahoze kurugerero banga kurwanira Umwakagara?!

Abahoze kurugerero banga kurwanira Umwakagara?!

Mar 19, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona ingabo za RNC zitegura kumashana zigiye guhangana n’Umwakagara wazengereje ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo muri gakondo ya bakiranutsi.

Nerekwa Umwakagara ahamagaza abahoze kurugerero mu ngabo ze za RDF/KDF,ariko abahoze mu ngabo baramukwena mbona binjiye muri super makert bigurira ubunyobwa bukaranze batangire gusomeza na fata kuko murenguzi yari ibamareye nabi cyane maze urugamba rw’Umwakagara rubura abarurwana ABEGA amaso abavamo ibyiringiro byabo biyoyoka nka nyiramubande uko icyendera mu ishyamba rya manyinya na maganya.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,abahungu bambariye urugamba ingabo z’Uwiteka Nyiringabo.Gen.Kayumba Nyamwasa natajyana n’Umwami YUHI VI ntabwo igihugu kizafatwa,ariko nibajyana igihugu ako kanya barahita bagifata uko niko Uhoraho ategetse!

Dore Umwami w’uRwanda YUHI VI bamubujije gusura amahanga kubera gutinya Umwakagara,ese birakwiye yuko Umwami Nyir’uRwanda atinya Umwakagara utarakebwe?Niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Mwana w’Umuntu dore Umwakagara yarashandikishije hirya no hino kugirango uzafatishwe,niyompamvu ifoto yawe wahawe Dorocella wa wundi wahoze kwa PaPa hanyuma akaza kwirukana ya yihaye Mukashema Esperance nawe ahita ayiha za magigiri kugirango bagtangatange ku nkiko zose uzanyuraho ngo ni uko wavuze yuko Umwakagara adateze kuvaho utarava muri Africa.

Reka noneho akurwe ku ngoma ukiri muri Africa hanyuma turebe uko bazabyifatamo,kuko uwabivuze ni wowe nta naho wabyanditse mu ijambo ry’ubuhanuzi maze turebe yuko nabyo bazabibonera intsinzi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nuko njyanwa mu iyerekwa mbona ko muri ADEPR hamaze kuboneka umugeni ugiye kuzamurwa agakurwa mu isi ya bazima.Mbona abakiranutsi basigaye muri bo batiyandurishije intonorano z’Umwakagara na Satani,bahawe inyenda yo gutaha ubukwe bw’umwana w’intama bushobora kuzaba muri uyu mwaka uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa haza umurozi kazi twiganye amashuli abanza mu 1982-1989 witwa Goroliyoza wo mu bashambo kwa KAGABO mwene batura umuryango wakoreraga ikigirwamana cyitwa ‘NYABINGI’uyu mukobwa ubu ushobora amaze gusaza twarahanganye cyane imyaka myinshi cyaneambuza amahwemo iburyo nibumoso.

Mbona kumunota wa nyuma wo kurangiza ubutayu araje ambwira namunesheje ansaba yuko namusengera kugirango abohoke ntazongere gukorera Satani.Ndabanza mujyana iwabo aho bari batuye muri Tanzania haruguru y’ubutayu bugufiya.Mwereka iwabo aho basize bakagiye ubugingo bwanjye ko Uwiteka yahashenye.

Mbona arababaye cyane,mbona hubatswe inzu nziza y’igorofa y’ibirahure(isezerano)maze mubwira gushaka amazi kugirango musengere mukureho iyo myuka mibi ya badayimoni na Satani yamugize kuba imbata akirirwa ahumanya abantu b’Uwiteka Imana Nyiringabo.Ariko ntangazwa nuko yanze kumvira ijambo ry’Umuhanuzi kugirango akize ubugingo bwe.Mukubohoka kwe,agashaka yuko amazi ndibusengere ya yogera mu muhanda mu mayira abiri,mu nkomanizo zimihanda kugirango nubundi yongere kuroga abantu bazahanyura batware imivumo yose yari imuriho.

Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,nagirango nkwereke yuko umwana wo kurimbuka nta cyo wakora ngo uzakize ubugingo bwe.Umurozi numurozi ntabwo ashobora kwihana.

Ngerageza kumwereka uburyo yakoresha amazi akogera mu tuyira tutanyuramo abantu kugirango ntiyanduze abantu b’Imana ariko arananira.Ubwo tukiri aho mu butayu hepfo yiwabo aho bari batuye haruguru y’ubutayu mbona abantu bazanywe mu butayu bakoraga umwuga wo kuroga barimo na mama wacu nawe warutuye aho haruguru y’ubutayu ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu dore inkozi z’ibibi zose zinjijwe mu gihugu cy’ubutayu bugufiya kugirango bacirweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo kuko bakoze ibyo gukiranirwa banga gukiranuka bakorera Satani none igihe cyabo cyo gucirwaho iteka kirageze uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Mar 20, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona mu gihugu cy’IBABYLONI ku murwa mukuru witwa SHUSHANI.Nerekwa mbona ishyaka rya JUBILEE COALITION lili kubutegetsi mu gihugu cy’IBABYLONI rikaba riyoborwa na Uhuru MUIGAI Kenyatta  afatanije na vice President William Samuie Ruto akaba ahagarariye URP naho Kenyatta we akaba ahagarariye TNA ayo mashyaka yombi akaba ariyo agize iryo huriro ry’amashyaka ya politike ubu yamaze kwiyongera akaba ageze kuri [11].

Mbona muri iryo shyaka ririmo amagambo menshi kandi akomeye cyane ku buryo bashobora gusubiranamo.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ishyaka rya JUBILEE Aliance Party JAP rigiye kubamo amacakubiri akomeye ashingiye kumyanya ya politike yabaye micye ugereranije na bantu baguze bahamagaye ngo baze mu ishyaka ryabo kugeza ubu rifite abantu batari benshi ndetse bakaba nta cyizere bafite yuko bazatsinda amatora ateganijwe mu kwezi kwa kanama uyu mwaka uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Nkomeza kwerekwa uburyo inkozi z’ibibi zabadayimoni bo mu bwoko bw’Ingona bacirwa iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Nongera kubona abadayimoni bo mu bwoko bw’INKA nabo bacirwaho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho Uwiteka Imana yawe aciriye ho iteka imbaraga z’utoto rw’umwijima zihora zigutotoza kugirango udakomeza gukora umurimo w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Nuko rero ntugire ubwoba kandi ntutinye imbaraga z’umwijima zigutotoza kandi ntutinye Umwakagara kuko yamaze gucirwaho iteka.

Kandi ijambo ryavuze yuko gahunda ze zose zatazongera gutungana ubwo igihe cye kizaba kigeze mu marambera,ubu rero nicyo gihe agezemo kuko asigaye ategeka yinginga aho gutegeka nkuko mbere yabikoraga.Naho ubungubu ntabwo acyifuza yuko abantu bamuvaho nk’uko yabyivugiye yuko bageze ahamanuka byumvikana yuko akomerewe cyane uko niko Uwiteka avuga.

 

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments