HomeNewsIgice cya (38) cy’ubuhanuzi

Igice cya (38) cy’ubuhanuzi

Aug 15, 2016 njyanwa mu iyerekwa,mbona gakondo ya bakiranutsi,nerekwa inzu ababyeyi badusigiye (igihugu) harimo abagabo [2] bari bihishe mu mwinjiro maze umuntu wese winjiye bakajya bamujomba uruhindu mu bitugu ariko uwo bajumbye ntabashe kubona umukubaganiye! Umwakagara yamarishije abajyanama b’Umwami “IMPINDU”azibatera mu bitugu,kuri buri wese ugiye kwinjira mu mwinjiro w’ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro mu gihugu cy’America.

Igice cya (37) cy’ubuhanuzi

Mbona abantu batabaza abahisi na bagenzi ngo babafashe kureba neza ayo mahano yadutse yihishe mu mwinjiro w’umuryango wiyo nzu.Maze sinakubwira abantu bakora uko bashobora ngo bashakishe abo bagabo ariko barababura.

Mbona hitabajwe Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe,araza bamubwira uko ibyago biteye,maze nawe abaza Umulinzi Mukuru w’ibyasezeranijwe uko gahunda ziteye Umulinzi Mukuru w’ibyasezeranijwe, amusobanurira amavu na mavuko y’ikibazo uko cyatangiye.

Maze mbona Umuhanuzi Mukuru asaba ko,hafatwa abagabo [2]; babanje kwinjira mur’iyo nzu baje gusura umuryango wa nyirirugo.Ategeka ko bacibwa ibihanga nimba batavuze nyira bayazana.Ako kanya za mpindu za jombaga abantu zari zateje urujijo zarabura.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ibintu byakomeye mu bwami bw’uRwanda,abatezaga impindu zajombaga abantu mu bwami bw’uRwanda,bashyizwe ahagaragara kandi nibadacirwaho iteka bazamara abantu kuko byamaze kugaragara ko bihishe mu mwinjiro w’umuryango w’ubwami bw’uRwanda uko niko Uwiteka avuga.

Ubwo Umuhanuzi Mukuru amaze kwerekana umuti w’ikigomba gukorwa,mbona intambara zirarangiye kuko abatezaga urujijo bari bamaze gukekwa kandi bagacirwaho iteka.Ariko mva mu iyerekwa ntabonye ko basabye imbabazi,ariko ngenda numva ko baciriweho iteka uko niko Uhoraho avuga.

Maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore “Gakwaya Jean Marie” watezaga akaduruvayo mu nteko y’ibwami bw’uRwanda,aciriweho iteka kuko umwuka w’Uhoraho wamutunze agatoki hamwe, nundi mugabo bafatanije gusenya no kugambanira ubwami bw’uRwanda uko niko Uhoraho avuga.

«Nuko rero Nyir’uRwanda akure ikizira kirimbuzi hagati y’ubwoko bw’Uhoraho»,kuko bajwemo umwanzi Satani yamaze gushyiramo abagaragu be,mu nteko y’ubwami bw’uRwanda kugirango bajye basopanya imikorere y’Uhoraho mu bwami bw’uRwanda maze abantu batangire kwinubira Umwami bavuga adaca imanza zitabera kandi ar’Umwami warubanda cyereka nimba atar’Umwami ugendera ku itegeko nshinga kuko nta mwana nta nigiti uko niko Uwiteka avuga.

Nuko mbona abari binjiye mur’iyo nzu basigaye bumiwe bategereje yuko hafatwa icyemezo cyo gukuraho abo bagizi ba nabi bananiranye bibera mu mwinjiro w’ubwami bw’uRwanda,ariko ndabwirwa ngo,ijambo rya vuzwe n’Uwiteka riciye mukanwa k’Umuhanuzi nta kabuza nta kizaribuza gukora umurio waryo kuko Uwiteka yanangiye umutima w’Umwami kugirango abakorana nawe bamenye bamenye yuko nawe ar’umwana w’umuntu uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira inteko y’ibwami ikorera mu buhungiro ngo«Uhoraho yashimye yuko bimera gutyo!»kugirango yigaragaze mu mpande zombi,haba kumwakagara cyangwa kuri Nyir’uRwada kugirango namwe mutishingikiriza ku Mwami ahubwo mwishingikirize k’Uhoraho Uwiteka Imana yabakiranutsi maze Uhoraho abe ari we ubagirira neza abakemurire ikibazo kuko niwe washimye yuko ubwami bw’uRwanda busubira ku ngoma.

Nuko rero ntabwo ubwami buzima ingoma kubera yuko Umwami na bajyanama be bakoze neza,ahubwo bazima ingoma kuko ijambo ry’Uhoraho ari ryo ryabivuze kugirango mu menye yuko Uwiteka ariwe Mana ya bakiranutsi niko Uwiteka avuga.

Bwira abajyanama ba Nyir’uRwanda bareke kwitotomba kubera yuko Umwami adafata icyemezo,Uhoraho yateje umwuka w’urujijo kugirango badakoresha ubwenge bwabo bakamuvangira maze abateza umwuka wimvage kugirango bahugire muri ibyo,maze Uhoraho yikorere imirimo ye!!!

Ninayo mpamvu ijambo rivuga yuko Umwami azamanukana na bantu batarenze [2] agiye kwima ingoma kuko yananiwe guca imanza zitabera akajya kwima ingoma hanyuma abagize inteko bakazaza hanyuma kuko bazaba bamaze gutakaza ikizere cy’uko inama zabo zidahabwa agaciro na Nyir’uRwanda maze akazisanga wenyine agiye kwima ingoma uko niko Uwiteka avuga.

 

 

 

Jyewe muhanuzi ,maze kwerekwa ibyo,numva ndababaye cyane nitegereje imirimo ikomeye Uhoraho amaze gukorera ubwami bw’uRwanda,mbonye imvange ziri muri ubwo bwami zitumye Uwiteka agiye kurambura ukuboko ngo avangure ikizira cyivanze mu gikari cy’ubwami bw’uRwanda,nsanga umwana w’umuntu agoye cyane kugirango umutima we wemere ijambo ry’Uhoraho rivugwa n’umugaragu w’Uhoraho uko niko Uwiteka avuga.

Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,imbaraga z’umwijima zigaruriye ubwami bw’uRwanda,zifite ubwoba bwinshi yuko zigiye kwirukana zigakurwa mu gicumbi cy’ubwami bw’uRwanda kuko zahagize igicumbi cyabwo,ninayompamvu umucyo udashobora kubana n’umwijima nuko rero ubwami bw’uRwanda ntibushobora kugira mahoro igihe cyose butumviye ijambo ry’Uhoraho icyo ryavuze!!!

Bambarize uti,kuki mushimishwa nuko muvugwaho ibyiza kandi bikomeye,byagera ku ntegenke mugahinduriza ibara,mu maso hagahinduka,umubiri ugatitira,umujinya ukazamuka mu bugingo bwose aho guca bugufi ngo mwihane yuko mwagomeye Uhoraho kuva cyera uhereye kuri basokuruza banyu ahubwo mugakomeza wa muco wikwihagararaho mwatojwe na bakurmbere batigeze babona Imana nk’uko mwayibonye.

Niyompamvu ijambo ry’Uwiteka ritazabura kubaremerera kuko mwagamitse ijosi mukanga kumva iyo ivuga yo mu Ijuru mukavuga ngo nubundi ubuhanuzi bwahanuye ibyari bisanzwe!Biriho!!Ni ryari ijambo ry’Uhoraho ryigeze rivuga ibyanyu mu bihe by’abakrambere banyu?Niko Uwiteka abaza!?Nukuri nukuri ndababwiz’ukuri yuko Uwiteka atazabura kubacira imanza zitabera kandi kuko mwamurakaje ,mwanze kumvira ijambo ry’Uhoraho,niyompamvu azakura ubwami mu nzu y’ubwami akabujyana muyindi nzu ikomoka mu muryango w’Umwami David kugirango Uhoraho azashobore kwikorera imirimo ye muri gakondo ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubwami bw’uRwanda,bunaniwe gutegeka abadayimoni,none abadayimoni bagiye kubutegeka kandi barahawe ijambo ry’uwiteka,ndetse Uhoraho yaravuganye nabo abinyujije mu Muhanuzi w’Uhoraho niko Uwiteka avuga.Dore bananiwe kwirindira umutekano ndetse nibikorwa byabo bakora biri hanze ku karubanda buri wese abasha kubona no kumenya ibyo bakora.

Bibwira ko bakorera mu ibanga ariko umwanzi wabo ibyo bakora byose arara abimenye kuko badafite ubulinzi bwo kulinda imikorere yabo niko Uhoraho avuga.Babwire uti,management yanyu ntayo kandi muvuga ko mwize.Ko Uwiteka yabahaye Umuhanuzi ngo abafashe ababwire imigambi y’Uhoraho maze mugendere mu kubaho k’Uwiteka,niki gitumye muremererwa kurusha uko mwizera?Uko niko Uhoraho ababaza!!

Ijambo ry’Uwiteka Nyirngabo rirambwira ngo mbabwire ngo, «dore uko bwije uko bucyeye niko mugenda murusheho guhagarika umutima kuko mwanze kwiringira ijambo ry’Uhoraho»Mwiringiye ijambo rivuga ko muzima ingoma,ariko iryo kwezwa no kwihana mwanze kuryizera.

Ndetse Uhoraho wabarindiraga umutekano,nawe mwanze kumwizera ngo kuko yavuze ibyo mudashaka,none se muzabigenza gute,ko ubwami ari we ugiye kubusubiza muri gakondo,kandi akaba yarabahaye kuba abami nibikoma ngoma,kandi akaba ari we ushyiraho akanakuraho murumva mudakomeje kujijwa mwanga kumva imbuzi z’Uhoraho anyuza mu mugaragu we?Uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ababaza!?

Nuko rero dore ubwo mukomeje kwica amatwi mukanga kumva ijambo ry’Uhoraho icyo ribasaba kandi ribabwira.Uhoraho agiye kwikorera kandi muzatungurwa ndetse muzakorwa nisoni inteko ya bajyanama b’Umwami izaba isa naho itabayeho kuko yananiwe gufata imyanzuro ijyanye nubushake bw’Uwiteka Imana ya bakiranutsi kandi inteko y’ubwami bw’uRwanda icyo gihe izakorwa nisoni Uwiteka azikorera imirimo ye kugirango ijambo ryaturutse mukanwa k’Uwiteka rikanyura mukanwa k’Umuhanuzi risohoze amahoro niko Uwiteka avuga.

None se nibigenda gutyo,muzabwira iki,rubanda rw’Umwami?Muzahiga iki ubwo imfura zizaba zataramye?Niko uhoraho ababaza!Dore nanjye nzigira ahiherereye maze manure amaso yanjye nanjye nitegereze ubwami bw’uRwanda kugirango ndebe uko bazabigenza nyuma yo kwanga kumva imiburo yanjye.Icyo gihe nibamara gukorwa nisoni bakima ingoma bibatunguye,nanjye aho nzaba ndi nzabaseka kuko banze kunyumvira uko niko Uwiteka avuga.

Yemwe bagabo na bagore nimuhaguruke murwanye ikibi kiri muri mwe,kuko Umwami w’uRwanda araremerewe,Umwami s’uwo gutinya cyeretse inkozi z’ibibi zimukiranirwaho ariko abamushakira ibyiza nimuhaguruke mureke gutinya kuko Uwiteka ari kumwe namwe kugirango abakomeze aho mudakomeye kandi abajye imbere aho mudashobora kugera ariko mukize gakondo gakondo ya bakiranutsi mukure ikizira kirimbuzi hagati muri mwe niko Uhoraho avuga.

 

 

Nimudahaguruka ngo mukore uko Uhoraho avuze,we ubwe azabyikorera,ariko muzamenye yuko mutazaba abanyamugisha ku ngoma y’Umwami Kigeli V Ndahindurwa kandi amateka yanyu akazarangirana n’ingoma y’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa kuko mutabaye intwari ngo murwanane ukwizera ijambo ry’umugisha ryaturutse k’Uhoraho ahubwo mukarangwa nubwoba bigatuma Umwami w’uRwanda afata imyanzuro irimo kudakiranuka niko Uwiteka avuga.

Ninde muri mwe waruzi yuko azaba mu nteko y’ibwami cyangwa ko azaba icyegera cy’Umwami w’uRwanda? S’Uhoraho wabikoze akabahitamo aho mwari mwibereye mukisanga mwamaze kugera mu nteko y’ibwami?Mwatanze ibingana iki kugirango mubashe kugera aho mugeze ubu?Niko Uhoraho ababaza!!!Niki gituma mutiny?Muratinya nyamara ikibi nikiza nimwe kizaheraho kugirango mu menye yuko Umuhanuzi yari hagati muri mwe uko niko Uwiteka avuga.

Nuko rero niba mwemera yuko ijambo ry’Uhoraho ryavuze yuko muzahabwa ubwami bwanyu bugasubiraho,nimureke gutinya Umwami kurusha uko mutiny Imana.Kuki mwubaha Umwami kurusha uko mwubaha Imana Uwiteka Nyiringabo Imana ya bakiranutsi?Uko niko Uwiteka avuga!

Nimwanga kumvira ijambo ry’Uhoraho ntabwo muzarya ibyiza byo mu gihugu mugiye guhabwaho gakondo.Kwima ingoma muzima ingoma,ariko ntabwo muzarama kuko mwanze kumvira Uwiteka ubwo mwari mu gihugu cyo mubutayu.Dore mwese babateje kutaba abanyamugisha kugirango mwamburwe ijambo imbere y’Umwami w’uRwanda.Maze inkozi zibibi zibatwara imigisha yanyu kugirango zigire ijambo imbere ya Nyir’uRwanda.Nyamara nimwumvira ijambo ry’Uhoraho mugahagarara ku ijambo rya nyir;ubwite,nta kabuza ko Uwiteka azaha umugisha ndetse na bana banyu na buzukuru banyu ikazabageraho uko niko Uwiteka avuga.

Dore Umwami Kigeli V Ndahindurwa azima ingoma ariko azayimaraho igihe gito,Umwami uzamusimbura azaza ar’umunyamahane ndetse azaba umwanyamwaga cyane kuko azaba yemera ubwenge bwe n’ubuhnaga bwe.mwese mwananiwe kwizera ijambo ry’Uhoraho azabajugunya hanze yizanire insorensore zimuere abajyanama be azamera nka muhungu w’Umwami SOLOMON umuhungu w’Umwami DAVID,none se nimutizera ijambo ry’Uwiteka muzamukizwa na Mana ki?Ko Imana y’uRwanda mwanze kuyizera?Niko Uwiteka avuga.

Ariko nimwizera Uwiteka,dore azabagirira neza,kandi azabakiza ikibi nikiza ntabwo kizabageraho kuko mwemeye kwiringira ijambo rye,kandi ikigeretse kuri ibyo,azabaha umugisha murebeshe amaso yanyu ingoma y’umwuzukuru wa DAVID kugirango muzabonesha amaso yanyu inzira z’Uhoraho zo gukiranuka nuburyo yakunze umwuzukuru wa DAVID akamusimbuza ingoma yabatizera uko niko Uwiteka avuga.

Aug 16, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ibihugu [2] bihanganye mu ikoranabuhanga birimo kurushwanwa  kongera ubukungu bwabo kugirango igihugu kimwe gisimbure ikindi kumwanya wo kuyobora isi cyitwaje imbaraga z’ubukungu uko niko Uwiteka avuga.

Nuko nerekwa mbona Igihugu cy’America n’igihugu cya China,birushaho guhangana bikoresheje ikoranabuhanga,ariko igihugu cya China,kirusha igihugu cya America gukora ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuahanga maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uko ubibonye ninako bigiye kuzamera China igiye kuzamura ubukungu bwayo burute ubw’America uko niko Uwiteka avuga.Kugirango ijambo ryavugiwe mukanwa kumuhanuzi ribashe gusohora uko niko Uhoraho avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumbwira riti,dore mu gihugu cy’IBABYLON abayobozi bari ku butegetsi uyu munsi,nibareba nabi,bazasubira mu gihugu cy’UBUHOLANDE murukiko rwa ICC kandi noneho bikazabagora gutsinda urubanza nk’uko bavuga ko,urwa mbere barutsinze uko  niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore amagambo yashize ivuga mu nteko y’ubwami bw’uRwanda.Kuko Umwami wimikishijwe n’ijambo ry’Uhorao,Kigeli V Ndahindurwa,yaraye aciye imanza zitabera.None aciye urugomo na magambo mabi bajyaga birirwa bavuga ajyanye n’ubugambanyi.Kandi abasigaye mu nteko y’Umwami,barushijeho gutinya cyane Uwiteka kuko nta jambo avuga ngo rihere uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunganiriza maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uyu munsi uri buhure n’umugore w’Umuslamu wiyoberanije maze agusabe amashillingi yo gutega bus “FARE” uramenye ntuyamuhe kuko Satani yagambiriye kongera kwisubiza umugisha wawe yari yaratwaye uko niko Uwiteka avuga.Ubwo nerekeza mu murwa mukuru w’IBABYLON witwa SHUSHAN ngeze mu murwa rwagati mpasanga umugore w’Umuslamu wiyoberanije uhagaze mu mayira abiri.Maze arampagarika ansaba amashillingi [50] yo gutega imodoka ndayamwima kuko ijambo ry’Uhoraho ryari ryambwiye yuko ntaributange amashillingi ya gutega imodoka maze ijambo ry’Uhoraho riba rirasohoye niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa,mbona umugore utwaye igikamyo kirekire cyane nka byabindi bitwara ibyuma byo kubaka.Mbona icyo gikamyo gitwara abantu kujya kababatiza,cyinsiga mu butayu kumaze kugeza abashaka kubatizwa aho babatirizwa uwo mugore aragaruka aza kuntwara aza yihuta cyane maze mbona iyo kamyo ikoze impanuka iragenda igonga igipangu cy’umuntu maze ndaza nyikuramo.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore har’idini rigiye kwifuza yuko wakorana na ryo,ariko uramenye ntuzigere ukorera mu dini cyakora wabafasha ukabereka inzira yo gukorera Uhoraho,ariko ntuzigere wemera kuba mu dini kuko umwuka w’isi ukorera muri bo (Abafarisayo) bakugirira nabi uko niko Uwiteka avuga.Kandi s’urukundo bazaba bagufitiye,ahubwo bazaba bashaka kwica ikiri muri wowe niko Uwiteka avuga.

Nerekwa abantu bakorana n’umukuru w’igihugu runaka,mbona barimo kutegurira amafunguro y’ibyo kunywa.Maze nanjye njya gukoresha ibikoresho bakoreshaga byo gutegura ibinyobwa.Maze nsanga batararangiza gutegurira umukuru w’igihugu.Nuko ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho azaguha umugisha uzajya utegurirwa amafunguro nk’ay’umukuru w’igihugu ariko igihe cyawe ntabwo kiragera kugirango bigusohozeho uko niko Uwiteka avuga!!!

Aug 17,2016 ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwicanyi umugome utambaye umugomo Gen.Jack Nziza aje guhiga ubugingo bwawe kandi amaze igihe aguhiga ariko ariko Uhoraho agakiza ubuzima bwawe ashaka kuburimbura.Ariko ntumutinye kuko Uwiteka yamaze kugucira inzira uko niko Uwiteka avuga.Nuko mbona mbere yuko ankurikirana,abanje kujya kwituma kuko yarakubwe cyane (Kubohwa) maze igihe avuye mu bwiherero asanga namaze kumwereka igihandure apfa kwihagararaho arankurikira,ariko byari urwiyerurutso maze numva asigaye yitotomba mucika gutyo niko Uwiteka avuga.

Eddimo

 

 

 

Nerekwa igiterane cyateguwe n’idini rya VIVANTE rihagarariwe na Edimo KIVUYE mu gihugu cyo mu BURUNDI.Mbona umudamu we ategeka abahereza guha abantu amata n’icyayi byumujago bitubuyemo amazi.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,ngayo ng’uko uko basigaye bagenza abakiristu babo basengera murusengero rwabo.Mbona ahamagawe umwe mubahereza yari yateguye kubika amafunguro yabo we numutware meza kurusha ayabandi bose.

Maze ijambo ry’Uhorao rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibyo ubonye niko bimeze uko niko Edimo na madawe wiwe cyangwa Itorero rye,basigaye bagenza ubwoko bw’Uhoraho.Nongera kwerekwa mu murwa mukuru w’IBABYLON abarundi—kazi bacuruza bibiliya ijambo ry’Imana,bafata bibiliya zanditswe cyera cyangwa version za cyera bakazinidura mu KIRUNDI n’IKINYARWANDA.

Mbona ko bafatanije n’abanyarwanda gukora ubwo bucuruzi bwo guhindura ijambo ry’Imana muzindi ndimi.Nuko ndabwirwa ngo«mwana w’umuntu,ibyo ubonye niko bimeze uko niko Abanyarwanda na Barundi bigize impunzi,niko basigaye bakora!!!Ntibigutangaze yuko ijambo ryanjye barinduye igicuruzwa gikomeye niko Uhoraho agize»

Ijambo rirambwira riti mwana w’umuntu,dore amasengesho warangije yabaye ingiramumaro kuko umudayimoni yifuje gusangira nawe ngo ajye akora mu isahani ukoramo ariko urabyanga.Nuko mbona mujumbye ikaramu mu mutwe itobora murutwariro igera mu musaha maze ndabwirwa ngo umugisha wawe urawakiriye nubwo bari bawuhagaritse niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umuririmbyi Uwimana AIME,yagize neza aririmba indirimbo zo mu gitabo cyo gushimisha maze azishyira kuri YOUTUBU.COM ugirango ubishatse wese abashe kuzumva kandi zimugirire umumaro nuko rero igikorwa yakoze nikiza cyane Uwiteka amugirire neza kandi amuhe umugisha kuko yagize igitekerezo cyiza nubwo abandi baririmbyi bamugaye bakavuga yuko yananiwe guhimba indirimbo ariko ya yobowe n’umwuka w’Imana niko Uwiteka avuga.

 

 

 

Aug 18, 2016 nerekwa imyuka [2];y’ikinyoma,yo mu bwoko bw’IHENE,Ihene kazi,nisekurume.Mbona iyo myuka ije insanganira ngo duhure,ariko iri hafi kungeraho,mbona hamanutse imbaraga z’Uhoraho zisa nudushashi turabagirana maze twinjira muri zahene zihita zishonga ako kanya.Ariko habanje ya hene y’Isekurume ishonga nyireba,maze hakurikiraho Ihene-Kazi,maze mbona nayo ishongeye mu bintu bemeze nk’urubura ishirira muri rwa rubura uwo mwuka w’ikinyoma ntiwaba ukiboneka ukundi niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’ikinyoma mu nteko y’ubwami,ukomeje kwihisha kugirango udakurwa mu nteko y’ubwami bw’uRwanda.Dore umwuka wa Ruhaya umaze gucirwaho iteka,ariko hasigayemo umugore w’umugambanyi witwa Marie Claire KIBUKAYIRE,akaba atuye mur’America,muri STATE ya Califonia akaba nawe ari umwe mu bagize inteko y’ubwami bw’uRwanda.

Uwo nguwo niwe usigaye mu nteko y’ibwami ikorera mu buhungiro,kandi akaba akomeje imirimo Gakwaya Jean Marie yakoraga,yubugambanyi kugirango bakomeze kuburizamo umugambi w’Uhoraho,wo kwimika Umwami w’uRwanda ku ngoma “Kigeli V Ndhindurwa” nk’uko ijambo ry’Uwiteka ryabivuze uko niko Uwiteka avuga.

Nongera kwerekwa inka (umudayimoni) iri haruguru y’umukingo,nanjye ndi hepfo y’umukingo,mbona irimo kurisha ibyatsi,maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,uyu munsi umudayimoni warugutegereje agiye kurisha ibyatsi uko niko Uwiteka avuze!Kandi niko abitegetse kugirango bamenye yuko mu Ijuru har’Imana ikiranuka niko Uwiteka avuga.

Nongera kwerekwa inzu y’Igorofa,mbona imbere yayo hari hararetse ikidendezi cy’amazi,maze nerekwa Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe,agiye gusohoka kandi yambaye imyambaro y aba Nigeria,mbona mu mifuka yiyo myambaro harimo Vino (WINE) ishashagirana.Nuko mbona asohotse mur’iyo gorofa,ageze imbere y’umuryango,mbona asanga ko yashyirirweho amabuye yo gukandagiraho kuko cya kidendezi cyari cyaracukuye ikinogo kiba kirekire maze mbona ko yambukiye kuri ayo mabuye akomeza urugendo uko niko Uwiteka avuga.

Aug 19, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira mushiki wawe utuye kugabane w’America,wo muri Kristo Yesu Umwami wabakiranutsi.Uti inkozi z’ikibi zo mu bwoko bw’Abadayimoni ziraguhagurukiye,kugirango zikugirire nabo.

Nuko nerekwa mbona zishaka kumukura  mu nzu (igihugu) maze abasaba iminsi yinyongera kugirango yitegure  ariko ziramwangira (Extra days) ngo yitegura zirzmwangira.Nuko ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,haguruka ujye kurwanirira mwene so muri Kristo Yesu Umwami wabakiranutsi,kuko inkozi z’ibibi zimuhagurukiye bikomeye kandi bikabije cyane maze uzicishe bugufi,

Nuko ndahaguruka mfata inkota yanjye,ndagenda nzitanga imbere ndazitatanya maze igihe bari bateganije cyo guhungabanya ubugingo bashaka kuburimbura,kiba kirabarenganye!Nuko mbona inzira bashakaga kumwoherezamo yo mu gihugu cyo mu butayu,mbona ko,aribo bayinjiyemo bamanurwa nitegeko ry’Uwiteka ko binjizwa mu gihugu cyo mu butayu ku ngufu z’Uhoraho.

Pray

 

 

 

Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira uwo mushiki wawe umubwire akore amasengesho y’iminsi [3] uhereye mu gitondo 6am to 6pm atarya atanywa kugirango acishe bugufi izo mbaraga z’umwijima zimuhagurukiye zikubitwe hasi maze Uhoraho amuhe ubutabera mu mibereho kuko atigeze ahabwa ubutabera (JUSTICE) kurenganurwa aho yagiye arengana hose kuko bamugize igicumbi cy’abadayimoni (Head Quarter’s) ya badayimoni uko niko Uwiteka avuga.

Mwana w’umuntu,dore uwahumanije mushiki wawe akamugira igicumbi cy’abazimu na badayimoni,yitwa BON FRERE NZIZA.Nuko nerekwa izo nkozi z’ikibi zimenya yuko uwo mwene data muri Kristu Yesu,Uhoraho agiye kumuha ubutabera,maze mbona za nkozi z’ikibi zongeye guhaguruka kumurwanya.

Jambo ry’Uhoraho rirambwira riti,haguruka urwane intambara kuko mushiki wawe ar’umunyantegenke Atari,bushobore guhangana na ziriya nkozi z’ikibi,kuko ijambo ry’Uhoraho ryamaze kubaciraho iteka uko niko Uwiteka avuga.

Ubwo ndahaguruka njya gukura izo nkozi z’ikibi zari zitambitse mu nzira mu muhanda nyabagendwa,zimbonye zirahunga ziriruka ariko zigeze imbere zigaruka guhiga ubugingo bwanjye.Nuko mbabonye mbacira munsi y’umuhanda nihisha mu mukingo baza bazanye ibinyabiziga bifite amatara akomeye cyane bije kumurika ngo bance igihanga.Maze ya matara ampindukira urumuli rumulika aho nari nihishe hari mu mwijima uko niko Uwiteka avuga.

Aug 20,2016 nerekwa umugore ufite inda utwite hasigaye igihe ngo  umwana avuke,nuko ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore umugore utwitiye umwana wa gakondo ya bakiranutsi ugiye kuvuka,inda yabaye imvutsi uko niko Uwiteka avuga.Nongera kwerekwa mfashe inyama mu gishashi ntegereje yuko tuzigabana na n’umugore umwe ntabashije kumenya amazina.Maze ijambo ry’Uhoraho nrinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,amagambo yashize ivuga kuko noneho abantu ari bwo bajya bemera yuko Uhoraho ari we witwa Uwteka JEHOVA El-Shadayi uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa nkurwa muri gereza (Africa) mbona ngeze mbona ndi kugenda hejuru ya mabuye ari kun kike z’amusozi usa ntambitse!Nari kumwe na bandi bantu twari dufungunywe mur’iyo gereza.Mbona ko mpawe kubajya imbere ngo mbayobore inzira itugeza aho tugomba kujya.Mbona tuvuye muri cya gice cy’ubutayu bw’ibitare (Jungle) Kandi tugenda genda hejuru ao mabue! mbona tugeze mu ishyamba (Forest) iryo shamba (ubuhungiro) ryari rifite ibiti birebire cyane.

Mbonamo inyamaswa zo mu bwoko bw’Amasega ‘inkazi,zishaka kundrya ariko Uwiteka ambera ingabo inkingira.Nerekwa ko,ngeze ahantu hameze nko muri gakondo ya bakiranutsi,mbona impunzi z’Abarundi zihungira muri gakondo ya bakiranutsi mbona zihawe ubuhungiro zihabwa amahema cyangwa se (Shade’s) aho bikinga.Mbona bamwe bashaka gusubirayo kuko intambara yahoo yarimaze kurangira kuko yamaze umwanya muto ihita irangira.Ariko nubwo yarirangiye,ntabwo nabonaga umwakagara ko agikomeje kuyobora sinzi aho yari yagiye nabonaga gakondo idafite umuyobozi igihugu cyasaga nabi cyane cyarahindutse umusaka!!!

Trump.Brave

 

 

 

 

Nerekwa mbona ko mu gihugu cy’America habaye amatora adasanzwe,kuko ayo matora,yari amatora yabakiristu na baislam.Ntabwo yarakiri amatora ya ashingiye kuri politike,ahubwo yaramatora ashingiye kumyemerere ya bantu bijyanye no kwizera.Nerekwa yuko abafite imyizerere ya kislam bose bari inyuma ya Hillary Clinton.Naho abafite imyizerere ya gikiristu bose nabo bajya inyuma ya Donald Trump.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ngaho ongera uhanure uvuge uti,mwana w’umuntu Trump,si kubwimbaraga zawe,cyangwa ubutunzi bwawe,ahubwo ni ku bw’Uwiteka Imana yawe wiringiye uko niko Uhoraho avuga.Mbona abantu bose bahagaritse imitima yaba kuruhande rwa Hillary Clinton mbona bose bahagaritse umutima kuko byageze kumunsi wa matora nta shusho nimwe iragaragaza yuko muri bose hari numwe urusha undi kuburyo bugaragara ko ashobora kumutsinda agatwara intebe ya bukunzi ya white House.

Nuko nongera kubwirwa ngo,mwana w’umuntu,fata ikiganza Donald Trump maze umuvugeho amagambo y’ubutsinzi kugirango Uhoraho yikorere umurimo we uko niko Uwiteka avuga.Nuko mfata ikiganza cye maze ndahanura ndavuga nti”Uhoraho Mana ikiranuka kandi year igaca imanza zitabera,ndakwinginze ngo ugirire neza Donald Trump wumve gusenga kwanjye maze umuhe intsinzi yo kuba umukuru w’igihugu kugirango bimenyekane yuko nta jambo ryawe rimanukira ubusa!Nikon Uhoraho avuga.

King

 

 

 

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Nyir’uRwanda akomeje kunangira umutima wo gushyira mu bikorwa gahunda z’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi yamutoranije kuba Umwami wa gakondo y’ubwoko bwe.None kubera iyo mpamvu,dore Uhoraho amanuye umwuka wo guhuma kugirango azime ingoma arebesha ijisho rimwe kuko yanze kumvira umwuka w’Uwiteka wavugiye mukanwa k’Umuhanuzi namara guhuma ijisho rimwe rikaba ritakireba,bazavuga ngo nizabukuru ariko kizaba ar’igihano giturutse k’Uhoraho kugirango amenye neza yuko kwima ingoma kwe bidaturutse ku mwana w’umuntu,ahubwo ko byaturutse k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.

Nuko rero burira nyir’uRwanda ko akwiye gushyira mu bikorwa ibyo umwuka w’Uhoraho amusaba areke kuburana n’umutima,cyangwa gushaka kwihagararaho,ahubwo yumvire iby’Uhoraho amusaba gukora kuko Uwiteka yimanukiye kuza kwikorera umurimo maze Uwiteka nawe arahita ahagarika uwo mwuka w’ubuhume kugirango amenye yuko baturutse k’Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa inzara ikomeye mu isi ya bazima itera mu isi no muri gakondo abakire na bakene baryanga bimwe kandi imboga zabo zari injanga (dagaa) cyangwa Omena kubatuye IBABYLON niko bazita.Mbona amamodoka yuzuye injanga zija mu mahanga kuzana izo mboneka rimwe maze ijambo ry’Uhoraho rizaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abantu banjye    uti,ibikomeye biraje kandi bizanywe no kutumvira Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuze!!!

Aug 21, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore havutse impaka zikomeye cyane hagati ya Nyir’uRwanda na Chancelor we,Boniface Benzinge bamaranye imyaka myinshi cyane. Ntabwo bari kumvikana kubera kwandika amazina yabagize inteko y’ubwami bw’uRwanda.Kubera Gakwaya Jean Marie ashaka gushyiramo abakagara na banyaKIBUYE kandi bagambanira ubwami bw’uRwanda.Ntibigeze baruhuka kugambanira ubwami bw’uRwanda kuko bemeye kurya intonorano bahitamo kugurisha imigabane yabo nk’uko ESSAU yagurishije umugabane we kuri murumuna we YAKOBO.

None nabo niko babigenje kandi bakaba bakomeje gucamo ibice inteko y’ibwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro mu gihugu cy’America.Kandi uwo akaba ari wo mugambi Gakwaya asanganywe afite kugirango ananize ubwami bw’uRwanda kuko ari wo mugambi yarafite kuva cyera none akaba asa naho awugezeho uko niko Uwiteka avuga.

Inteko y’ibwami izajyamo abantu Uwiteka ashaka ntabwo Uhoraho azemera yuko abakabagara bajya mu nteko kuko arabagambanyi bagamvaniye Umwami w’uRwanda ariko bakabura uburyo bamuca igihanga kuko alinzwe n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Niyompamvu Uhoraho amanuye ibihano bikomeye ku bwami bw’uRwanda kuko Umwami Ndahindurwa yibwira yuko agomba gukora uko abyumva ariko siko bimeze kuko gahunda zose ziri mu maboko y’Uhoraho.

Andika ubwo butumwa nurangiza uze kumuvugana nawe umubwire ngo dore iminsi iragiye nta cyo uratunganya mu bwami bwawe kandi ugiye kwima ingoma vuba bidatinze.Ariko nudakora ubushake bw’Uwiteka,uzajya kwima ingoma wenyine ntawe muri kumwe ukugaragiye uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo rikomeza kumbwira ngo,dore Nyir’uRwanda azamanuka wenyine kwima ingoma kandi ntazabona abazamugaragira kandi ingoma ye ntabwo izabona abayiyoboka naramuka atumviye ijambo ry’Uhoraho umwuka w’Imana ukorera mu muhanuzi Majeshi Leon washyiriweho kuba amaso y’ubwami bw’uRwanda.

King

 

 

 

 

Dore Uwiteka azakoresha amaboko menshi kandi yabanyembaraga kugirango asubizeho ubwami bw’uRwanda kugirango ijambo yavugiye mukwana k’Umuhanuzi risohoze umulimo waryo! Maze Umwami ajye kwima ingoma.Nuko rero mwana w’umuntu,Umwami Kigeli V Ndahindurwa naramuka atumviye ijambo ryanjye,uramenye ntuzamanukane nawe kujya kumwimikisha amavuta uko niko Uwiteka ategetse.

Kuko azaba yanze kumvira ijambo ry’Uhoraho agahitamo kwikorera ibye wenyine nuko rero ntuzimane nawe ingoma ye,kandi ntuzamusige amavuta yo kwima ingoma y’ubwami kugirango utazafatanya nawe gukiranirwa uko niko Uwiteka avuga.Ariko naramuka yemeye gukora no gutunganya imigambi y’Uhoraho akemera kumvira ijambo ryanjye na nyujije muri wowe,uzamanukane nawe mwimane ingoma uko niko Uwiteka ategetse!

Ntabwo abarepubulike bazongera gufata ubutegetsi,kuko narambiwe gukiranirwa kwabo,abarambirije kuri Gen.Nyamwasa bazakorwa nisoni kuko adateze kuzafata ubutegetsi habe na gato uko niko Uwiteka abitegetse!Nuko rero Umwami naramuka yemeye kugendera mu nzira z’Uhoraho,umubwire uti,Uwiteka aravuze ngo,azaguha umugisha kandi azakomeza inzu yawe nab awe kuko wemeye kugendera mu nzira z’Uwiteka Imana yawe niko Uwiteka avuze!

 

 

 

 

Kandi natabyemera,dore nzanangira umutima wa bajyanama be,ntabawo bazamanukana nawe,kuko bamaze kwizera ijambo ryanjye kandi ntabwo bashobora gukora ibinyuranye n’ijambo ry’Uhoraho kuko bafite ibyirngiro byo gukiranuka muri bo,bakaba bashaka ubwami bwera buturutse k’Uhoraho,ariko ubwo bwami bakeneye bakazabubona ku ngoma ya [lll] nyuma y’uzasimbura Umwami Ndahindurwa witwa Biregeya Uwanyigira Nyirinyinya niko Uwiteka avuga.

Uwo Mwami niwe nitoranirije kandi niwe umutima wanjye wifuza kandi niwe uzampesha icyubahiro kuko atazajya impaka n’umwuka wanjye wera ahubwo azakora ibyo gukiranuka kandi azagendera mu maso h’Uhoraho kuko yakunze gukiranuka akanga ubugome niyompamvu uyu munsi ari wo uyu munsi nongeye kumwimikisha amavuta yanjye yo gukiranuka kugirango azanezeze umutima w’Uhoraho.

Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,hanurira uwo Mwami uri mu buhungiro kandi akaba akiri mu gihugu cy’Ubutayu uti,urabe wumva wa muntu uzaba Umwami,dore Uhoraho yaragutoranije ngo uzabe Umwami wo gukiranuka kugirango uzatunganye imigambi y’Uhoraho muri gakondo ya bakiranutsi.Dore Uwiteka azabana nawe kandi azakugirira neza mu gihe cyawe kuko nta mwijima uzarangwa muri gakondo yawe.

Kandi ntabwo ukwezi cyangwa izuba ari byo bizakumurikira,ahubwo uzamurikirwa n’Uwiteka Imana yawe kuko niwe uzakubera umucyo mu gihe cy’umwijima,kandi amahanga azagukeza amanywa nijoro kandi amahanga atazagukorera Uwiteka azayamaraho kuko Uhoraho ari we uzagutwarira kugirango umenye yuko Uwiteka yagukunze akakurutisha bagenzi bawe akaguca imanzi mukiganza kugirango umenye neza yuko wabaye umutoni imbere y’Uwiteka Imana ya bakiranutsi niko Uwiteka avuga.

Nerekwa umwuka w’Inzika y’Inzigo hagati ya kiliziya Gatolika nabayoboke bayo ariko cyane cyane abakozi bayo bamaze guhombya urwo rusengero akayabo kamadollar menshi atagira ingano bashoye mu bucuruzi ariko barahomba bitewe nabakozi bayo bishyirira mu mifuko yabo.

Nerekwa umwuka w’ikinyoma wakoreraga muri gakondo ya bakiranutsi urorongotana hamwe nubusambanyi bwawo.Uburira mu mwijima ntiwaba ukiboneka ukundi.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’ikinyoma warusigaye muri gakondo ya bakiranutsi urarangiye ariko hasigaye utwana twi mpanga zikinyoma tukiri dutoya niko Uwiteka avuga.

Church2

 

 

 

Nerekwa ubukwe bwa matorero [3] cyangwa amadini [3] mbona abategarugori benshi bataha ubwo bukwe bwari buhuriwemo nayo madini uko ari [3] barya inyama banywa za SODA imitobe.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,ayo madini uko ari [3] agiye gukora ibirori bo gushyingira abageni kuko bakunze gukiranirwa bagafatanya n’umwanzi wo gukiranirwa (Umwakagara) ibyo ni byo bihembo byabo bahawe kugirango bamenye yuko Uwiteka aca imanza zitabera niko Uwiteka avuga.

Nerekwa inyanya zihiye cyane zari zaguzwe nabagize inteko y’ibwami zatumijwe na Chancelor Boniface Benzinge ngo zikoreshwe umurimo wazo.Ariko mu gihe zitarakoreshwa umurimo wazo,mbona habayeho impaka hagati ya Nyir’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa maze bahera muri izo mpaka bikanga za nyanaya zagombaga gukoreshwa umurimo zagenewe zahiye cyane zirangirika.Ni uko umwuka w’Imana arambaza ati,ese waba wamenye ibyizo nyanya?Ndasubiza nti,oya!Ndabwirwa ngo,igihe cyagiye mu gihe Umwami na Chancelor we bakabaye barimo gutegura no gupanga neza uburyo bashyiraho leta y’inzibacyuho,ahubwo Gakwaya Jean Marie yabateye kurangara none igihe cyabacikanye dore bazakorwa nisoni ubwo bazajya kwima ingoma bakazamanuka bafite amara masaa cyangwa imbokoboko uko niko Uwiteka avuga.

Dore Umwami w’uRwanda ntashaka kumva ibyo ijambo ry’Uhoraho amubwira kubera gushaka yuko yagaragara neza imbere ya bana b’Abantu.Niyompamvu Uhoraho nawe yanangiye umutima igisonga cy’Umwami Chancelor Benzige BONIFACE kutemera imigambi yose y’Umwami abakagara bafitemo inyungu kuko Uwiteka yamuhaye ubwenge n’ubuhanga byo kugenzura amategeko y’ubwami bugendera ku itegekonshinga.

Akaba ariyompamvu badashobora kumvikana igihe cyose haba har’igikorwa kitagendanye na mategeko ntabwo Chancelor ashobora kucyemera.Aho rero niho hakurura impaka kuko abakagara bumvisha Nyir’uRwanda ko akawiye gutegekesha itegeko rye riturutse mukanwa ke,kandi ridahuye n’ubwami bugendera ku itegekonshinga uko niko Uwiteka avuga.Bombi bazisanga igihe cyabarenganye maze bamanuke bajye kwima ingoma badafite umushinga w’ibanze uzabafasha gushing ubutegetsi bwa leta y’inzibacyuho uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubugambanyi bukomeye cyane burimo gukorwa na leta y’umwakagara barimo kuguhigira no hejuru.Niyompamvu wabonye izo numero za telephone z’umuntu waguhamagaye ziturutse muri America ahitwa NEWYORK +1347-947-1974 bagize ibyago basanga ukoresha ikoranabuhanga naho ubundi baba baraguciye igihanga niko Uwiteka avuga!Nuko rero ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko Uwiteka ari we Mana yawe kuko yagambiriye kulinda ubugingo bwawe nta muntu numwe uzagukoza urwara uretse nurutoki!!!

Nuko rero shikama kumulimo kandi ukomere kuko igihe cyawe cyo guhabwa umugisha kirageze niko Uwiteka avuga.Dore Uhoraho azakugirira neza kandi azakomeza gukora ibikomeye kugirango urusheho kumenya neza yuko wiringiye Uhoraho Imana yaremye Ijuru n’isi kandi ko idashobora kugutererana mu murimo wayo yagshinze wo kugeza ku bantu ijambo ry’Uhoraho,hamwe no kubera amaso ubwami bw’Urwanda niko Uwiteka avuga.Inkozi z’ibibi nabagizi ba nabi barakubita agatoki ku kandi nyamara abo Uhoraho azabacira urubanza rutabera kugirango bamenye yuko nkorera Imana yo mu Ijuru itajya inegurizwa izuru niko Uhoraho avuga.Abo bose bahiga ubugingo bwawe igihe kimwe bazagupfukamira bature ibyaha byabo bagukoreye kandi bazakorwa nisoni mu maso ya mahanga kuko barwanije umugaragu w’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi niko Uwiteka avuga.

Aug 23,2016  Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zabuze uko zikugeraho none zisigaye zohereza imyuka mibi ngo bakuvangire nyamara banze kweera yuko umwuka w’Uhoraho ukorera muri wowe niyompamvu bazacirwaho iteka uko niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umusirikare mukuru kurwego rwa officer mu gisirikare cya RDF wo mu bajiji witwa Kamiri.Mbona ko murugo rwabo bafite umukobwa ukoreshwa ni myuka mibi,ariko akiyitirira yuko akoreshwa imbaraga z’Imana.Nerekwa abo ahanurira bamuzanira za telephone bakazimuha nk’impano,kuko yabahanuriye.

Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore uriya mukobwa niwe ushinzwe kuguteza imyuka mibi,ninawe warutumye ejo utakaza telephone bsobanura gutakaza spiritual communication.Nuko rero dore uwo mukobwa acirirweho iteka kuko abeshya abantu yuko akoreshwa n’Uhoraho,kandi azi neza yuko akoreshwa n’imbaraga z’umwijima niko Uwiteka avuga.

Nongera kwerekwa mbona bohereje umudayimoni ndwana nawe kugeza munesheje,maze nerekwa agasaza kamwohereje kaza ngo twihanganire maze kabonye yuko ari jye,gahanganye nawe gacisha macye gahita gahunga karagenda.Nuko ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zari zihanganye nawe ngiziriya ziraneshejwe niko Uwiteka avuga.

Nerekwa za magigiri zari zishinzwe kungigira zirimo Muhoza Benon wahoze akora muri DMI zijyanwa mu gihugu cy’ubutayu bugufiya.Nerekwa ikizamini cyategurwaga ngo bakimpe ngikore bananirwa kukimpa,maze mbasaba yuko bakizana nkagikora kuko nari nizeye yuko icyo bazana cyose nshobora kugitsinda kuko mfite masters yo mu butayu mbona bagize ubwoba banga kumpa icyo kizamini maze umwuka w’Uhoraho arambwira ati,mwana w’umuntu,dore Uwiteka Imana yawe akuneshereje intambara zose zari zihagurutse dore zicishejwe bugufiya uko niko Uwiteka Imana yawe avuga.

Nerekwa inkozi z’ibibi zo mu bwoko bw’abadayimoni bagisirikare,bakora umuryango wo kunkingirana ngo,mperemo.Ariko zigira ibyago zinanirwa gushyiraho uwo muryango mu nzu narindimo (igihugu) mbona zisudiriye uwo muryango w’icyuma ariko bagira ibyago bakora muremure kandi mugari utareshya nikizingiti.Nuko umwuka w’Imana urambwira uti,dore bafashe imigambi myinshi yo ku kugirira nabi,ariko yose igiye kubapfira ubusa nta cyo iribubamarire uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa banjyana mu butayu ariko ndanga mbuvamo maze ababunjyanyemo baba ari bo babusigaramo.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira ngo,iryo niryo herezo ryabahiga ubugingo bwawe kuko bananiwe kwemera no kwizera yuko umwuka w’Imana ukorera muri wowe none bakaba baciriweho iteka kugirango bamenye yuko Uwiteka ari we Mana uko niko Uhoraho avuganye nawe uyu munsi niko avuga.

Nyamwasa

 

 

 

Nkomeza kwerekwa mbona inama takozwe n’umwakagara yo gushakisha abantu b’abaye ingabo,hanyuma bakaza kujya kurugerero.Ariko bakaza guhunga igihugu.Ndabwirwa ngo,hakozwe inama gushimuta umuntu wese wabaye umusirikare kugirango batazafatana na Gen.Nyamwasa gutera umwakagara.Bagiye guhera Uganda bajye Congo,bajye mur’Africa y’epfo nahandi hose hashoboka hose bashimute abigeze kuba ingabo babashinja ibikorwa byitera bwoba ariko ar’uburyo bwo guca intege Gen.Nyamwasa niko Uwiteka avuga.

Nkomeza kwerekwa uburyo bagiye gusubiza mu gisikare za demobu ziri mu gihugu imbere ,kandi bakazajya babafata bashyira muri gereza kugirango bazabakuremo babajyana kurwana na Gen.Nyamwasa kuko intambara ishobora gutangira mu mpera z’uyu mwaka uko niko Uwiteka avuga.

Mbona ko umwakagara afite inzika nyinshi,n’ubwoba bwinshi cyane,kandi ko agiye kugirira nabi ubwoko bw’Uwiteka bw’abasirikare bahoze mu ngabo.Nerekwa abakagara-kazi bahabwa amarozi yo kubashyirira mu byo kurya kugirango bazaje bapfa gahoro gahoro naho batoroka batazamara igihe kirekire bariho kugirango Gen.Namwasa atazabona abazamujya inyuma.Ndabwirwa ngo mburire izo ntwazamuheto zihunge nibitaba ibyo,barabeho bazadushurize abatubanjirije bibere iwabo wa twese niko Uwiteka avuga.

Mwana w’umuntu,dore abantu bagiye gushyirwa mu mazu y’imbohe kandi abazavamo hazavamo umugabo hasibe undi.Abantu bagiye kwicwa mbere yuko intambara itangira.Kandi hagiye kurimbuka abantu benshi cyane banze kumvira ijambo ry’Uhoraho uko niko Uwiteka avuga.Nerekwa mwene data Jean Paul ukora muri ULK nawe bamusubiza mu ngabo.Nuko ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntuumuntu afite ikibazo muri gakondo yabakiranutsi kuko yaburiwe ariko akananirwa kwizera ijambo r’Uhoraho.

Kandi biranditswe ngo,havumwe umuntu wese wiringira umwana w’umuntu.Nuko mbona abantu bahura nakaga gakomeye cyane birenze kwizera kwemera kwa muntu.Ndabwirwa ngo,baraburiwe banga kumva reka ingumba ya matwi ihabwe inkoni mu bitugu.Nerekwa urubyiruko rwarangije amashuri y’isumbuye bananirwa gukomeza kaminuza kubera imiryango yabo yabuze ubushobozi bitewe ni uko umwakagara yafashe ubutunzi bwose akabwiharira.Nerekwa abantu bahindurwa abatindi kandi bari imfura za bantu.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umntu,abantu ngo bategereje yuko rwambikana bakazabona guhunga kandi bitazashoboka yuko babona uko bahunga kuko umwanzi wa gakondo yabakiranutsi atazabemerera ahubwo azabarimbura bose uko bakabaye kuko yanabibabwiye yuko azarusiga uko yarusanze uko niko Uhoraho ababuriye.

kabarebe-kagame-and-kayonga

 

 

 

 

Nerekwa imbaraga z’Uhoraho zimanutse ziturutse mu Ijuru zije kulinda Umuhanuzi Majeshi Leon.Nuko ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,humura Uhoraho akwitayeho kurusha ibintu byose byo mu isi kubwumurimo umukorera bityo rero ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko ukinzwe na maboko akomeye cyane adashobora kuneshwa.Ndabwira ngo”Uhoraho agiye gusenya akazuk’Abega b’Abakagara kubatswe na Kagame,Kabarebe,kayonga [KKK]kugirango bamenye yuko Uwiteka ari we munyembaraga mu isi ya bazima uko niko Uwiteka avuga.

Mwana w’umuntu,dore ubwoko bw’Abakikuyu bagiye kwicisha abantu kugirango bavangire uwo batavuga rumwe RAILA Odinga bavuge ko ari we wabicishije kuko amaze kubarusha imbaraga z’amaboko muri politike kugirango abantu bamwange nyamara RAILA akwiye gusenga akajya imbere y’Imana ikamugirira neza kuko atigeze agambirira ibisa bityo.Ariko Uhoraho niwe mucamanza uca imanza zitabera ntazabura kumurwanirira kugirango aburizemo imigambi y’inkozi z’ikibi uko niko Uwiteka avuga.

Mwana w’umuntu uritegure kwakira intonorano z aba magigiri zigiye ku kohereza mu buryo bw’uburiganya.Izo nibazohereza uzazakire kandi bazaba baruhira ubusa nk’Abarozi uko niko Uwiteka avuga.Amakuru ukomeje kubandikaho akomeje guteza ikibazo cyane none bacuze umugambi ukuntu baguha intonorano kugirango barebe yuko wakoroshya kuko ubageze ahaga uko niko Uhoraho akuburiye.

Aug 24, 2016 ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti mwana w’umuntu,dore leta ya Barundi ya CNDD-FDD irimo gushaka kwishyuza leta ya FPR inyishyu yo kwishyura perezida wabo wahanuwe mu ndege Ntaryamira ari kumwe na Perezida Habyarimana mu ndege none barifuza yuko bakwishyurwa igiciro cyingana ni myaka igera ku cumi uko niko Uwiteka avuze!

Nerekwa ko buri muturage w’uRwanda ategetswe kwishyura amafaranga ya manyarwanda angana nibihumbi [2000] kugirango uRwanda rurangize uwo mwenda wo kumena amaraso y’umukuru w’igihugu cy’Uburundi.Ubwo nugafata miliyoni [12] z’abanyarwanda ugakuba nbihumbi [2000] uwo niwo mubare bazasabwa kwishyura kugirango urwo rubanza rurangire niko Uwiteka avuga!

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ongera uburire Pastor Antaine Rutayisire umubwire uti,mwana w’umuntu,dore ubutegetsi bw’Abatutsi wifuzaga bwa FPR buzakugirira nabi kuko wibwira yuko abatutsi bishwe n’abahutu.Nibyo bishwe n’Abahutu,ariko none wowe uzicwa n’Abatutsi uko niko Uwiteka avuga.

Havumwe uwiringira umwana w’umuntu,kuko ibyo wibwira bitandukanye nibyo wibwira!Ku bwibyo,niba udakijije ubugingo bwawe,uzigira iwabo wa twese usange basogokuruza ariko uzaba ugiye igihe cyawe kitaragera,ariko kuko utumviye ijambo ry’auhoraho,nta kabuza abatutsi benewanyu bazakurimbura ukurwe mu mubiri igihe kitaragera uko niko Uhoraho akubiriye kandi niko avuga.

Nerekwa intambwa y’umutambyi yasigaye muri gakondo,ndabwirwa ngo,nyisengere kuko ibintu bimeze nabi cyane muri gakondo ya bakiranutsi.Nibuka ko nubushize Uwiteka yansabe kuyisengera nuko ndongera mfata amasengesho yo kwiiriza kugirango Uwiteka ashoboze iyo ntabwa kulindwa kugirango tuzasange igihumeka umwuka wabazima uko niko Uhorahi Uwiteka Niringabo avuga.

Fruits

 

 

 

Nerekwa Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe yongera guhabwa umugisha kandi uwo mugisha warutute k’Uhoraho,mbona uwo mugisha uragiye umusanze mu nzu ngo baa!!Maze ndabwirwa ngo,mubwire yuko agiye guhabwa umugisha kandi ukazamusanga mu nzu kuko atazawuhira kuko uwo Uwiteka akunda amuha umugisha agisinziriye uko niko Uhoraho avuga.Nerekwa yurira igisiga kigurika agasozi atwarwa ku kandi gasozi kuko ako yarariho kar kamaze kugera inkozi z’ibibi zihiga ubugingo bwe!!!Maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ikibi zamaze kugera mu icumbi ry’Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe none hanura urnagurure uvuge uti,muravumwa wa muvumo ukomoka k’Uwiteka kuko mugiye guhiga ubugingo bw’umuntu butariho urubanza uko niko Uwiteka avuze!

Nibwo Uhoraho yahise yohereza igisiga cyijya gusa ni mbata mbona uriye icyo gisiga kumugongo wacyo maze kiramuhungisha kimujyana hira gato ahajya gusa nubutayu hafi na kagezi k’Uwiteka Imana.Ariko kuruhande rwako hariho ingabo zitegereje cyangwa zubikiriye zishaka kureba uwi buzanwe muri icyo gikombe cyabo ahungishijwe ariko ntibigeze barabukwa yuko Umuhanuzi Mukuru w’ibasezeranijwe yahungishirijwe uri icyo gikombe cyabo uko niko Uwiteka akora.

Uhoraho we ndakwinginze ngo urinde intabwa y’umutambyi yasigaye Yerusalem,kuko ari ko wabishimye ko ari ko biba,ndakwingize ngo umukorere igitangaza kugirango amenye yuko ur’Uwiteka Imana ya bakiranutsi ica imanza zitabera.Ndakwingize Uhoraho we,kugirango ubwo imfura zizaba ziteranye azabone icyo azavuga mubagabo.Ndakwinginze ngo wumve isengesho ryanjye uyu munsi wa none ugirire neza mwene data kandi umutunganirize amayira kugirango igihe nikigera azamenye yuko uri we!!!

Kandi siwe wenyine gusa,ahubwo hari benshi buzuye ubujiji ndakwinginze ngo izo njiji zawe ugirire nezakuko zagoswe na badayimoni bumwakagara yabateje guhuma abateza ubukene no kudatekereza.None girira neza ubwoko bwawe kuko ijambo ryawe rivuga ko,umuntu naho yaba impumyi atazayoba iyo nzira.

Nkomeza kwerekwa amaherezo abatutsi bo muri FPR,mbona insore nsore zabo zihunga ariko banyampinga bahunze bari bacye cyane.Nabonye umwe % mubasore bagera ku cumi [10] mbona bakiriwe mukuzu kinini cyane kandi banyampinga na basaza babo bose bashyirwa hamwe muri cyo kizu kigihogere kitagiraga umucyo cyanganaga na cya cyizu cyitwa SORWACI  cyo kumulindi aho bari baradufungiye tugasenga Imana ikaduha amazi avuye mugukuta bari barayatwimye!

Mbona izo nsorensore z’abatutsi hamwe nabashiki babo,babuze aho barambika umusaya.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubutabera bw’Uhoraho,uwicishije inkota,azicishwa inkota,iryinyo kuryinyo kuko ijambo ry’Uhoraho niko ryavuze.Umupanga kumupanga none igihe kirageze ngo ibyo FPR yakoreye abandi nabo bibagarukeho kugirango bamenye yuko Uwiteka ari we Mana.

Nkomeza kwerekwa  abagize inteko y’ibwami bashaka ko nabahanurira bakamenya ibyo Uwiteka abavauagaho,ariko babura uko bambona.Mbona bagiye kureba Chancellor Benzinge ngo niwe uvugana n’Umuhanuzi wenyine bisa nkaho byabaye ikirego kandi bagatinya kumvugisha kugirango bitazamenyekana ibwami ko bavugana n’Umuhanuzi Majeshi Leon.Nuko mbona babwira Chancellor ngo rwose twagusabaga yuko watubwirira Umuhanuzi natwe akadusengera maze icyo Imana iribumubwire utubwire ariko akwandikire kugirango tumenye icy’Uwiteka avuga kuko wowe uri Mukuru kuri twe,ariko kandi bitazamenyekana ko tuvugana maze Gakwaya akazadushyira kurutonde rwabavugana n’Umuhanuzi agatwara ibirego kuri Nyir’uRwanda  uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Aug 25, 2016 Kuyoba n’ukutumvira Imana,abantu benshi bibwira yuko kuyoba ar’icyintu gikomeye ariko kuyoba ni cyintu cyoroshye cyane bisobanurwa kutumvira Imana.Nigute umuntu atumvira Imana?Kutumvira Imana bivuga yuko Imana iba yavuganye nawe cyangwa yavugiye mukanwa k’Umuhanuzi maze ukanga kumvira Imana ibyo yagutumyeho Umuhanuzi.Ahubwo ugakomeza kwikorera ibyawe binyuranye n’umugambi Imana igufiteho icyo gihe byitwa ko wayobye!Ikindi ushobora kuyoba ubigambiriye uzi neza ibyo ukora ubitewe no gushaka ubutunzi bw’isi kubera kunanirwa kwihaganira imiruho yo mu isi ukirengagiza yuko hariho Ijuru kuko umutima wawe uba warabaye akahebwe utakigirwa inama ahubwo ugasigara urwanya Uwiteka Imana yawe nk’umwanzi wawe.

Aug 25, 2016 Ijambo r’Uhoraho rongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’ubuyobe ukorera muri Esther Murebwayire,ninawo ukorera muwahoze ari umufasha wawe Murekatete Odette.Kuko bombi ibimenyetso bibaranga by’uburwayi bafite bwo mu mwuka birasa.Kwishyira hejuru,gukorera leta y’umwakagara,kutihana integenke bavuzweho,kwiyemera,kutagira isoni,kutisubiraho ngo basubize amaso inyuma barebe ibibavugwaho ko byaba ar’ukuri ibyo byose babikoreshwa no gutinya ubuzima bw’ejo hazaza kuko batitaye kubuzima bwo mu mwuka ahubwo bitaye kubuzima bwo mu mubiri niko Uhoraho avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abo badamu [2] mvuze hejuru,bashinga ihema ryo gusengeramo hanze kagahinga nyamara iryo hema ryari munsi y’urutoki cyangwa uruzabibu nuko mbona hagati yiryo hema,ahamanukiraga amazi,mbona niho bacukuye ubwiherero bwo kwitumamo ariko kuruhande rwiryo hema akaba ariho bakirira abantu bakabasengera.Nuko ndabwirwango mwana w’umuntu,tangaza kandi ushyire ahagaragara uwo mwuka ukorera muri abo badamu bigize ibicamuke byibinanira Mana.

Banze kumvira umwuka w’Umwuka w’Uhoraho,ahubwo bigira ingunge mu ishyamba(kwigomeka) banga kumvira Uhoraho,ahubwo banezezwa no gukorera Satani kubera kwanga kwihana no gukunda icyubahiro nyama birengagiza yuko imanza mu nzu y’Uhoraho ariho zatangiriye kuko ubwo bangaga kwihana bahise bacirwaho iteka kuko  bahawe igihe gihagije cyo kwihana uko niko Uwiteka avuga.

Ninayompamvu badashobora kugira isoni kubera umwuka wabadayimoni ubakoreramo kuko ubusanzwe umuntu ufite ubugingo,abanza kugenzura icyintu cyose cyivuzwe yuko haraho gifitanye isano n’ukuri kubivugwa.Ariko uzarimbuka,ntabwo abyitaho kuko aba yibwira yuko ari mu nzira.”Mathayo 6:24 niba umucyo ukurimo ari umwijima,uwo mwijima ungana iki”?

Nerekwa za mpura na za magigiri nzinyura mu myanya y’intoke.Mbona banyitereza cyane bari baguzwe nurubiruko rw’insore nsore z’abahutu bacuruza inkweto mu gihugu cy’IBABYLON,baranyitereza cyane ariko Uwiteka abahuma amaso ndahita.Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,reba uburyo Abahutu barushye,bahunze umwakagara kubera yabiciye imiryango yabo akanabagerekaho genocide,none reba basigaye bamukorera yabahinduye abakozi bo gukiranirwa batunzwe no gucuruza amaraso bayanywa bakayararira uko niko Uwiteka avuga.Nuko mbanyura hagati ndigendera ngenze imbere mbona yuko bankurikiranye nifatira ikinyabiziga ndabacika.Mbona inkoramaraso  yitwa MUTIMURA JOSEPH twiganye muri KIST yoherezwa hamwe nizindi za magigiri kujya guhiga ubwoko bw’Uwiteka Imana ngo babace ibihanga ngo ni uko batavuga rumwe n’Umwakagara.Mbona undi witwa RUMONGI Charles wahoze akora muri perezidansi akaza gukurwaho n’inama ya baministiri nawe ashyirwa muri za magigiri kujya kugambanira abatariho urubanza.

Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,abo bose ubonye nabariya utabashije kumenya amazina yabo,nta kindi bahawe usibye guhabwa amazi ya gahimano,nibyo kurya byagahimano uko niko Uwiteka avuga.

rpf

 

 

 

Dore ibyago,akaga,amakuba nibyo bigiye kubabera ibyo kurya byabo byaburimunsi,mbona ko babanje kubaterekerera abazimu b’abakagara,barangije mbona kubamurikira abazimu ndabwirwa ngo,abo ubonye ntuzongera kubabona ukundi uko niko Uwiteka avuze.Dore uko FPR  igiye kwibagirwa niko nabo bagiye kwibagirana kuko bamaze gucirwaho iteka n’Uwiteka Imana kuko bemeye kumena amaraso ya batariho urubanza uko niko Uwiteka avuze!

Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore ibyago biziye abakiranirwa bose muri gakondo ya bakiranutsi.Cyane cyane abanarwanda bakomoka mu bwoko bw’Abatutsi kugirango bamenye yuko Uwiteka yazanywe mu isi no guca imanza zitabera mu gihe gisa nk’iki?Niko Uwiteka avuga!Nerekwa ibyago babicamo ibice hari ibigie kubanza byorohejemo bucyeya,bizakurikirwa nibindi birushejeho gukomera ho,hanyuma hakazaza ibyanyuma bikomeyeho cyane kandi byose uko bigabanijemo ibice [3] bizatwara amazi [3] niho bazagubwa gitumo nicyago cya nyuma gikmeye kurusha [2] byabanjirirje icya nyuma maze aho niho bazasobanukirwa neza yuko Umuhanuzi yarabarimo niko uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ibwami ubuhanuzi bubageze ahakomee none batangiye kuvuga ngo warasaze,ngo ariko ukaba warasaranye ijambo ry’Uwiteka.Babwire ngo,ugiramahirwe asana ijambo ry’Uwiteka.Uko niko barimo kwisobanura ku bantu kugirango bikure mu soni kuko banze kumvira ijambo ry’Uwiteka kuko igihe cyabo cyo gucirirwa imanza imbere y’Uhoraho kirageze none batangiye gutesha agaciro ijambo ry’Uhoraho kugirango bakore ibyo kamere zabo zifuza ziyobowe nabazimu bahinduye imiryango yabo kuba ibicumbi byabo uko niko Uhoraho avuga.

Bambarize uti se,umusazi yahanuye ibyanyu byo kwima ingoma,none bigeze aho mugomba kwihana mu mwise umusazi?Mbere hose ko mwamwitaga intwari,ahindutse umusazi gute?Kuko yanze kubumvira agahitamo kumvira ijambo ry’Uhoraho niyompamvu mu mwise umusazi?Ngaho nimutegereze turebe yuko ubwo buhanuzi bw’umusazi butazasohora aho niho muzamenya yuko yasaranye ijambo ry’Uhoraho kandi ubwo muzabura igisubizo cy’Uwiteka ntimuzamushake kuko bidashoboka yuko ibwami bashakira igisubizo mu musazi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga!!!

Nuko ndabwirwa ngo,ibyo byose byavuzwe nyuma yo guhanura ibyago kuri nyir’uRwanda yuko azaba impumyi ijisho rimwe kuko yaburanije umwuka w’Uhoraho ndetse akanga gucyemura ikibazo cy’abanyaKIBUYE b’Abakagara bakomeje guteza akaga nakaduruvayo mu nteko y’ibwami bw’uRwanda kubera guhakirizwa kwabo bagambiriye kugambanira ubwami bw’uRwanda bwahanuwe n’ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi niko Uwiteka avuga.Ariko bihorere Uhoraho agiye kwikorera imirimo ye,itangaje kandi ibyo yavuze no kubikora ntazabura kubikora kugirango bizamenyekane yuko umwuka w’Uwiteka yari mu Muhanuzi wahanuye ibyo niko Uwiteka avuga.

Nkomeza kwerekwa za magigiri zoherezwa no guhabwa amabwirizwa yo gukora ibishoboka byose ngo bahige Umuhanuzi kandi bamufate acibwe igihanga.Ariko birananirana ngo kuko badashaka gutwarwa agahigo bikazavugwa yuko Umuhanuzi yananiye za magigiri z’umwakagara bityo bikagaragara yuko Umuhanuzi koko afite Imana kandi ko yananiye abanzi bumusaraba uko niko Uwiteka avuga.

Mbona bazanye imodoka yuzuye abasirikare bakora umwuga mubi wo kuroga,maze bashyirwa mu murwa w’ISHUSHAN batangira guhiga Umuhanuzi ariko bacyura amara masa.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,yaba umwakagara,cyangwa za magigiri zizemera yuko Umuhanuzi akorana n’Uhoraho kuko bakoresheje imbaraga zose zishoboka bafatanije nibihugu ariko barananirwa ibyo ubwabyo bishobora kubabwiriza ubutumwa bwiza bakamenya yuko Umuhanuzi atameze nkabandi bantu basanzwe nk’uko babitekereza!

Ibyo bikorwa ubwabyo bizabacira urubanza imbere y’Uhoraho kuko bahize umukiranutsi w’Uwiteka utariho urubanza kandi bazatsindwa nurubanza kuko batazabona ubavuganira kuko uwakabaye abavuganira niwe bahakanye izuba riva,bamusimbuza ibigirwamana byabo,batangaza kumugaragaro yuko umwanzi wabakiranutsi (Satani) ari we mana yabo kandi ko,Uwiteka adashobora byose niko Uhoraho avuga.

Umwuka w’Uwiteka ukomeza kumpangaho,maze nerekwa umwuka w’Inzika ya batautsi wongera guhaguruka.Ushakisha uburo wakwitura inzika y’Inzigo,maze nerekwa urangarira mu ikoranabuhanga kuko Umuhanuzi bashakaga kwitura Inzika y‘Inzigo,yararimo gukoresha ikoranabuhanga ndetse yararangije imirimo ye yose ashinzwe gutunganya maze mbona umwuka w’Inzika usa naho utaye ubwenge kubera yuko warumaze kubona yuko Umuhanuzi wahigaga amaze kwinjizwa mu isoko y’ikoranabuhanga kandi mbona yuko imbaraga ze zirushijeho kwiyongera maze mbona acitse wa mwuka w’Inzika z’Abatutsi usigara urangaye kandi umwitegereza ariko bananirwa kumuta muri yombi!

Goat

 

 

 

 

Nkiri muri uwo mwuka nerekwa mbona wa mwuka w’Inzika wihinduramo umwuka w’Ikinyoma,mbona werekeje mu butayu bugufiya aho warugiye kurisha ngo ubashe kubona imbaraga.Umaze kurisha ibyatsi mu butayu bugufiya, mbona Umuhanuzi agiye kuwucyura awusubiza murugo utaha unejejwe ni uko ubonye imbaraga zo kubeshya amahanga,ariko uwawukuye mu butayu,ninawe yari awufiteho ububasha bwo guhishura icyo kinyoma agiye kubeshya amahanga kandi icyo kinyoma yaragiye kubeshya amahanga ninacyo cyahindutse imbaraga z’amahanga!Niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo agize.

goat junior

 

 

 

Nerekwa wa mwuka w’ikinyoma wigabanyamo ibice byinshi cyane,igice cya mbere cyari ibinyoma [8];igice cya kabiri byari ibinyoma [16];igice cya gatatu,byari ibinyoma [32];ikindi gice cya kanne byari ibinyoma [48];igice cya gatanu,byari ibinyoma [60];igice cya gatandatu,byari ibinyoma [72];nuko numva wa mwuka w’ikinyoma mukuru uvuga ngo,ibi birahagije ntabwo byose bazabitahura ngo bazapfe bamenye yuko byose ar’ibinyoma.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,shyira ahagaragara ibyo binyoma byose bagiye kubeshya amahanga kugirango umwuka w’Imana uzabone aho uhere abakoza isoni kugirango byose azabihishurire abagiye kubeshwa maze imigambi yabo iburizwemo uko niko Uwiteka avuga.

Fruits

 

 

 

 

Aug 26, 2016 Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore gakondo ya bakiranutsi igiye gukorerwa neza kuko imaze kuzuramo umwanda.Kandi abayikorera bakaba ari bacye cyane.Barangariye mu by’isi ariko nyamara iyo baza kumenya icyabaheshega amahoro,bari kuyikorera uko niko Uwiteka avuga. Dore amasengesho wahamagaje yo gusengera ubwami bw’uRwanda yakozwe na bantu bacye cyane, nubwo wowe uyarangije,abubahiriza ijambo ry’Uhoraho abo nibo bazaragwa gakondo ya bakiranutsi kuko Uwiteka atajya akorera mu gihombo cyangwa ngo ahe umugisha abanebwe batumvira ijambo ry’Uhoraho uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa mbona inkozi na badayimoni bazo,bacirwaho iteka,mbona bamanutse mu butayu bugufiya hamwe na babadayioni babo(INKA) bajya kurisha mu butayu ariko ikibazo bwa butayu bwari bumaze kuma nta batsi bikiharangwa.Mbona imiryango y’inkozi z’ibibi yatanzeho igitambo yongera gutabarwa igarurirwa ibyo yari yarambuwe nizo nkozi z’ibibi.Mbona Intare yo mu muryango wa YUDA imanutse muri bwa butayu kujya gutegereayo babadayimoni boherejweyo kujya kurisha kugirango intare ibacireho iteka.

Mbona wa mushumba wabadayimoni akaba n’itasi y’umwakagara BENON mbona nawe amanukanye naba badayimoni menya yuko nta gushidikanya yuko byanze bikunze ya ntare itazabura kumuciraho iteka hamwe na badayimoni yuzuye ubushyo bwinshi cyane.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,humura dore uratabawe kuko intare yo mu muryango wa DAVID yimanukiye yiyiziye yamanuwe no gubara abakiranutsi bambuwe imigisha yabo bagatabwaho igitambo kugirango ntibazigere baba abanyamugisha.Ariko noneho tangariza bose uti,abari baraciriweho iteka n’inkozi z’ibibi baratabawe niko Uwiteka avuga.Nerekwa umuhana wose wari waratanzweho igitambo,mbona Uhoraho amanuye ibaraga zidasazwe maze zitabara abanyamasezerano kandi batoranijwe kuva cyera mbere yuko bahabwa amasezerano.

Mbona za nkozi z’ibibi zihagarika umutima cyane kubera yuko ubutunzi bari batunze bagiye kubwamburwa bugasubirana banyirabwo.

Mbona yuko bakoze ibishoboka byose ngo bwa butunzi butabacika,ariko birananirana,nerekwa bohereza abazimu na badayimoni ngo bongere bamene amaraso y’Umuhanuzi kugirango imbaraga zibarwanya z’ubuhanuzi zirangirire aho.Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,dore mwana wumuntu watezwe ngo baguce igihanga nuko rero uramenye ntunyure ya nzira usanzwe unyura kuko za nkozi z’ibibi zamaze guxirwaho iteka kandi zikaba zabimenye none uramenye ntuhirahire uhanyura uko niko Uwiteka avuga.

Kuko igihe cyo gutabarwa kiregereje kandi kiri hafi uko niko Uwiteka avuga.Dore abantu bamaze imyaka myinshi batabaza mu Ijuru ariko ntihagire igisubizo babasha kubona.Kuko hari hatarabaho Umuhanuzi,none Uwiteka yamaze kubona Umuhanuzi wagombaga guhangana nizo nkozi z’ibibi zari zarigaruriye umugisha wa banyamugisha none igihe kirageze ngo Uhoraho ace imanza zitabera aheshe umugisha banyamugisha kuko bavutse arabanyamugisha uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa uburyo umuryango umwe wagiye uroga uwundi,uwarozwe nawo,ukaroga urundi kugeza ubwo,akarere kose kasigaye gategekwa nabadaimoni,ndetse nabakabaye bitwa abakiranutsi basigara bambaye ubusa kubera bakeneshejwe nizo nkozi z’ibibi basigara arabagaragu bizo nkozi z’ibibi kandi ahubwo izo nkozi z’ibibi arizo zakabaye abagaragara babo niko Uwiteka avuga.

Nongera kubona wa mwuka w’ikinyoma nari nabonye mbere wirukanywe mu gihugu cyo mu butayu.Mbona noneho uwo mwuka na bana bawo,babuze icyo barya bamaze kunanuka kubera igihe cyo gutungwa nikinyoma kirangiye mu isi ya bazima.Mbona uwo mwuka wigunze kandi wamaze gucirwaho iteka kuko bitazongera gushoboka yuko wemererwa gusubira mu batuye isi kujya kubabeshya ngo ubashe kubona amaronko yo gukiranirwa niko Uhoraho avuga.

Ndabwirwa ngo umwuka w’ikinyoma wamaze gucirwaho iteka n’Uwiteka Imana kugirango umwuka w’Uhoraho ubone inzira aho wanyura ujya gukorera mu bwoko bw’Uhoraho uko niko Uwiteka avuga.Ndabwirwa ngo abiringiye umwuka w’ikinoma bose baciriweho iteka kuko banze kwihana bigshoboka yuko babona agakiza none dore gasubiye iwabo wabakiranutsi aho katurutse uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore amasoko cyangwa udu centre abantu bacururizagamo,tugiye gukurwaho,maze utwo ducentre twose dushyirwe hamwe kugirango babashe kubona uko bakontrola ababucururizamo ndetse babashe no kumenya umutungo wabo uko ungana niko Uwiteka avuga.

Kumunsi wa nyuma wa masengesho Uwiteka yambwiye gukora,nibwo nabonye za (nka) abadayimoni boherejwe mu butayu bugufiya.Bamaze kugerayo Babura amazi yo kunywa,maze bagaruka murugo rwabo aho birukanwe naho basanga nta mazi ahari.Bicwa ninyota ku buryo bukomeye cyane.Mbona basubiye ahagana mu burengerazuba bw’amajy’Epfo y’uburasira zuba.Naho bagezeyo basanga amazi amaze gukama!

water

 

 

 

 

Nibwo ijambo ry’Uwiteka ryamanukaga «Rhema word»rikampa iriba ry’amazi mu butayu kuko ryali ryaratwawe n’inkozi z’ibibi.Ndabwirwa ngo iyo niyompano uhawe ukuye mu masengesho abadayimoni bari baratwaye umugisha wawe w’isoko ryiriba ya mazi,bawuha ababakorera none ugaruje umugisha wawe dore Uwiteka aguhaye iriba ryisoko ya mazi nkiryo yahawe Abraham n’umuhungu we ISSAC na  YAKOBO rizagirira abantu umumari kandi ntirishobora kuzibama cyangwa gukama  uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Maze guhabwa iryo riba ry’amazi yo mu butayu,nerekwa mbona umwuka w’Inzika w’Inzigo ukomeje kungendaho cyane kandi narindangije kurwana urugamba rwo mu butayu.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu ube maso cyane kuko izo nkozi z’ibibi zigiye gusubira gushakisha imbaraga z’umwijima kugirango bongere bagerageze barebe yuko banyambura umugisha wanjye ariko nimba maso ntabwo bazabishobora niko Uwiteka avuga.

Aug 26, 2016 ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho yakugize amaso y’ubwami bw’uRwanda kugirango ategure umugambi mwiza muri gakondo ya bakiranutsi.Kuko adashobora gukorera muri republika,ninayompamvu yasigaje Umwami Kigeli V Ndahindurwa kugirango azashyireho urufatiro rwo gukiranuka muri gakondo ya bakiranutsi (Foundation) mu gihe cy’intebe ya bukunzi.

Umwami w’uRwanda,we yibwira yuko azima intebe ya bukunzi nk’uko byari bimeze mbere ariko sibyo!Kuko iyi ngoma agiye  kongera kwima itandukanye niyambere yahoranye ninayompamvu Uhoraho agiye kumusubiza ubwami ageze muzabukuru kugirango azamare igihe gito ku ngoma maze azasimburwe nundi mwana uzaba afite umwaga nk’uw’Umwakagara maze azagenza ukubiri nugushaka k’Uhoraho kugirango umujinya w’Uwiteka uzazamurwe no gukiranirwa kwe,Uwiteka abone uko yiyimikira Umwami wo gukiranuka muri gakondo ya bakiranutsi niko Uwiteka avuga.

Kunshuro ya kabiri ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho agiye gushyiraho urufatiro muri gakondo ya bakiranutsi,kandi azarushyiraho ahabona ntabwo hazaba ar’umwijima,ahubwo hazaba ari kumanywa yihangu niko Uwiteka avuga.Dore Uhoraho agiye kuziyimikira Umwami kuko abandi bose bagenje nabi binuranye n’umugambi Uhoraho yarafite maze umwanzi aboneraho gukora ibyo gukiranirwa atsemba ubwoko bw’Uwiteka kugirangonaburizemo umugambi w’Uhoraho,ariko kuko Uwiteka atajya aburizwamo niyompamvu ateguye gahunda nk’iyi kugirango aziheshe icyubahiro mu gihe cya nimugoroba akazuba ka kiberinka kageze mu marembera niko Uwiteka avuga.

Intebe

 

 

 

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunganiriza maze rirambwira riti,dore uwo Mwami azagarura imbaraga z’umwijima mu bwami bw’uRwanda.Kandi azarwanya ubwoko bw’Uhoraho nabahanuzi,icyo gihe nimubona ibyo bimenyetso bisohoye,muzamenye yuko igihe cyo gutanga kegereje kuko Uwiteka azamuteza integenke zizatuma atongera gutunganya imirimo ye neza nk’uko bikwiriye Umwami Nyir’uRwanda XBUN akazahera kugisasiro mu bihe bye bya nyuma maze akazisangira basekuruza mu mahoro kugirango Umwami wo gukiranuka yime ingoma y’Uwiteka Imana uwo akazaba akomoka mu muryango wa David akaba ari we Uhoraho yasimbuje izo ngoma zo gukiranirwa kugirango ingoma y’Umwami David izahoremo urumuli iteka nk’uko Uwiteka yabisezeranije uko niko Uwiteka avuga.

school

 

 

 

 

Aug 27,2016 njyanwa mu iyerekwa mbona inkozi z’ibibi zarabatse kaminuza zishaka yuko njya kwiga muri iyo Kaminuza.Ndagenda ngezeyo,ntangira umwaka wa mbere nkozi ikizamini ndatsindwa maze ijambo ry’Uhoraho rirnzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore wakoze master’s y’ubutayu barayirangiza none ntabwo wemerewe gukora degree y’inkozi z’ibibi uko niko Uwiteka avuze!

Ubwo zinkura aho zijya kunyereka bwa butayu bugufiya uburyo bwahindutse park yo nziza yo gutemberemo tukajya kureba ubwiza nyaburanga.Nuko mbwira inkozi y’ikibi yarishinzwe kunjyana muri ubwo butayu GUARD”s ko twasubira inyuma ngafata imyenda yo kwambara kugirango tujye muri ubwo butayu nambaye imyenda y’ubutayu kuko ntapfa kwinjira ubutayu ntafite ibikoresho by’ubutayu.

Nuko mbona aremeye amaze kwemera dusubira inyuma ubwo birangirira aho ntitwaba tuikinjiye bwa butayu ubwenge bw’inkozi z’ikibi buba burangiriye aho.Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uburiganya bw’inkozi z’ikibi zashakaga ku kwinjiza ubutayu burarangiye kuko bidashoboka yuko winjira mu butayu kandi igihe cyabwo cyararangiye niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihugu cya Ethiopia ishillingi ryaho ryabaye ingume.Niyompamvu abaturage baho bahunga kuko ubuzima bwaho bwarushijeho gukomera cyane.Kugirango umuturage waho abone inote y’100 birakomeye cyane.Icyabakiza ni uko babona Umuhanuzi akaba ari we uhindura ubuzima bwaho kuko bidashoboka yuko ibintu byapfa guhinduka hatabonetse Umuhanuzi uko niko Uwiteka avuga.

Ubwo menya yuko Uwiteka ashaka yuko nsengera icyo gihugu kugirango ahagurutse Umuhanuzi uzahindura ibintu kuko urasaku rw’abaharega rumaze kuba rwinshi nuko ndasenga nti wo mu Ijuru ndakwingize ngo wibuke igihugu cya Ethiopia kuko ar’ishyanga ryawe rigaragara mu byanditswe byawe byera.

Hagurutsa yo umugaragu wawe kugirango haboneke impinduka.Kuko ubwoko bwawe bwaremerewe cyane kurusha kwizera kwabo.Kuko bidashoboka yuko wahindura ubuzima bwabo hatabayeho umugaragu wawe wahagarara mu mwanya w’Uwiteka Imana kugirango ahindure ubuzima bw’abahatuye none uyu munsi ndakwinginze Uhoraho Uwiteka Mana ya gakiza kanjye kugirango wumve gusenga kwanjye maze usohoze iri sengesho kugirango utabare ubwoko bwawe mu gihe gisa nk’iki uko niko umugaragu wawe nsenze Amina.

Naked

 

 

 

Njyanwa mu iyerekwa mbona ingabo z’umwakagara za RDF,mbona zambaye ubusa uko zakavutse.Ubwo nabonaga zahawe igihano cyo guhinga ngo kuko baraye mukabari bubacyeraho.Maze ubuyobozi bw’umwakagara bafata icyemezo cyo kubaha ibihano bakajya mu murima guhinga bambaye ubusa.Maze ijambo ry’Uhorahor rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ingabo za RDF zigiye gukorwa nisoni mu maso ya mahanga uko niko Uwiteka avuze!

Nerekwa inkozi z’ibi z’umwuka w’Inzigo y’Inzika zinjizwa mu butayu bugufiya,mbona zinyuzeho zikomeza zirekeza mu butayu hagati.Maze aho narimpagaze mbona hirya yanjye hato hari intabwa y’umutambyi yasigaye muri gakondo yabakiranutsi tugiye kumesa hamwe no gucana umuriro mbona arawufatishije waka cyane maze ijambo r’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’Inzika y’Izigo w’inkozi zikibi ubamazeho igihe kirekire ucireweho iteka n’Uwiteka Imana a bakiranutsi niko Uwiteka avuga.

Nerekwa mfata amafi ahatari amazi,numva ntaangajwe cyane nimilimo y’Uhoraho kubona ufata isamaki ziri mu byatsi kandi ubusanzwe ziba mu mazi.Nongera kubona rusake iza ikaraga umugara wayo mbona haje umukasi muremure yayindi icata ibyatsi cyangwa ibiti biteye kurugo maze ndabwirwa umwuka wo guterekerwa uciriweho iteka n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi niko Uwiteka avuga.

Aug 27,2016 njyanwa mu iyerekwa mbona njyanwa mu gihugu cyo mu butayu,nerekwa mbona inkozi z’ibibi zihagurukije akaboze umwuka w’Inzika ‘Inzigo z’abatutsi.Mbona bacukuye ikinogo kirekire cyane maze nanjye ngihagarara inyuma maze ndunguruka muri icyo kinogo cyakuwe n’inkozi z’ikibi ngo kubera yuko nshyira amabanga yabo ahagaragara.Nuko maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uko urungurutse muri ruriya rwobo rwacukuwe n’inkozi z’ibibi mu gihugu cyo mu butayu,uko niko imigambi yabo izaburizwamo n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

Dore abakurwanya ninabo bazagukorera igihe cyawe nikigera.Kuko Uhoraho yagushyize hejuru bami nibikoma ngoma kugirango bimenyekane yuko Uwiteka Imana yawe ari we waguhamagaye uko niko Uwiteka avuga.Nyamara nubwo bagiye inama yo kugambana ninako barushaho kwicukurira urwo runogo bari bagucukuriye nyamara bazagutanga kurujyamo kuko Atari ubwa mbere ugambanirwa kandi abakugambaniye bakagutanga kwinjira ahacecekerwa uko niko Uwiteka avuga.

Bazabaze amakuru y’umunyamakuru INGABIRE Charles wafatanije n’inkozi z’ibibi ku kugambanira ariko barangiye agutanze kwinjira ahacecekerwa.Bazabaze Bishop Batange Aaron  washatse kurimbura ubugingo bwawe bikarangira agutanze kwinjira ahacecekerwa.Nuko rero mwana w’umuntu ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko naguhamagariye gusenya no kurimbura ibidakwiriye kugirango ibikwiriye bikomere uko niko Uwiteka avuze!

Aug 28,2016 njyanwa mu iyerekwa,mbona ingabo zitazwi ziri ku ilondo abandi bari kubulinzi.Mbona ko tugiye kubasimbura kumulimo wabo kugirango bajye kuruhuka.Turagenda tugezeo abandi bose babonaimyanya yabo basimbura ariko jyewe mbura uwo nsimbura.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu dore inkozi z’ibibi zashatse uburyo zagufungisha ariko zabuze uko zibigenza uko niko Uwiteka avuga.

Dore abanyaKIBUYE b’Abakagara bamaze kuvugana na Nyir’uRwanda Umwami Kigeli V Ndahindurwa bashakisha uko bakugenza ariko noneho babuze inzira y’uburyo bakugirira nabi uko niko Uwiteka avuga.

Mwana w’umuntu,dore Umwami w’uRwanda n’umunyantegenke mu gufata ibyemezo, niyompamvu Uwiteka yakugize amaso y’ubwami bw’uRwanda kugirango ushyire ahagaragara imigambi yose ikorwa n’inteko y’ubwami bw’uRwanda kugirango uishyire ahagaragara ubwoko bw’Uwiteka bumenye uko ibintu biteye niko Uwiteka avuga.

Ntutinye kandi ntugire ubwoba ntihagire ugutera ubwoba kuko Uwiteka niwe Mana yawe.Kandi urabizi yuko ufite amabanga akomeye y’ubwami bw’uRwamda akaba ari wundi Uwiteka yahaye kubika ayo mabanga haba ikuzimu cyangwa ku isi ya bazima uko niko Uwiteka avuga.

Uhoraho ukorera niwe uzi aho uba nta mwana w’umuntu numwe wamenya imibereho yawe.Uwiteka niwe uhuhemba ninawe uzi ubuzima bwawe nuko rero ntugire uwo utinya yaba Umwami w’uRwanda cyangwa rubanda rwe.Ikibi cyose kizatuma ubwoko bw’Uhoraho bugubwa nabi uzaje ugishyira ahagaragara nanjye nzaja nguha amakuru yibyo bakora byose mu nteko y’ibwami maze ubishyire ahagaragara uko niko Uwiteka avuga.

Dore nijye waguhamagaye nkugira Uuhanuzi wa mahanga kugirango ufashe ubwoko bwanjye bwiza nagambiriye kuzakoresha ibikomeye mu isi ya bazima.Yaba Umwami cyangwa rubanda rwe,ntabwo bazi umugambi wanjye mfitiye ubwoko bwanjye nyamara bazabimenya ubwo imvura izagwa ikanyagira benshi bamaze gushyirwa kurutonde rwabazataha ubukwe bw’umwana w’umuntu uko niko Uwiteka avuga.

Umwakagara namara kuvaho,Umwami akima ingoma nibwo bazamenya yuko Uwiteka yari kumwe nawe.Kanid icyo gihe bazagushaka ariko ntabwo bazakubona kuko Uhoraho azagushyira hejuru y’isi kugirango bimenyekane yuko umwuka w’Uwiteka ari muri wowe uko niko Uwiteka avuga.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Col.Twihirwa DoDo amaraso ya mennye atariho urubanza ya Gen.Gisa Rwigema Fred agiye kumugaruka kugirango bimenyekane yuko Uwiteka aca imanza zitabera uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore intonorano ziraje kandi witegure kuzakira kuko byategetswe n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi kugirango umenye yuko agira neza ashobora kuguhesha umugisha ukomoka kubanzi bawe.Ariko uwo mugisha ukaba utejejwe ukaba udaturutse mu mutima w’urukundo.Ahubwo ukaba uturutse mu mutima w’urwango namaburakindi yo gushaka kwirengera nuko rero ube maso cyane kandi uzakire ariko ntukore ibyo zifuza kugirango bamenye yuko uri umuntu w’Imana udakangwa n’intonorano za bisi uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa imiryango y’abahutu bashakanye na batutsi,mu ntara ya BYUMBA, mbona basubiranyemo kandi barashyjgniranye.Nerekwa abatutsi bashyingiye mu bahutu babaca intoki z’amboko y’abahutu basigarana ibinifu by’intoki ngo kuko banze kubahiriza umuco w’abatutsi.Nuko ndabwirwa ngo”mwana w’umuntu,dore hagiye kubaho ubuhemu bukabije hagati ya bahutu na batutsi kubera intambara igiye gukuraho umwakagara uko niko Uwiteka avuze”.

Goat

 

 

 

Njyanwa mu iyerekwa mbona abantu bazanye IHENE mu isoko kugurisha,maze mbona izo HENE zibura abaguzi.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,dore inkozi z’ikibi zibarizwa mu nteko y’ubwami bw’uRwanda zirateranye zirimo zikorana inama na Nyir’uRwanda zimwereka uburyo zigiye gukoresha ikinyoma ngo zigishyire ahagaragara ku kinyamakuru cya Marara www.inyenyeriNews.org none Umwami arabyemeye niyompamvu Uwiteka yamuvuzeho ibyago yuko azahuma ijisho rimwe kuko yanze kumvira umwuka w’Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

IHENE zibuze abaguzi bisobanura yuko ikinyoma cyabo nta muntu uribucyemere kuko ubwoko bw’Uhoraho,bwa maze kwizera ijambo ry’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Bivuze ngo ibyo bakora byose cyangwa bavuga byose nta gaciro byagira muri rubanda kuko bamaze kwitesha agaciro kandi ubwoko bw’Uwiteka bwamaze kumenya icyerekezo cy’Uhoraho n’umugambi we afitiye ubwoko bwe, kuko ubwoko bw’Uhoraho bwiringiye Uhoraho wenyine ko ari we uzabutabara uko niko Uwiteka avuga.

Dore atanze numero za telephone mwajyaga muvuganiraho none genza kwa kundi ujya ugenza maze turebe uko babyifatamo.Kandi ntuzongere kuvugana nawe kubwimpamvu z’umutekano wawe uko niko Uwiteka Imana ya bakiranutsi avuga.Humura dore Uwiteka agiye ku kugororera kandi akugirire neza kuko wakunze gukiranuka ukanga ubugome bwabo,niyompamvu Uhoraho atazabura ku kugirira neza kugirango umenye yuko Uwiteka ajya agira neza nuko Uwiteka avuga.

Aug 28, 2016 ijambo r’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umuntu wa kwandikiye agusaba gusengerwa ni magigiri ntiwirushye umusengera kuko bidaturutse k’Uhoraho Uwiteka Imana yawe ahubwo ashaka gusohoza umugambi mubisha w’ubugizi bwa nabi niko Uwiteka avuga.Wibuke yuko yigeze ku kugigira ariko akananirwa bikamupfana ubusa kuko yananiwe kubahiriza gahunda zo gusengerwa na none niko bigiye kumera ni bamagigiri binkorera agahato niko  Uwiteka avuga.

Dore barimo ku kugenza bakoresheje ikoranabuhanga nuko rero ujye ubagenza uko wagenje abandi kugirango ubulizemo imigambi yabo uko byagenda kose kugirango ntibasohoze gahunda yabo mbi niko Uhoraho avuga.

Nerekwa igiti (ubutegetsi) cyangwa umutegetsi,kiri mu butayu,icyo giti cyari kigufiya bitari cyane,kandi cyari kimaze kugara amashami yacyo.Maze mbona haje umuntu ufite umupanga cyangwa umuhoro,mbona aragitemye ahereye murucyenyerero hacyo maze kigwa hasi ako kanya gihita cyuma kirarangira.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,waba wamenye icyo ibyo ubonye bisobanura?Ndasubiza nti,Oya!Ndabwirwa ngo,bisobanura ko,har’umutegetsi cyangwa umuyobozi warufite ubuyobozi ubu akaba ari mu butayu,none igihe cye kikaba kirangiye akaba akuwe kumwanya yarariho akaba atazongera gukora kuri uwo mwanya uko niko Uwiteka avuze!

Uwo ntawundi n’Umwakagara Gakwaya Jean Marie wakoraga mu nteko y’ubwami bw’uRwanda nk’umuhuza bikorwa Uwiteka akaba amukuye kumwanya yakoragaho kugirango ijambo ry’Uwiteka risohore akazasigarana umwanya wo kuzajya atumwa na bagize inteko y’ubwami (Messanger) cyangwa akazajya atumwa n’Umwami Nyir’uRwanda utuntu tumwe na tumwe ariko ntabwo azongera kwitwa umujyanama w’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahingurwa uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ugiye kunkorera umurimo mushya kandi uzakirwa na bene so muri Kristo Umwami wa bakiranutsi Yesu Kristo Umwami wawe uko niko Uwiteka avuga.Ukimara kugerayo,uzamara iminsi [7] utaravuga ijambo ariko kumunsi wa [14] nibwo uzahabwa kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Uhoraho Uwiteka Imana yawe uko niko Uwiteka avuga.

Kandi uwo munsi uzahabwa impano [Gift] na bene so nk’ikimenyetso cyo ku kwishimira ko bakwakiriye kandi bazanezeza umutima wawe nugugingo bwawe kugirango umenye yuko ari bene so kandi bavuzwe mu buhanuzi n’Uwiteka Imana yawe ukorera uko niko Uwiteka avuga.

Aug 29, 2016 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara yaje IBABYLON,none za magigiri za panuwe cyane ngo zirebe icyerekezo uherereyemo.None genza kwa kundi ujya ugenza nurangiza umwihorere irirwe yanitse agahanga kuzageza igihe azatahira.Yibwira yuko azi kuneka kurusha umwuka w’Uhoraho?Niko Uwiteka avuga!Ngaho erekeza mu butayu wigire murutare umaremo iminsi azamara IBABYLON maze turebe ko azagusanga murutare niko Uwiteka avuga.

Nuko nerekw aimbaraga z’Uhoraho zimanuka zitatanya izo nkozi z’ikibi z’umwakagara za gerageza kwerekeza ikirere mperereyemo zigahita zishonga zigashira.Nuko ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,izo nizo mbaraga z’Uhoraho niko zijya zikora kugirango bimenyekane uko Uwiteka ari we Mana mu isi ya bazima!Kandi yuko ntawafata Umuhanuzi kuko alindwa na maboko akomeye cyane kurusha imbaraga z’umwana w’umuntu uko niko Uhoraho avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore harimo gukoreshwa RADAR uramenye ntugerageze kuva murutare habe nagato.Kuko barimo gukoresha “Tracking and Report”.Kuko Umwakagara yamaze kwemera ibyo wahanuye byose kuko amaze kubona ibimenyetso bigagije byuko agiye gukurwa ku ngoma.None uramenye ntusohoke kuko batumije imbwa [3] na makamyo [3] yo guhiga ubugingo bwawe.Nuko rero niwubahiriza ibyo umwuka w’Imana avuze.ntagushidikanya yuko imigambi yabo yose nta cyo iri bugereho uko niko Uwiteka avuga.

Kandi nutegerageze gukora icyuma cyose kiri kuri Network kuko bahita babona aho uherereye ahubwo uzimye icyuma cyose cyegeranye na Network iyariyo yose yaba telephone cyangwa internet ntugerageze kubyegera kugirango ubarohereza kubona icyerekezo cyawe uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,fata telephone yawe ukuremo battery maze utandukanye battery na phone ahasigaye widamarire kuko uraba urangije ubuhanga bwabo bwose kuko bidashoboka ko Tracking ishobora gukora detecting battery itari muri telephone.Ariko kuyizimya nibyo kandi nibyiza ariko kandi Tracking devise ihita ibona ko telephone yazimijwe hanyuma bakayirekereho igihe cyose uri bwatswe telephone bagahita babona aho uherereye kuko uba uyifashe mu ntoke zawe kandi bakaba barafashe igikumwe cyawe na figure print zawe zose izo rero bazihuza na Server yabo ya matelephone maze bagahita bahita baguTrackinga kuburyo bworoshye.Ariko nutandukanya battery na telephone yawe kandi ntubikozeho intoke zawe ntabwo bashobora kugira icyo bageraho uko niko Uwiteka avuga.

Niyompamvu wabone google buri munsi igusaba kwemera gukora agreement ya gusigninga Location agreement hanyuma ukabyanga burya bari batangiye urugendo rwo gukora Tracking devise babonye ibyo binaniranye nibwo bahisemo gukoresha RADAR cyangwa Satellite ya telephone kugirango umwakagara yigaragaze yuko ari gitangaza kuko umaze kumumaramo ibaraga ze zose no kumwambura icyubahiro mu banyarwanda bamaze kwemera ubuhanuzi bwawe unyuzwamo nijambo ry’Uwiteka ndetse nabayobozi bagenzi be bamaze kwemera ijambo ry’Uwiteka ry’Ubuhanuzi gusa babuze aho berekera kuko bagifashe umugati mubiganza kandi bananiwe kuwurekura kuko ujya kurekura abyibwirije burya aba ari ntwari kuko bitoroshye gucira inyama cyangwa ngo ukure amata kumunwa kandi ufite inyota ndetse unashonje uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunganiriza maze rirambwira riti,mwana w’umuntu burira abanyeCONGO bacike kumuco wo kwemera ibyo badashoboye!Ikintu cyose babajijwe bavuga yuko bakizi kandi batakizi.Uwo muco uzabajyana ikuzimu kwa namutezo iyo bigwa kand igitangaje nta mupagani wabonamo hagati yabo kuko bose bavuga yuko bemera Imana kandi batanayizi habe nagato uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mukanya bagiye kuguhamagara kuko ya telephone bagombaga gukorera Tracking,bayibuze.None bagiye guhamagara kuri ya yindi ya cyera.Nuko rero iyo ya cyereza ntuyizimye kugirango ubashe kumenye yuko ibyo wabwiwe n’Uwiteka ar’ukuri.Nuko nanjye sinayiimya bigeze saa 11:57 z’amanywa y’IBABYLON mbona za magigiri zihise zihamagara dore numero za telephone zakoresheje +254-702-628-944.Nuko ubwo ijambo ry’Uwiteka riba rirasohoye.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,ubuhanuzi bw’Umwakagara bwararangiye ntabundi busigae cyaretse kuburira ubwoko bw’Uwiteka gusa ariko Umwakagara yarapfuye arahambwa asigaje kubishyira mubikorwa ubundi ubwoko bw’Uwiteka bukima ingoma hamwe n’Umwami wabwo Kigeli V Ndahindurwa uko niko Uwiteka avuga.Dore muri miliyari 7.8 z’abatuye isi nta muntu numwe uzi aho uba usibye Uwiteka wenyine nawe nimwe muzi aho utuye niyompamvu byagoranye cyane kuba bamenya icyerekezo uherereyemo.Ikindi kandi naho baTrackinga abantu mwavuganye bose nta cyo byabamarira kuko nta numwe uzi aho atuye ndetse nta numwe uzi amazina yawe byumvikane yuko bitazaborohera kugirango bamenye icerekezo uherereyemo uko niko Uwiteka avuga.

Mwana w’umuntu,dore Uhoraho azakugororera kuko wihanganiye imibabaro yose wacishijwemo.Ukihanganira kubaho wenyine ntawe muvugana.Ugasigara uvugana n’Uwiteka wenyine none na nyir’uRwanda mwajayaga muvugana dore warabihagaritse kuko yagiye impaka n’umwuka w’Uhoraho ukorera muri wowe ariko muzongera kuvugana namara kwima ingoma.Ibyo byemezo wafasha nibyiza byanejeje Imana kuko wagaragaje kwizera ijambo ry’Uwiteka cyane kurusha uko wizera Umwami wanyu wa gakondo ya bakiranutsi.

Erega mwana w’umuntu,Uhoraho yamugize Umwami wa gakondo ya bakiranutsi.Nawe akugira Umuhanuzi wa gakondo ya bakiranutsi.Wowe uyobora ubwami ariko ubwami ntabwo bukuyobora!Niba badashaka yuko Uwiteka abaobora,uzabihorere bagende bonyine kandi Umwami nakomeza kujya impaka n’umwuka w’Imana,uzamwihorere ntuzigere umwimikisha amavuta yo kwima ingoma kugirango aziyimike abe anyuranije n’ijambo ry’Uwiteka maze nta gihe azamara kuko azaba yiyimitse akanyuranya na gahunda z’Uhoraho akazasiga rurese akisangira basekuruza hakazima undi Mwami w’umunyamwaga uzagendera mu nzira balamu na balaki uwo nawe nta gihe azamara azicwa n’urwikirago kuko Uwiteka azamanura uburwayi bukomeye atazabona aho yivuza kugirango ijambo ry’Uhoraho ribasohorezeho maze hime Umwami wo gukiranuka uzaba akomoka kurukiryi rw’Umwami David kandi akazaba ar’umwuzukuru we uko niko Uwiteka avuga.

Kandi ubabwire ngo,«Jyewe Uhoraho Uwiteka Imana yabakiranutsi,uzakugisha impaka nijye azaba asuzuguye!Nuko rero bazitegure kwakira ingaruka zose zizabageraho kuko nta mwana w’umuntu numwe uzabakiza ukuboko kwanjye uko niko Uhoraho Uwiteka Jehova Nyiringabo avuga»bene data bakundwa iki gice cya (38) ni gice gikakaye cyane gifite amagambo yo kwitonderwa!Cyane Cyane abantu bibwami bakwiriye kugisoma no kukitondera,kugirango bamenye umugambi w’Uwiteka kuri gakondo ya bakiranutsi!

Dore ntabanga rigihari ibyo mwahishaga byose Uhoraho yamaze kubishyira ahagaragara kandi nibindi bitarasohoka bigiye gushyirwa ahagaragara kuko mwanze kumva imiburo y’Uwiteka Imana ya bakiranutsi maze dore muhawe agahe gatoya katarenze iminsi (70) kugirango mwisubireho niba mutisubiyeho ibanyu bizabazwa abapfu kuko abazima bazaba barium bugingo uko niko Uwiteka avuga.Nuko rero ntimuzavuge ngo ntabwo mwabwiwe cyangwa ntimwaburiwe mubwiwe hakiri kare kuko Uhoraho amaze kurambirwa imikorere y’inkozi z’ibibi zituye mu isi ya bazima.

Dore Uwiteka yabagiriye ikizere abagarurira ubwami kandi abavugaho ijambo ryiza ryo gukiranuka.Ariko mwebwe mwaranze ahubwo mwihimbira uburyo bwanyu bwo gukiranuka kugirango imitima ibashinja ku byaha mwagomeye Uhoraho ibashe gutuza.Ariko ntabwo muzatuza ndetse nta na mahoro muzabona kuko mwanze kugenza uko Uhoraho yavuze!Nyamara ibyo yabavuzeho azabisohoza ariko bizababera nka yamazi ya gahimano yo mu butayu asharira yahawe ubwoko bw’Israel ubwo bari bageze ahitwa IMARA maze amazi arababihira cyangwa arabarurira kuko banze kumvira Uhoraho kugeza ubwo biginga umugaragu w’Uwiteka akayahumanura maze bakabona kunywa amazi meza afutse kandi amara inyota.

Namwe rero niko bizagenda ubwami muzabubona kuko Uwiteka adashobora kwivuguruza ku byo yavuze!Kandi ntabwo abikoze kubera mwebwe,ahubwo abikoze kubera umugaragu we uzima ingoma uwo akaba ari we uzahesha icyubahiro Ijuru mu isi ya bazima maze Uwiteka akazakora imirimo ikomeye yibitangaza kuko azagaragaza kwera kwe,no gukiranuka kwe,maze isi yose ikazaza gusaba umgusha muri gakondo ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.Ariko nimwumvira ijambo ijambo ry’Uwiteka ryahanuwe n’Umuhanuzi nta kabuza muzarya ibyiza byo mu gihugu gakondo ya bakiranutsi kandi Uwiteka ntazabura kubana namwe kandi azabagira umwandu we ndetse muzaba icyitegererezo mu isi ya bazima uko niko Uwiteka avuga.

Mwana w’umuntu,va murutare ugende ujye gutangariza abanyagakondorero yuko birangiye iby’Umwakagara,nubwo bakoze inama ya East African Community EAC bakaba baganiriye uburyo bagiye gutabarana kubera intambara y’UBURUNDI n’uRwanda,nyamara mbere yuko bategura iyo ntambara,JOHN Kerry arahavuye gusaba KENYA yuko itazivanga mu ntambara igiye kubera mukarere kibiyaga bigari.

Gusa uzirikane yuko udakwiye gutwara ibyo byumva bishinga amatwi,kuko niwo mutego bagutegeyeho.Ariko niwigendera bisanzwe,urakora umurimo neza kandi nta muntu uri burabukwe yuko uri mu murwa ahasigaye wisubirire murutare kuzageza igihe umwakagara azavira IBABYLON uko niko Uwitk avuze!Aho niho uzongera gukoresha inshingamatwi wisanzuye naho ubungubu byakomeye umwakagara atangiye kwiyumvamo urupfu kuko asigaje iminota [2] nibice [75] ku ijana kugirango ubuhanuzi bumusohozeho uko niko Uwiteka avuga.

Aug 30,2016 njyanwa mu iyerekwa mbona njya mu gihugu cy’UBWONGEREZA kiyoborwa n’Umwami-Kazi,Elzabeth ll maze mbona ndimo gutanga isoko ku bantu batsindiye isoko ryo gukora decoration ya za motor no gukora Filme.Abari batsinze isoko (Tender) bari [2] umugore yari ukuze yari yatsindiye isoko ryo gukora za decoration ya za motor.Naho umusore umwe nawe yatsindiye gufata camera video y’igikorwa nyirizina.

Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwami-Kazi wo mu BWONGEREZA agiye gutanga kuko igihe cye cyo gutaha gisohoye.None andika umenyeshe amahanga yuko Umwami-Kazi Elizabeth ll atanze kugirango bamenye yuko umwuka w’Uwiteka ari muri wowe uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa Yoweri Kaguta Museven ategura intambara ashiyira intwaro za rutura kumisozi itandukanye yiteguriye urugamba rw’abantu atazi bagiye kumutera bakamugabaho ibitero.Mbona arimo kwikundisha kubasirikare barasa ibitwaro bya rutura bita imizingo.Nuko mbona bamwe mubasirikare banejejwe nuko abaganiriza neza ariko ntibamenya yuko kamubayeho intambara yamwegereye akaba arimo gushaka buryo bwo kubanezeza ngo bajye kumashana kurugamba.

 

 

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihe cy’umwana w’UMUSITA kirageze ngo ibyahanuwe bimusohoreho nk’uko Uwiteka Imana ya bakiranutsi yabivugiye mu kanwa k’Umuhanuzi w’Uwiteka Imana nyiringabo niko avuga.Nuko mbona ni zindi ntwaro za muzinga zidafite abazirashisha ariko ziteguye kumisozi inyuranye aho yibwira yuko hazaturuka umwanzi maze ndabwirwa ngo ibyo yibwira sibyo Uwiteka yibwira kuko agiye kuzatungurwa akamenya yuko ubutegetsi yahawe bwaturutse mu maboko y’Uhoraho butaturutse mukuboko ku mwana w’umuntu cyangwa mu mbaraga z’inkozi z’ibibi nk’uko abyibwira uko niko Uwiteka avuga.

Nongera kwerekwa mbona abantu barabuze ibisubizo mbona abasore basenga ariko ntibasubizwe.Nuko ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu igihe kirageze ngo usengera abantu kugirango basuzizwe bamenye yuko mu Ijuru har’Imana yumva gusenga kw’abakiranutsi kandi na badayimoni bamenye yuko igihe cyo gusuzugura ubwoko bw’Uwiteka cyarangiye uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uhawe imirimo mishya kandi dore ugiye gukora ikizamini cya kazi kugirango utangire imirimo mishya Uwiteka yakubwiye kuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka yakuvuzeho igihe cyaro kigeze ngo risohoze umurimo waryo niko Uwiteka avuga.Ijambo ryongera kungarukaho ku nshuro ya kabiri maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,witegurire guhabwa imirimo mishya kuko ibizamini wakoze by’akazi bigiye gusohoka kandi warabitsinze none uhawe imirimo mishya.Nuko rero witegurire kujya gutangira akazi kimirimo mishya wahawe kandi watsindiye kugirango utazatungurwa ubwo uzahamagarwa kujya gutangira akazi kawe uko niko Uwiteka avuga.

Dore uhawe imigisha myinshi cyane kandi Uwiteka arikumwe nawe kugirango ubashishwe gusohoza gukiranuka kose mu mirimo y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana ya bakiranutsi niko Uhoraho avuga!

nccleon@gmail.com 

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments