HomeNewsRDM igiye kunyuza ibiganiro byayo ku maradio mpuzamahanga nka bbc gahuza,n’ijwi ry’America!

RDM igiye kunyuza ibiganiro byayo ku maradio mpuzamahanga nka bbc gahuza,n’ijwi ry’America!

Dukurikije ijambo ry’ubuhanuzi bw’uyu munsi taliki ya 14 Nzeri,2016 bigaragara yuko Umwami uzasimbura Umwami Kigeli V Ndahindurwa,azima ingoma agashaka guhindura inteko yibwami yacyuye Umwami Kigeli V Ndahindurwa.Uyu Mwami uba mu mahanga ubuhanuzi bukomeje kumuvugaho cyane!

Iyo tumurebye mubuhanuzi dusanga azaba atinyitse,kandi ashobora kuzaba umunyagitugu nk’uko umwakagara ameze.Kandi ubuhanuzi bumuvugaho ko azagarura imyuka ya bacwezi na balangi, mu bwami bw’uRwanda.Ikigaragara ntakubaha Uwiteka Imana kuri muri we.

Ariko kandi ubuhanuzi bw’Uwiteka,bukomeza buvuga ko,atazamara igihe kirekire kuko Uhoraho azahita amukura ku ngoma.Abantu rero baabrizwa mu nteko y’ibwami mwari mukwiye gutekereza neza ku buryo buhagije kugirango Umwami Kigeli V Ndahindurwa ubwo azaba yisangiye basekuruza muzamenye icyerekezo!

Niyompamvu ishyaka RWANDESE DEMOCRATIC MONARCHY RDM, duhamagarira abanyarwanda gushyigikira Umwami w’uRwanda biciye mu ishyaka riharanira ubwami bw’uRwanda bugendera ku itegekonshinga “Constitutional Monarchy”.

Uyu muryango uharanira kandi ukanashyigikira itahuka ry’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa,ko yasubira mu gihugu cye,agakomeza imirimo ye ashinzwe nk’uko yayirahiriye ubwo yimaga ingoma akaba Umwami w’uRwanda.Akaba yarayoboye igihugu imyaka itarenze [2] nibwo abazungu bo mu bwoko bw’ABABILIGI bahise bamwirukana mu gihugu cye.

Uyu muryango wa RDM,umaze kumenya yuko za magigiri zari zihishe mu mutaka wa RPRK,zaje gushing radio www.inyabutatucom  zibeshya rubanda rw’Umwami yuko baaranira itahuka ry’Umwami w’uRwanda,twaje gusanga babeshya nyuma yo kwibariza amashirakinyoma Umwami w’uRwanda,akatubwira yuko atabazi nabusa!!!Byatumye dufata icyemezo cyo gushinga umuryango nyakuri uharanira itahuka ry’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa,muri kanama 2011 mu gihugu cya Uganda.twatanze ikiganiro kuri bbc gahuza miryango ku wa 11Ugushyingo 2011 kandi mbere yuko dushinga uyu muryango twabanje gukora itohoza muri rubanda rw’Umwami yuko bakunda ubwami bw’uRwanda.Tukaba dusaba abanyamuryango bose cyane abari mu gihugu cya Uganda yuko mwakomeza kubika amakarita mwahawe nk’abanyaryango ba RDM.Uyu muryango tujya kuwushinga twabanje gusenga Imana yo mu Ijuru maze irabitwemerera nibwo abadayimoni bahagurukaga bakarwanya gahunda y’Uhoraho ariko byarangiye batsinzwe.

Tukaba tumenyesha abanyamuryango bose cyane cyane abakada ba RDM,yuko gahunda y’umurango warufite mu bikorwa byo gushyigikira itahuka ry’Umwami w’uRwanda ko bigikomeje.Mu minsi ya vuba turimo gutegura ibiganiro bizanyura kuri radio bbc gahuza na radio ijwi ry’America.

Turasaba abanyamuryango kuzajya mukurikirana amakuru kuri radio www.inyangeNewss.com kuko akenshi niho ducisha amatangazo yo kumenyesha abanyarwanda gahunda yo gushyigikira igikorwa cy’Itahuka rya Nyir’uRwanda aho kigeze.Murasabwa rero gukurikirana kugirango mutazasigara inyuma muri gahunda y’itahuka ry’Umwami w’Urwanda.

Tuboneyeho gutangariza abanyarwanda bashaka kuba abanyamurango yuko muhawe ikaze,kwinjira nukugura ikarita yo kuba umunyamuryango ukabona kuba umunyamuryango.Kugura ikarita tuzajya dukoresha ikoranabuhanga.Uzajya uyohererezwa kuri e-mail yawe maze uyemprime kuko izaba iriho sinyatire na amzina yawe nyuma yo kwishyura imigabane yo kuba umunyamuryango wa RDM.

Ubuyobozi bwa RDM.

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments