HomeUncategorizedNtabwo KIVU ya majyepfo ishobora gutangaza repubulika y’igenga!

Ntabwo KIVU ya majyepfo ishobora gutangaza repubulika y’igenga!

Nubwo muri DR Congo bitameze neza,aho J.Kabila KABANGE nta kizere asigaranye cyo kuzayobora mandate ya [3];mu mishyikirano yabaye ubwo imyigaragambyo yari imeze nabi IKINSHASA,bumvikanye yuko hashyirwaho leta y’inzibacyuho ubwo umuvugizi wa leta ya Kabila yaramaze gutangaza yuko nta mafaranga ahari yogukoresha amatora,bityo akaba asaba ko,yakwigizwayo ho imyaka [2] akazaba mu gushyingo 2018.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila,bemeye yuko yakwigizwayo,ariko Kabila igihe cye cyo kuva ku butegetsi kizarangira ku wa 20 ukuboza 2016,agahita azingazinga utwe,akigendera maze hagashyirwaho leta y’inzibacyuho ishobora guhagararirwa nabatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila.

Gusa icyo bibagiwe kuvuga ni uko,uzayobora inzicyuho atazaba yemerewe kwiyamamaza kugirango ataziba amatora.Ubu buryo bwo gutanga ubutegetsi kumuntu uyobora inzibacyuho ntaziyamamaze,bikaba byarabaye muri BurikinaFaso.Aho nyuma ya Blaise Compaure wayoboye icyo gihugu imyaka [27] ubwo yaramaze kwivugana mubyara we THOMAS Sankara.

Abanye Congo,rero nabo bashobora gukora ubwo buryo kugirango babashe kugera kuri demokarasi.Ariko dushingiye kuri za komisiyo z’ibihugu byombi,zatangije igikorwa cyo kugenzura imipaka hagati y’uRwanda,na Congo,byageze aho bashyiraho imbago za gateganyo uturutse mu mujyi wa GOMA mu birometero [10]

amakuru avuga ko,ngo Kabila yaba ashaka gutangiza federalism State,ubanza bitazakunda.Kuko biramutse bibaye ngombwa ko icyo gikorwa kibaho,ubwo gahunda ya za komisiyo z’ibihugu byombi,yaba ibaye imfabusa!Kandi uRwanda rwaba rubihombeyemo kuko byatutwa nuko basubizayo Raurent Nkunda agakomeza ibikorwa yari yaratangije bikaza kuburizwamo n’Umwakagara kubera intonorano yahawe na KABILA zigera kuri miliyoni $ 87 z’amadollar.

KIVU y’amajyepfo niy’amajyaruguru zombi kuba zashyiraho repubulika yigenga, Federal State,biragoye igihe cyose bazaba bataracyemura ikibazo kimipaka yaciwe na bazungu b’ababiligi ngo bashakaga guhima abanarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bashygikiye Abadage mu ntambara ya kabiri y’isi yose!

Nibwo bahise bafata abahutu babaha ubutegetsi,mu buryo bunyuranije namategeko.Ibyo babikoze bamaze kugegena urwanda,agace kamwe bagaha Tanzania ahitwa Karagwe,Masaka na Nkore babiha Abongereza bayoboraga Uganda.KIVU zombi baziha Congo bakaba baranayiyoboraga icyo gihe.Nibwo Umwami w’uRwanda Mutara lll Rudahigwa yababwiraga ati niba mutwaye igihugu cyanjye,nimutware na bantu bajye bagume kubutaka bwabo,ariko yongeraho ngo,nyuma y’imyaka [50] muzamenya icyo nkoze nibwo muzamenya yuko abanyafurika atarinjiji nk’uko mubyibwira.

Mu gihe imyaka [50] nibwo hatangiye intambara muri Congo yitiriwe ko,bakurikiye interahamwe zasize zihekuye uRwanda.Ikibazo kiba kiravutse none kigeze no ku Burundi,hakaba hasigaye Uganda,na Tanzania.Gahunda rero yo gusubiramwo imipaka yaciwe muri 1884 mu murwa mukuru w’UBUAGE witwa BERLIN,ishobora kuzasubirwamo ariko bizasaba yuko repubulika itemewe na mategeko ibanza kuvaho.

Umwakagara yakoze ibishoboka byose ngo agure ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhugniro mu gihugu cy’Ameirca,yakoresheje Pastor Ezra Mpyisi na Prof.Nshuti Manasseh kugirango bajye kuvugana n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa.Nta bantu bahari bari mu gihugu cy’urwagasabo bashobora gucyura Umwami w’uRwanda kuko Umwakagara yabarimbura!

Impamvu yo gutumira Umwami Kigeli,Umwakagara yashakaga guhindura itegekonshinga agasanga bitazashoboka ko yakora Kamarampaka yo guhindura itegekonshinga,kuko Kamarampaka yari yarakozwe na barepubulika itemewe na mategeko kuko Umwami abazungu bari bamaze kwirukana Umwami mu gihugu.

Niyompamvu Umwakagara kuba yarahinduye itegekonshinga akoresheje kamarampaka byatumye abahutu bo mu bwoko bw’Abarepubulike basa nabatakaye muri politike nyarwanda.Kandi amateka yabo yagaragazaga yuko,aribo bakuyeho ubwami habayeho kamarampaka yakoreshejwe ku gigutu cy’Ababiligi bari bamaze kwirukana Umwami mu gihugu.Igihe cyose abarepubulike bandika amakuru,ajyanye na mateka,bahura nikibazo cyo guhisha ukuri ku byabaye kugirango ukuri kudashyirwa ahagaragara.

Igihe cyose ikinyamakuru cy’Ishyaka rya cya gisambo cya politike Dr.Gasana Anastazi,wemeye kuba igikoresho cya FPR,n’Umwakagara akaba asigaye akorera ku kinyamakuru www.ubworoherane.com  iki kinyamakuru kikaba gishinzwe kugoreka amateka nyarwanda kugirango baburizemo ukuri kuvugwa ku byabaye kugirango abanyarwanda badahumuka bakamenya ukuri bakabaturwa!

Amakuru mukarere kibiyaga bigari,aravuga ko,abashikiranganji bubanyi n’amahanga,bagize umuryango wa SADEC.Ubu kuri uyu wa gatatu taliki ya 12 ukwakira 16 abo baminisitiri bateraniye muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo bamaze kuvuga yuko,muri iki cyumweru bazahura na perezida wa repubulika Joseph Kabila Kabange bakarebera hamwe uburyo bwo guhuza impande zombi zitavuga rumwe kugirango barebe yuko icyo gihugu cyari kigiye gukora amatora ashingiye kuri demokarasi ku nshuro ya mbere ko ayo mahirwe abanyagihugu bari biteze ko ataburizwamo na Kabila ushaka kugundira ubutegetsi.

Intekonshinga mategeko ya peter Nkurunziza imaze kwemeza umushinga w’itegeko,ko icyo gihugu cyikuye mu muryango wa Roma Statutes washinze urukiko rwa ICC,Uburundi buvuga ko,urwo rukko rukoreshwa nibihugu by’ibihangange mu gukandamiza ibihugu by’africa bikiri mu nzira ya majyambere.

Ibi bije nyuma itsinda ry’abahanga bimpuguke boherejwe na ONU/UN bashyize ahagaragara raporo ivuga ko,leta ya Nkurunziza yishe uburenganzira bwa muntu nyuma yo kwica abaRUNDI bo mu bwoko bw’Abatutsi bakoresheje ACIDE.Icyo gikorwa kikaba gifatwa nk’igikorwa cyitera bwoba ku buryo urukiko rwa ICC rumaze kwakira ikirego cyiregwa leta y’UBURUNDI ko yaba irimo gutegura genocide yo kumara abatutsi.

Nyuma yiyo raporo yizo mpunguke,ishyizwe ahagaraagra niho leta ya Nkurunziza,ihise yemeza umushinga w’itegeko wo kwikura murukiko rwa ICC.Ubusanzwe igihugu gisaba kuva muri uwo muryango wurwo rukiko rw’I LA HAYE,uhabwa umwaka wo gutegereza bakareba niba ubusabe bwawe bwemewe niba ntabyo uregwa bijyanye nihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Tuributsa yuko igihugu cya Kenya kimaze kuregwa kubera abategetsi bacyo baregwaga ibyaha by’ubwicanyi bwakorewe abaturage,nabo basabye kwikura muri uwo muryango ariko byarananiranye.Ariko mukwezi gushize ubwo urukiko rwa ICC rwemezaga yuko leta ya Kenya iyobowe na Kenyatta yanze gukorana nurukiko rwa ICC,bavuze ko barega iyo leta kuba yaranze ubufatanye bw’urukiko kugirango hakorwe iperereza ryisanzuye.Ibyo byatumye leta ya Uhuru MUIGAI Kenyatta nawe asaba inteko kwemeza ko,icyo gihugu cyikuye mu muryango wa Roma washinze urukiko rw’I LA HAYE ariko kugeza magingo aya uwo mushinga w’itegeko ukaba utarashyirwa ahagaragara.

 

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments