HomeUncategorizedIrimbuka rya gakondo ya bakiranutsi,rigereranywa,nirimburwa ry’umwuzure wabaye mu gihe cy’Umuhanuzi NOAH!

Irimbuka rya gakondo ya bakiranutsi,rigereranywa,nirimburwa ry’umwuzure wabaye mu gihe cy’Umuhanuzi NOAH!

 

OCT 9, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona ingabo z’Umwakagara ziri mu gihugu cy’ubutayu bugufiya,mbona ubwo butayu bwuzuyemo na bayobozi bibanze,bose hamwe nabasirikare,mbona bahunganye ibyo bari basahuye babikuye muri gakondo,babijyanye mu bihugu bari bahungiyemo.

Mbona Uwiteka yohereje ukuboko kwe,kuzana umuyaga maze ibyo bari bahunganye,byose bihuhwa n’umuyaga bishirira muri bwabutayu bugufiya.Mbona ingabo z’Umwakagara zigerageza gufata ibyo za sahuye,ariko umuyaga ubabana mwinshi cyane bananirwa gufata ibisahuranwa bitwarwa numuyaga.

Mbona n’Umwuka w’Inzika y’Inzigo ya bakagara,ugerageza gucika unyuze muri bwa butayu bugufiya,ariko biranga birananirana uwo mwuka ubura ubuhungiro ako kanya mu gihe warimo gushaka kwambuka ubutayu ngo ugere iy’ubuhungiro,bahita bawufatira muri bwa butayu ntiwaba ukibonye uko uhunga ngo wambuke bwa butayu ugere mu buhungiro.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubuyobozi bw’ingabo z’umwakagara burarangiye,kandi ibyiringiro zari zifite,nabyo birarangiye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nkomeza  kwerekwa ibikomeye bigiye kubera muri gakondo ya bakiranutsi,kandi bikaba bigiye gusohora vuba bishoboka kuko ibyahanuwe n’ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo bigeze mu marembo yo mu irango rya gakondo ya bakiranutsi!Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore ibyabaye mu gihe cy’Umuhanuzi Noah,ninabyo bigiye kongera kuba mu gihe cyanyu, kandi kuko abantu banze kwizera ijambo ry’Uhoraho niyompamvu itumye barimbuka bararimbuka uko niko Uhoraho Uwiteka avuga!

None no mu gihe cyanyu niko bigiye kuba kuko abantu banze kwiringira ijambo ry’Uhoraho ryavugiwe mukanwa k’Umuhanuzi,bikaba byarabaye mbere yitangira kubara kuko Abraham yavutse mu mwaka wa (2166 B.C),kugeza mu mwaka wa (2000 B.C) kuko igihe cy’Abraham ari bwo batangiye kubara no kwandika ibyitangiriro byaremwe n’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

middleAmakuru ajyanye nubuhanuzi bw’Umuhanuzi NOAH,nibikorwa byose yakoreshejwe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,byanditswe mu mwaka w’1450 B.C kugeza mu mwaka w’1410 B.C n’Umuhanuzi MOSES umugaragu w’Uwiteka Imana Nyiringabo.Akaba yarabyandikiye mu gihugu cy’ubutayu bugufiya kumusozi witwa “SINAI PENINSULA”Agace byandikiwemo kitwa muburengerazuba bwo hagati (Middle East)

Ubu buhanuzi bujya guhura nubw’Umuhanuzi Noah,bukaba bwandikiwe mu butayu bugufiya buherereye mu burazira zuba bw’Africa yo hagati,”EAST AFRICAN COMMUNITY” (EAC) mu gihugu cy’IBABYLON,kumurwa mukuru w’ISHUSHAN.Uhereye igihe cya NOAH nyuma y’umwuzure,Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,yavuze yuko atazongera guhanisha isi amazi,ahubwo ko,azaihanisha umuriro.Ibyo akaba ari byo bigiye kubera muri gakondo ya bakiranutsi,aho Uhoraho yamaze kumanura inkota y’umuriro igiye guciraho iteka abanyabyaha ni nkozi z’ibibi zihaye kwigarurira isi yose no kugirira nabi ubwoko bw’Uhoraho kugirango nimba bishoboka bigarurire abantu bose bubaha Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Umwuka w’ubugome,ujyanwa mu butayu bugufiya!

terrorrpfNjyanwa mu iyerekwa,mbona inzoka nini kandi ndende yajyanywe mu butayu bugufiya ahatagira iriba cyangwa amazi yo kunywa.Mbona iyo nyagwa yinzoka bisobanura umwuka w’ubugome,uburyarya,uburiganya,ubwicanyi.Mbona uwo mwuka ujyanywe mu gihugu cy’ubutayu bugufiya,nerekwa iyo nzoka icira amacandwe afite ibara ry’icyatsi,nubururu.Ariko mbona ingabo ikingira ihagaze hagati yanjye niyonzoka ayo macandwe ntiyangeraho,ahubwo akajya atatanira mukirere agasubira kuri ya nzoka.

Uwiteka akamya uruzi rwa “NILE”

nileIjambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,Uruzi rwa “NILE”rugiye gukama,kubera iyo mpamvu,hagiye kuba inama y’igitaraganya y’ibihugu bihuriye kuri urwo ruzi rwa “NILE”.Ariko ntabwo bazigera bumvikana kumyanzuro y’ikoreshwa ry’urwo ruzi rwa “NILE” kandi Uwiteka niwe utumye rukama  kubera ubugome bukomeje kwiyongera mu isi ya bazima uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ikimenyetso cyo kwima ingoma k’Umwami Ndahindurwa!

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ikimenyetso cyo kwima ingoma k’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa,dore urakibonye,ubwo Umuhanuzi Mukuru azaba ahawe akaruhuko,kugirango abashe gutunganya ibyasezeranijwe n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi,uzamenye yuko,kwima ngoma kwa Ndahindurwa kwegereje uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.Nerekwa umugore warikumwe n’Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe bazamuka muri hotel ya Mille Corne,bazamuka muri lift ibazamura hejuru muri etage cyangwa igorofa kugirango bagera mu munsi mukuru w’iyima ry’Umwami w’Urwanda Kigeli V Ndahindurwa.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,nubona icyo kimenyetso,uzamenye yuko kwima ingoma kwa Ndahindurwa kwegereje.Nuko rero gir’umwete wo gutunganya ibidatunganye kugirango ujye gutangura imirimo mishya uhamagarirwa n’Uhoraho,kugirango izabanzirize kwima ingoma k’Umwami wa gakondo ya bakiranutsi uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Njyanwa mu iyerekwa,mbona umwobo muremure wacukuwe n’umwanzi, yawuhinduye umutego wo gutegeramo Umuhanuzi,bashyiraho uduti dutoduto,kugirango ninzagutambuka ngwe muri rwa rwabo!Mbona ukuboko k’Uhoraho kuraje kongera ibindi biti hejuru binini gusibanganya ya myenge maze mbona harengejweho igitaka hejuru yurwo rwobo.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore imitego bari bateze ngo uyigwemo,ibaye imfabuza kuko Uhoraho agamburuje imigambi yabo mibi bari bagambiriye kugirango utabwe muri yombi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Ijambo ry’Uhoraho rirakomeza rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abantu ubabwire uti,imigisha y’Uhoraho yarayirekuye ngo ibagereho,ariko mwanze kuyakira kuko mwanze kugendera mu nzira ze zo gukiranuka,ahubwo mwicira inzira zanyu zihwanye nirari ryanyu,kandi zidashobora kubahesha ubugingo no gukiranukira Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

Ariko umunsi mwemeye kugendara mu nzira z’Uhoraho,bizahita byikora,abanyantegenke,bazaba abanyembaraga,abihebye,bazabona ibyiringiro,abimitima ishavuye,bazanezerwa.Kandi abaguye isari bazasubizwamo imbaraga kugirango bamenye yuko Uhoraho Uwiteka Imana yabo,yagambiriye kubagirira neza ariko kuko imitima yuzuyemo urwango ishyari no kwikunda no kunyuranya nimigambi y’Uhoraho Uwiteka Imana ntabwo ishobora kunezeza Imana niko Uwiteka avuga.

Nerekwa ikiraka kijyanye nubukoribukori ariko mbona icyo kiraka ngihawe n’umwuka w’Inzika y’Inzigo,mbona kiraka ar’ugukora ubukoribukora bw’utuntu twimitako,ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ugiye guhabwa ikiraka cyo gukora mbere yuko umwaka urangira uko niko Uhoraho Uwiteka i avuga.

Kwibagirwa gahunda z’ingenzi:

KingIjambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringao,rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira Umwami w’uRwanda umubwire uti,Nyagasani Nyir’uRwanda areba muri za gahunda ze yanditse ahantu mu gitabo cyabgaunda z’ubutumire z’ingendo yahawe kuko agiye kuzibagirwa kandi zikaba ar’izingenzi cyane maze zitazamumwibagirwa kandi zari kuzamugirira umumaro uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nerekwa inkozi z’ibibi zihaye kujya gukorera munsi gakondo y’Umuhanuzi,mbona bagiye munsi ya gakondo iherereye haruguru y’ikibaya ki’gikombe kiri munsi ya gakondo ya bakiranutsi.Nerekwa ko inkozi z’ibibi zigiye kuhakorera,ndaza nsanga zishishikajwe no gukora ibitagira umusaruro.Ubwo mpangana nazo bikomeye kugeza zitsinzwe urugamba.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za magigiri zigiye gukoresha uburiganya bakuriganye,kugirango zibone impamvu yo kuguta mu mutego,nuko rero ube maso cyane kuko zikomeje kubangamirwa cyane n’ijambo ry’Uhoraho ugeza ku bwoko bw’Uwiteka uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Hagiye gufatwa filme mbarankuru isenywa ry’umurwa mukuru wa bakondo ya bakiranutsi.

OCT 10, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona hashyirwa mukirere ifatwa ry’umurwa mukuru wa gakondo ya bakiranutsi(Kigali)mbona za satellite zishingwa mukirere kugirango bazabashe gufata video y’ukuntu umurwa mukuru wa Kigali warumeze mbere y’isenywa ryayo.Mbona banafashe video ya nyuma y’isenywa ry’umurwa mukuru wa gakondo ya bakiranutsi.Nerekwa mu murwa hasigara utuzu [2] dushaje zitigeze zisenywa zabashije kurokoka zizagaragaza uko umurwa warumeze mbere ya genocide ya kabiri igiye gukorerwa abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Amasaro [10] asenya ubwami bw’Abadayimoni

bibleIjambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hagiye kuvuka umwana ufite amasaro [10] kumubiri we,kandi ayo masaro azaba ar’ikimenyetso cy’ubumana buzaba kuri uwo mwana.Nuko rero,bene so,bakwiye kuzaba maso cyane kuko uwo mwana azaba atameze nk’abantu basanzwe kubera umugambi w’Uhoraho umuriho,kuko ataturutse mubushake bwa bana b’Abantu,ahubwo akaba yaraturutse mu bushake bw’Uhoraho Uwiteka Imana.Kandi uwo akazaba Umuhanuzi kuko yabyawe n’Umuhanuzi (gusengerwa) kuko ataturutse mu bushake bw’amaraso ya bana b’abantu nk’uko bisanzwe.

Amasaro 10, italiki ya 10, y’ukwezi kwa 10, mu mwaka wa 2016

Nerekwa uwo mwana bamwitegereza cyane,abera abantu amayobera.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,mbese waba wamenye ibyariya masaro [10]?Ndasubiza nti,oya Nyagasani Mwami wanjye!Ndabwirwa ngo,ariya masaro wabonye uwo mwana azavukana ku mubiri,na mategeko [10] yo kubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo azavukana mu mubiri we,azaba afite ikimenyetso ku mubiri ari nacyo abantu bazaba bitegereza cyane kikababera amayobera uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

 

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments