HomeGreat LakesKabila mu nzira yo gushaka ubuhingiro!

Kabila mu nzira yo gushaka ubuhingiro!

Amakuru aturuka mu murwa mukuru wa KINSHASA muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo,aravuga ko,imyagaragambyo yabatavuga rumwe na Kabila wananiwe gutegura amatora kugeza igihe cye kirangiye nta cyo agaragarije abanyagihugu bamutoye muli mandate ebyeri zose amaze kubutegetsi.Ikigaragara ni uko Kabila ashaka guteza intambara kugirango abone uko azahunga yitwaje intambara kuko yananiwe kurekura ubutegetsi kuneza yisunze itegekonshinga none ngo arashaka guhungira kwa Nyirarume Gen.James Kabarebe.

Kabila washinze leta kandi atabyemererwa nitegekonshinga,yabwiye abasirikare na ba Police kujya mu muhanda bakarasa umuntu wese wigaragambya,avuga ko,adateze kuva kumwanya w’umukuru w’igihugu mu gihe ntawundi perezida umusimbura ku ntebe uraboneka.Ibyo arabivuga,yirengagije yuko,ariwe wagombaga gutegura amatora kugirango abaturage bitorere uzamusimbura kumwanya w’umukuru w’igihugu biciye mu matora ya baturage.

Utavuga rumwe na leta uzwi nka ETHIENE CHISEKED,yasabye amahanga kudafata Kabila nk’umukuru w’igihugu,ndetse asaba na banyeCongo,kutongera guha icyubahiro Kabila nk’umukuru w’igihugu kuko mandate ye yarangiye taliki ya 19ukuboza 2016.Abategetsi bo muri Africa bakomeje gukoza isoni umugabane w’Africa,aho bakomeje kwica amategeko bo ubwabo bishyiriyeho kubera gukorera nabi abaturage maze byagera mu marembera y’ubutegetsi bw’igitugu,bakabura uko bavaho kuko baba batinya kuzahangana n’inkiko baregwa ibyaha bakoze ubwo bari kubutegetsi.

Tukiri kubanyagitugu,Robert Mugabe wa Zimbabwe,yongeye gutangariza abaZIMBABWE,ko ngo aziyamamaza muri 2018,aho yanyuranije ni cyemezo mbere gato yari yafashe yatangaje yuko,ataziyamamaza.Ibi akaba abihuriye na YAHAYA JAMES wa GAMBIA wisubiyeho ko atatsinzwe amatora,nyuma yo kumva ibihuha bivuga ko,ngo Donald Trump yaba agiye kwicazwa ngo kuko bagiye gusubiramo amatora bityo hakaba hari ikizere yuko ashobora kutaba umukuru w’igihugu.

Ariko ibyo kumunsi wejo hashize,ubutegetsi bwa OBAMA bwatangaje yuko ibyo birego bivugwa ko,ngo yafashijwe n’igihugu cya RUSIA,nta shingiro bifite.Uwatsinze amatora akaba azakomeza imilimo ye nk’umukuru w’igihugu uko bisanzwe,dore yaramaze kugena bamwe mu bayobozi bakuru bigihugu muri za ministeri zimwe na zimwe.Ibi rero bikaba ari byo na KABILA ngo byamuteye kuba yanze kuva kubutegetsi kugirango habanze hamenyekane icyyerekezo cy’umukuru w’igihugu cy’America aho byerekeye.

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments