Umwakagara ubukene bumumereye nabi,none asubiye gukubaganira abaturanyi yitwaje M23,ubanza ashaka aya matora ngo arebe uko yazayakora kuko ageze aharindimukaPerezida Kagame yaciye amarenga y’umusaruro udasanzwe w’amabuye y’agaciro mu 2017.Ingabo za M23,ubanza arizo zizagaruka zirasa Umwakagara,nyuma yo kugarura ahahoze ar’uRwanda.
Perezida Paul Kagame yavuze ko umwaka wa 2017 ukwiye kuba uw’uburumbuke ku Banyarwanda, bagatera indi ntambwe bubakiye ku mbaraga zabo, iz’inshuti z’u Rwanda n’andi mahanga bafatanya mu byiza n’abo bafatanyije ibibazo.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo gusengera igihugu, ‘National Prayer Breakfast’ kuri iki cyumweru, Perezida Kagame yavuze ko ubukungu bwa mbere igihugu gifite ari abaturage, hagakurikiraho ibintu byaba ibishyirwaho n’abantu ubwabo n’ibiremwa n’Imana.
Ati “Kera najyaga mbaza abayobozi mu nzego zitandukanye bafite ibintu bazobereyemo, nkababaza nti ‘ariko njya numva bavuga ngo igihugu cyacu kirakennye mu bukungu busanzwe, mu mabuye y’agaciro, mu biki, ariko nkababaza ikibazo kimwe nti ‘ariko abenshi ko muzi za siyansi n’ibindi mwazobereyemo, mwansobanurira ukuntu ibingibi bavuga dukennye, tudafite, biba ahandi ariko bikaza bikagarukira ku mupaka w’u Rwanda ?”
“Ku buryo ibihugu bituzengurutse byose bibifite ubwo bukungu ariko byagera ku mupaka bigahagarara? Nkavuga ngo ‘hagomba kuba hari ibintu natwe dufite, ndetse ntangira no gukeka nti ariko se ubundi kera u Rwanda ntabwo rwanganaga gutya. Cyangwa kera abantu bapimye imipaka bakurikije aho ibintu biri, bareba ahatari ibintu baba ariho baduha? »
“Ariko abo baribeshye kuko aho badusigiye hari abantu. Ariko ibyo bintu rero nabyo maze kumenya ko bihari, byinshi bitagira uko bingana.”
Perezida Kagame yamaze impungenge abajya bumva ko amabuye y’agaciro iyo abonetse havuka biteza ibibazo, avuga ko ku Rwanda nta mpungenge zihari ndetse imikoreshereze yayo yubakitse neza.
Ati “Ibyo bintu ndabikurikirana, ntabwo njye nakeneshwa no kugira ibintu. Oya, biterwa n’uko wabyifashemo. Iyo ubyifashemo nabi bikugiraho ingaruka, iyo wabyifashemo neza bigira inyungu.Rero kubera ko twebwe dushyira abantu imbere ari na cyo twifuza, ibyo bintu tuzabikoresha mu guteza imbere abantu.”
“Nidusanga dufite amabuye y’agaciro, [arahari ntabwo ari ‘nidusanga’ ], turayafite, tugiye kuyakoresha, ndetse guhera muri uyu mwaka wa 2017 ni bimwe tuzatangiriraho. Tuzabitangiriraho dushyize imbere abantu, Abanyarwanda.”
Perezida Kagame abitangaje mu gihe ibiciro by’amabuye ku isoko mpuzamahanga bimaze igihe bidahagaze neza ariko bikaba byatangiye kuzahuka, ndetse u Rwanda rukaba rwarashyize ingufu mu kuyongerera agaciro ku buryo agera ku isoko mpuzamahanga yihagazeho.
Kubera ihungabana ry’ubukungu bw’ibihugu byari abakiliya beza b’amabuye y’agaciro mu bihe bishize, ibiciro by’amabuye y’agaciro byarahindaguritse cyane nk’aho ayoherejwe mu mahanga mu 2013 yari afite agaciro ka miliyoni $226, mu 2014 agera kuri miliyoni $206 na ho mu 2015 aba miliyoni $150.
Mu igenamigambi rya guverinoma y’u Rwanda biteganywa ko kugeza mu 2017/2018, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bugomba kuba bwinjiza miliyoni $400 zivuye ku $158 zinjizwaga mu 2011, hagamijwe kugabanya ikinyuranyo cy’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga no gusigasira agaciro k’Ifaranga ry’u Rwanda.





