HomeNewsNYAMPINGA Uwiteka yavuze,uzabana n'Umuhanuzi yabonetse!!!

NYAMPINGA Uwiteka yavuze,uzabana n’Umuhanuzi yabonetse!!!

Dec 23, 2016  ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwaka utaha wa 2017 mukwezi kwa Kamena,uzasaba no gukwa,naho muri Nzeri umwaka wa 2017 uzashyingirwa na “NYAMPINGA” naguhitiyemo,uwo niwe uzaba “ISHASHI” yawe kandi azakubera umunezero w’ubukambwe bwawe n’umunezero w’ubugingo bwawe uwo niwe muzakorana umulimo wanjye ubwo muzaba mugeze muri gakondo ya bakiranutsi.Nawe uzamubera icyubahiro kandi umuhindikire ISHEMA, ry’abakobwa mu mahanga kugirango azamenye yuko Uwiteka Nyiringabo ari we Mana yawe kugirango azagire umwete wo kuzamutera kwifuza yuko Imana yawe ariyo Mana ye uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Dore uwo “NYAMPINGA” agiye kukwandikira akoresheje e-mail,akubwire yuko ari we “NYAMPINGA” muzabana,iyo e-mail nuyibona uzamenye yuko ari we wavuzwe n’ijambo ry’ubuhanuzi Uwiteka yavugiye mukanwa kawe kugirango umenye yuko Uhoraho yagukunze kandi yabanye nawe,kandi bikazakubera ikimenyetso cy’ayandi masezerano asigaye atarasohoza kugirango umutima wawe uturize mu Mwami Mana utegereje yuko Ibyahanuwe bisohozwa uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.Ubwo bigeze ku wa 24 ukuboza 2016 umwuka w’uhoraho anzaho arambwira ati,mwana w’umuntu,reba e-mail yawe hari ubutumwa budasanzwe wohererejwe.

Nibwo mfunguye e-mail yanjye nsanga “NYAMPINGA”yanditse e-mail nk’uko Uhoraho yabivuze,dore amagambo meza atangaje yanditse!Mukozi w’Imana mbanje kubasuhuza,nitwa runaka mba muri America,umwuka w’Uwiteka kenshi yavuganye nanjye anyemeza ko”arijye “NYAMPINGA”wavuzwe mu buhanuzi ko muzabana,dore ifoto yanjye urebe witegereze nusanga ibimenyetso Uhoraho yaguhaye ari byo,maze umbwire.Ibimenyetso byose uko ari [3] niko byari ukuli.Atuye muri America,akaba afite nyina gusa nta papa we afite,akaba ar’ikigina akaba muremure bitari cyane akaba atari mugufiya.

Ibyo maze kubigenzura byose,numva ntangariye Uwiteka,ariko kandi ntangazwa namagambo yakoresheje ashimishije kandi yuzuye kwizera gutangaje kandi gukomeye aho yemeza ko ariwe NYAMPINGA wavuzwe n’Uwiteka Imana ikiranuka muri byose nshimye Imana ko impaye kurangiza umwaka wa 2016 kandi akaba ampaye gutangira umwaka wa 2017 neza mu munezero mwinshi cyane.

Nuko rero bakundwa bene data bakunda umulimo kandi bashyigikiye umulimo w’Uwiteka Imana ikiranuka,ndahamya ko abo turi kumwe kandi twakomeje kubana igihe cyose nabaye mu butayu bugufiya,mwanyitayeho kandi cyane kuko mwameye kumvira Uwiteka Imana yanjye kandi nkorera.Nkeneye intwererano zanyu kugirango ntunganye urugendo rwo kujya mu gihugu kibitse amasezerano yanjye.”NYAMPINGA” Ndabizi yuko mufite amatsiko menshi cyane yo kumenya imilimo y’Uwiteka akorera mu butayu bugufiya.n’Umwali mwiza cyane wigikundiro cyane, Uwiteka ahabwe icyubahiro iteka ryose kuko iyo avuze,aranabisohoza,aravuga bikaba, yategeka bigakomera. Uwiteka Imana ahabwe icyubahiro iteka ryose Amen.

Dec 24, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona uburyo ibyahanuwe bigiye gusohoza umulimo wa byo,kandi ababihanuriwe batabyitayeho ngo bashobore gukiza ubugingo bwabo ahubwo bakomeza kugirira ikizere umwana w’umuntu,nyamara uwo bizeraga ninawe warugiye kubarimbura kuko batizeye ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.

Nerekwa umwuka w’Inzika y’Abega n’Abahindiro,yongera kuzikuka,nerekwa Umwami watanze kuzuka aje guhora Inzigo yo kuba baramukubaganiye bakamuca igihanga bamurenganije.Nerekwa azutse ananutse cyane kubera gusonzera inzira yo kwihora.Mbona afashe Abega bari baramutonnyeho,abaguriye ibaro cyangwa ikizigo cy’imyenda ngo bajye gucuruza ayiha umwe mu bagore  nawe w’inkozi y’ikibi kugirango agurishe abega iyo myenda (ibikorwa)  babone uko babaho.

Mbona ko inka(abadayimoni) bagiye bahagarara mu nzira nyabagendwa y’igitaka(gukiranirwa cyangwa ubuyobe)maze bibamba muri iyo nzira kugirango hataboneka abaguzi bajya kugura ibyo myenda mishyashya baguze iri mu ibaro cyangwa umuzingo wayo,mbona bahagaze haruguru no hepfo maze bamwe mu bega bafatanije na bahindiro,Babura uwaza kubagurira imyenda bagurishaga.a

Mbona bavuye ahangaho bajya gufata kumuzo bica akanyota,mbona b’abagore b’Abega(abarozi) bafatanije n’Abahindiro,gukubaganira ubwami bw’uRwanda hamwe n’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa,biciyemo ibice bibiri.Igice kimwe cyari kuruhande rw’Umuhanuzi ngo kuko yahanuye ibintu bikabaho,ikindi gice cyuzuyemo Abega-Kazi,cyashakaga guhumanya Umuhanuzi ngo yahanuye iby’abega bigashyirwa ahagaragra bakamenyekana.

Nuko nerekwa igice cy’Abega ndetse nabahindiro bashaka kumenya uko Umuhanuzi asa,kugirango bamuhamagare bamuhe kumukuzo maze inzogera yirenge,umwana w’umuntu,akurwe mu isi ya bazima! Mbonako nubwo mu bahindiro banyagiwe nimvura kubera isi idasakaye,kandi buri wese akaba anyagirwa ku giti cye,mbona ko uwo mugambi wo guhumanya Umuhanuzi batawushyigikiye habe namba.

Ubwo bagiragutya babona Umuanuzi yinyuriraho bahita barabwirana ngo,uriya niwe muhanuzi wahanuye urugendo rwa Ndahindurwa wagiye adaherekejwe n’umuntu numwe akaba yaratashye wenyine.Nuko mbona agaco k’Abega bemeye kurwanya Uwiteka Imana Nyiringabo,biyemeje gukorera Satani kumugaragaro,bahise barembuza Umuhanuzi ngo aze bamuramutse kandi bamuhe kumukuzo bamuteguriye.

Mu gihe Umuhanuzi abaye nkugiye kujyayo,na none mbona cya gice cya kabiri kigizwe n’Abahindiro,b’abagore(baciriye amarenga Umuhanuzi ko yakwikomereza aho yajyaga kuko yatezwe bashaka kumuca igihanga kuko ari we mali ishyushye basigaye bashakisha.Mbona ibyo bice byombi byarirabuye bisa nurwirungu(umuvumo) kubera gukubaganira Umwami w’uRwanda na banyarwanda.

Nuko ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,biriya byose wabonye waba wabisobanukiwe?Ndasubiza nti Oya!Ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,hari nibindi wibagiwe,mbese ntiwabonye za nka zagendaga mu muhanda amazamuka?Ndaubiza nti cyane,hanyuma se ntiwabonye za nkoko baziritse ku kagozi zitashoboraga kwizitura?Ndasubiza nti cyane!

Ijambo rirambwira riti,biriya byose bfitanye isano,bisobanurwa gutya,dore abega bagiye gukora ibishoboka byose ngo baguhige kandi bazashaka kuguhumanya kuko wababereye ihwa rihanda.Bazakora hasi no hejuru ariko ntabwo bazabishobora.Dore bagiye gushwana na bahindiro nyuma yuko umugogo w’Umwami bazaba bawubuze kubera icyemezo cy’urukiko kizatanga ubutabera bukwiriye maze umugogo w’Umwami ntabwo bizemezwa yuko ujyanwa muri gakondo ya bakiranutsi mugiye guhabwaho gakondo ho umwandu wanyu.

Umuvumo wo guca igihanga Umwami w’uRwanda uguiye kubazenguruka maze ububaze amahoro kandi ugiye kubagota gota kugirango uburizemo ibkorwa byabo.Bazaterekerera abazimu ariko nta cyo bizatanga kuko uwo mwuka uzaba uturutse k’Uwiteka kandi ibiturutse k’Uhoraho bikaba bitajya biterekererwa cyaretse ibiturutse kubadayimoni nibyo biterekererwa uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuze!

Ibikorwa byose bagiye gukora bigiye kuburizwamo n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Kandi bagiye kumirwa kandi cyane kuko ukuboko k’Uhoraho kutazabura kubaremera igihe cyose bazaba bakiri mu isi ya bazima.

Kuba bariya bagore(abarozi-Kazi) b’abahindiro banze yuko uhumanywa,ni uko bamaze kwicuza mu mitima yabo ibikorwa bakoze bigiye kubagiraho ingaruka,kandi bakaba basanga warababereye umugisha nubwo bananiwe kwikura mu menyo yarubamba bakemera gukora ibyo abega bashakaga bagahabwa intonorano bakemera guca igihanga Umwami wabanyaRwanda kandi ari numuvandimwe wabo kandi nta cyaha yarafite.

Dore Uwiteka yamanuye umwuka wuruvange ubatandukanya kugirango aburizemo ibikorwa byabo,maze nibimara kuburizwamo imbaraga zabo zizahita zirangira.Dore abega ibyo bari biringiye ko bazabona ubwami bw’Abahindiro bamaze igihe baburira ntabwo bateze kuzabona kuko batari mu nzu ishobora guhabwa ubwami kuko buzuye ubugome numugomo bakaba barwanya Uwiteka bunze ubumwe na Satani hamwe nabadayimoni kandi bakaba baremeye kugirana igihango na Satani bakemera kumukorera birengagije Uwiteka Imana waremye Ijuru n’isi ahubwo bakaba bamwe mubamurwanya.

Dore ibyo baruhiye byose bibaye umuyonga,kandi imbaraga zabo bajyaga bakoresha zabadayimoni ziciriweho iteka.Ubugingo bwawe bahiga ntabwo bashobora kuzabubona kuko buhishanywe na Kristo mu Mana ahantu ho mu IJuru.Uko bazarushaho ku kurwanya niko bazarushaho kurimbuka bagashira kuko atari wowe barwanya ahubwo barwanya iyaguhamgaye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nyuma yibyo byose abahindiro bazashaka uburyo bakugeraho ngo mube inshuti hagati yawe nabo ariko ntabwo bizakunda kuko bahemukiye Umwami w’uRwanda kandi Uwiteka yakugize kuba umucamanza wa bari mu isi nuko rero ntuzemera kandi ntuzunge ubumwe nabo kuko arabagambanyi bahemutse kuko batinye murenguzi bahitamo kugambana bacisha Umwami igihanga atariho urubanza uko niko Uwiteka ategetse!Mwana w’umuntu uzarangwe no guca manza zitabera,kandi ntuzemere akarengane habe numunsi numwe kugirango Uwiteka azaguhere umugisha mu bihe byawe byose byo kubaho niko Uwiteka ategetse!

Dore igihe cyabadayimoni kirarangiye,guterekera birarangiye,kumena urugimbu birarangiye,ubwami bw’abadayimoni burarangiye,ubwami bw’Uwiteka Imana Nyiringabo bwimye ingoma kandi Uhoraho azabukomeza cyane kugirango yigaragarize umwuzukuru ukomoka kurukiryi rw’Umwami David kugirango Uwiteka yongere yiyibutse umutima wuzuye urukundo wabaga mu mutima w’Umwami Davi uko niko Uhoraho avuze!Dore ibyo nzabikorera kugirango ubwo bwami nuwo Mwami bazamenye yuko Nd’Uwiteka Imana ifite imbaraga nyinshi mu isi ya bazima.

Kugirango mu gihe cy’uwo Mwami ntahazabeho gushidikanya cyangwa gukekeranya koko niba ubwami barabuhawe buturutse ikantarange,cyangwa niba bwaraturutse mu Ijuru k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Nuko ugire umwete muri byose kugirango ibyahanuwe bizasange wararangije imilimo y’Uwiteka Imana ikiranuka maze uzabone kwicara ku ntebe y’ubutabera kugirango ubone uko ucira imanza abana b’abantu bari mu isi ya bazima uko niko Uhoraho Uwitka Nyiringabo abivuga.

Dore abakurwanije na bakuvuze amagambo mabi kandi akomeretsa umutima,bose uzabacira urubanza kuko barwanije umwuka w’Uwiteka washizwe muri wowe.Banze kubaha ijambo ry’Uwiteka bararisuzugura niyompamvu nabo Uwiteka azabasuzugura kuko banze ko abaca imanza mukiganza cye,ahubwo bahitamo kwicamo imanza bavuga bikunda kurusha uko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo wabaremye maze bahitamo gukiranirwa aho guhitamo umugabane wo gukiranuka maze birahuriraho umujinya w’Uhoraho ikiranuka muri byose kandi ikaba year dede muri byose ndetse ikongeraho no guca imanza zitabera niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona inkozi z’ibiki zishaka guhumanya umwe muli bene data,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,UMUNYAKINEGU ARIRA KUMUGAYO uyu mugani ukaba ari uw’Umuhanuzi Majeshi Leon.Ijambo ry’Uhoraho rirambaza riti,mwana w’umuntu waba watahuye ibyo uwo mugani usobanuye?Ndaubiza nti “YEGO!” ndawusobanukiwe!

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwami mushya uzasimbura Umwami Kigeli V Ndahindurwa uzima ingoma nyuma yo gutabariza Umwami w’uRwanda agiye kwima ingoma kugirango umugambi Umwanzi wa gakondo ya bakiranutsi yashatse kuburizamo ukomeze nk’uko yabishatse kugirango abakagara bamenye yuko Uwiteka ari we Mana yo mu Ijuru uko niko Uwiteka avuze!

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwami ugiye kwima ingoma,azaba Umwami wa lll wavuzwe mu buhanuzi kuko uwagombaga gusimbura Ndahindurwa,yanze kwima ingoma kuko yari yamaze kurya intonorano z’Umwakagara maze yemera kugurisha umugabane we w’ubwami awuguranye isupu y’ibitukura,igaburo ry’umunsi umwe maze yemera gutanga umugabane wa gakondo kubera intonorano z’umwakagara uko niko Uwiteka Nyringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka rirambwirariti,mwana w’umuntu,nakubwiye yuko igihe nikigera cyo kwima ingoma kuwo Mwami wo gukiranuka kizihutishwa kugirango ibavuzwe n’Uwiteka bizasohoze mu gihe cyabyo kugirango amenye yuko Uhoraho yamukunze urukundo rutangaje bityo azabashe gukorera Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka JEHOVA abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,kora amasengesho kugirango Uwiteka aburizemo imigambi mibisha y’inkozi z’ibibi kuko zimaze guterekerera imandwa zabo zishaka kuburizamo umugambi w’Uwiteka Imana ikiranuka kuko batewe ubwoba no kwima ingoma ku Mwami mushya ugiye kwima agasimbura Ndahindurwa niko Uwiteka avuga.

Nerekwa izo nkozi z’ibibi ziteka amafunguro aterekerejwe batangira kurya no kwishimira ibyo batarageraho,nuko ndabwirwa ngo”mwana w’umuntu,dore izo nkozi z’ikibi zirateranye ariko sijye uziteranije kuko zigambiriye gukiranirwa kugirango ziburizemo umugambi w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo”niko Uwiteka Imana ya bakiranutsi avuga.Ariko mwana w’umuntu uhumurize ubwoko bwanjye(Uwiteka) ububwire uti,Uwiteka yagambiriye kandi agambiriye gusohoza imigambi ye yagambiriye kuva cyera isi itararemwa kugirango yiheshe icyubahiro kubamwubaha bose niko Uwiteka Nyringabo avuga!

 

Save

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments