Nyuma yuko leta ya FPR/Umwakagara,ishoboye kugera kugikorwa cyo guhitana Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa,ndetse bashobozwa no gucyura umugogo we,bawujyana mu Rwanda bamaze kuwuriza indege bari bazi ko,batsinze igitego ariko mu masaha macye umugogo ugejejwe mu bitaro bytiriwe Umwami Faisal nibwo abanyarwanda twumvise inkuru nziza yuko Umwami YUHI VI yimmye ingoma.
Kwima ingoma kwa YUHI VI byateje agahinda kenshi MPYISI hamwe na Rwigemera Gerald utuye mu gihugu cya Norvege we na Claude Rukeba bamaze igihe kirekire bakorana na leta y’Umwakagara niyompamvu kubwabo,ukurikije uko Rwigeera abivuga yivuguruza mu magambo avuga ko,ngo nta biru bimika ubwami bakiriho.
Kandi akongera akivuguruza avuga yuko,Boniface Benzinge sekuru yari umwiru,ariko ngo atari byo byatuma akomeza kwitwa umwiru kuko ubwiru atar’umurage.Ariko uwamubaza impamvu avuga ko atari umurage kandi inzu ya BATSOBE ariyo yemerewe kwimika Abami kuyobora ubwami aha rero ugasanga ibyo avuga ko nta kuri kubirimo habe nagato.
Umwami YUHI VI amaze kwima ingoma,ishyari rikomeye cyane ryaturutse mu bisambo byari byagurisheje ubwami bw’uRwanda,ryahise ryishyira ahagaragara.Rwigemera yahise atangaza kumugaragaro we na Claude Rukeba wibye Umwami w’uRwanda amadollar ibihumbi $50.000 bahise batangaza ko batemera Umwami YUHI VI.Ariko twebwe abanyarwanda turamwemera kuko yimitswe numuvugizi w’ubwami bw’uRwanda ubyemerewe na mategeko.
Bari bazi yuko Ndahidurwa azatabarizwa hanyuma bagahita bimika undi “Mwami Traditional Monarchy”umwiru mukuru Benzinge amaze kuyobora inama y’Abiru bimika Umwami YUHI,nibwo imigambi ya Bahindiro bafatanije n’Umwakagara bayobowe na EZRA MPYISI bahise bakubitwa n’Inkuba itagira amazi n’umuyaga bituma imigambi yabo yose iburizwamo n’Uwiteka Imana Nyiringabo.
Mukiganiro cy’ijwi ry’America,Rwigemera Gerald yavuze ko,atemera Umwami YUHI,nyamara kandi numuvandimwe we!Ndetse avuga ko,atanemera leta y’Umwakagara kandi ntabyo bari bamubajije ndetse no mu byo yagerageje gusobanura byose,nta nakimwe yasubije neza.Ahubwo yavangaga ibibazo nibisubizo.
Kuba Rwigemera avuga ko,ar’umukuru w’umuryango mu nzu y’Abahindiro bakomokamo abami,none se yasobanurira ate abanyarwanda ko,atagambaniye Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa,kuva yagera muri Norway cyangwa Norvege akaba atarigeze asura Umwami Ndahindurwa ahubwo akaba yaraje kureba umugogo nyuma yuko we,na MBUMBUZA bamuciye igihanga barangije batangira kugaragaza yuko bavukana na Ndahindurwa,none undi Mwami yimye ingoma,aho kumushyigikira,ahubwo bahise mo kumurwanya kumugaragaro.None se kuba ataraherekeje Umugogo azabwira iki abanyarwanda kandi avuga ko,ari we mukuru w’umuryango ubwo se ubwo butware yahawe bumaze iki?
Ubundi se yajyaga kuvuga ko,adakorana na leta ya Kigali ninde warubimubajije?Burya kwivamo nk’inopfu,biroroshye cyane igihe cyose usubije ibyo batakubajije kandi umunyamakuru atigeze abikomozaho,bigaragara yuko uba wikeka amababa.Erega bury abaca umugani ngo akariho karavugwa kandi igihe kiragera ukuli kukajya ahagaragara kubona Umwami Kigeli umugogo we wakirwa na bagore gusa!Ese naho yaba atar’Umwami birakwiriye yuko umugogo w’Umwami wakirwa na bagore?Ubusanzwe abategarugori baba bari mugikari baririra gutanga k’Umwami.Ariko nibe nawe byibuze uko bizagenda kose haba mugasuzuguro cyangwa mucyubahiro ntazabura gutabarizwa nyamara abagize uruhare mu bikorwa by’ubukubsgsnyi bakoreye Umwami Ndahindurwa ntibazabura kubona yuko bibeshye kandi ko Uhoraho ahora ahoze!”Time will tell,let us wait moment”.





