Ubuhanuzi buvuga ko,RNC izacishwa bugufi kubera guhakana no kurwanya ijambo ry’Imana.Bwahereye kuri nyakwigendera Col.Patrick Karegeya,bukurikizaho Gen.Mwasa Kayumba aho buvuga ko,azakorwa n’isoni.Bukurikizaho Dr.Rudasingwa Theogene yagaragaye anyway itabi ryinshi cyane bisobanura amagambo menshi menshi cyane.
Ubwa nyakwigenera bwatangiye italiki ya 05 Gicurasi 2012,buza gusozwa ku wa 06 ukuboza 2013 aho bwavugaga yuko nta kabuza agiye gicibwa igihanga n’Umwakagara,nibwo ku wa 31 ukuboza 2013 bwahise bushyirwa mu bikorwa acibwa igihanga!
Hakurikiyeho ubwa Dr.Theogene Rudasingwa ubwo yatandukanaga na Gen.Nyamwasa Kayumba,akava muri RNC,agashinga irindi shyaka ritazwi akaba asigaye yirirwa atuka Gen.Nyamwasa wagirango nibyo abanyarwanda bakeneye cyangwa nibyo bizakuraho Umwakagara.Kuvuga ko Gen.Nyamwasa ar’umwicanyi abaye umwicanyi ari uko batandukanye?Yatandukanye n’Umwakagara amwita umwicanyi!
None atandukanye na General nawe abaye umwicanyi,nyamara yibagiwe yuko mukuru we,Gahima Gerald ari we wajyaga ICC kuburanira Gen.Nyamwasa.Amagambo agiye kuzamusigamo imvune,ubuse koko naho umwakagara yavaho,Dr.Rudasingwa azakorera politike ye hehe?Kuko abanyarwanda baramuzi ko arincabiranya umurimo akora nugucuruza amagambo no guteranya bigaragara yuko yatwaye umuco wa shebuja.
Umuvumo w’Umuhanuzi ubakozeho,har’igihe abantu bakina n’ijambo ry’Uhoraho bakibwira yuko harimo ibikino cyangwa bitazabaho!Gutandukana kwa Rudasingwa na Nyamwasa n’intangiriro y’umuvumo,kandi ntawundi uzawubakuraho usibye Umuhanuzi wabavumye kandi bizabahenda cyane kuko bashatse kurimbura ubugingo bwe nta cyo yabatwaye none reba bikururiye ishyano batazi uko rizabavaho!!!
Gen.Nyamwasa asigaje kwegera Umwami w’uRwanda akaba ari we yisunga,kuko ubuhanuzi buvuga ko,azageraho agaitamo inzira yo gukiranuka yashyizweho urufatiro n’Umuhanuzi Majeshi Leon.
Bene data bakundwa,abantu benshi biringiraga ko,Gen.Namwasa hamwe na Col.Karegeya bazabacyura muri gakondo ya bakiranutsi.Ariko ibintu aho bigeze,birasa naho abantu bataye ikizere kuko bari biringiye amaboko ya bana b’abantu.Ijambo ry’Uwiteka ryavuzwe uhereye igihe baryumvise,ntabwo bigeze bariha agaciro.
Ariko ubanza noneho abahanga bazi kugenzura ibikorerwa mu isi ya bazima,bashobora kuba bamaze kubona aho ibintu byerekera cyangwa urumuli rw’ibyahanuwe!Nyamara iyo bazakwemera kuva cyera nta cyo bariguhomba.None dore barimo barabona yuko byabarangiranye batangiye kwifuza gushyira mu bikorwa ibyo ubuhanuzi bwabasabaga mbere yuko bishyira mukaga.
RNC nubwo izisunga Nyir’uRwanda,nihahandi habo,ntabwo bazaba babikoze kuko bumvuye ijambo ry’Uwiteka.Ahubwo bizaba aramaburakindi!Kandi umuvumo bavumwe n’Umuhanuzi,ntabwo uteze kuzabavaho kuzageza ubwo bazasaba imbabazi bagatanga icyiru cyabo naho ubundi imyaka [490] izarinda ishira imiryango yabo ikiri munsi y’umuvumo.





