HomeNewsUmudurumbano w’ubuhanuzi.

Umudurumbano w’ubuhanuzi.

 

Ibimenyetso by’ubuhanuzi birasiga bamwe babaye indembe,mu gihe Gen.Kayumba Nyamwasa Faustin yarahanganye na Dr.Rudasingwa Theogene,ibwami ho,ubugambanyi bwari bwose.Mu gihe bajya impaka z’ivugwa mu itangaza makuru,inteko y’ibwami iba icitsemo ibice [2]  bikozwe na Gakwaya Jean Marie kugirango birangire asohoje umugambi we.

Mu gihe bikiraho ngaho bakirwana n’ubuhanuzi bwavuze yuko Gakwaya azirukwanwa mu nteko ‘ibwami bw’uRwanda bukorera Washington DC mu gihugu cy’America.Intambara zikomeza kwiyongera kubwinshi cyane.Ariko Uhoraho akomeza ijambo rye nk’uko yabivuze.

Mu gihe abantu bagitegereje umwanzuro w’ibyavuzwe,niba byaba ar’ukuri,cyangwa ari ibinyoma,ikambere yo mwakagara naho biba biracitse.DNA yapimwe n’Umwakagara yagaragaraje yuko IAN KIGENZA,atar’uwa Kagame.Ngo akaba ahuje amaraso n’uwahoze ari Amb:muri ONU Gasana EUGENE ubu wahungiye mu Budage.

Intambara z’ubuhanuzi zikaba zikomeje kuzengereza abavugwa bose mu ijambo ry’ubuhanuzi ryahanuwe n’umwuka w’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Gen.Nyamwasa we yabaye intwari ashobora kwirukana Dr.Rudasingwa wavuzweho ubugambanyi agambanira ihuriro nyarwanda RNC kubera yemeye kwakira intonorano z’umwakagara batavugaga rumwe.Maze Gen.Nyamwasa icyo aba agishyize kuruhande rumwe ubuzima burakomeza.

Umwakagara we yahuye nuruva gusenya,kuko yananiwe kwica Gasana hakiri kare,arinda amucikira mu gihugu cy’Ubudage.Kandi ntabwo azabishobora kuko umukunzi we,ntazabura kujya amuburira dore za magigiri zabo bose zibumvira kuko yaba Nyiramongi Jezebel afite agafaranga gatubutse.

Yaba umwakagara kuri we ifaranga ntiribuze za miliyari 444 z’amafaranga y’uRwanda,ziteguriwe kwica abo umwakagara atifuza batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe,cyangwa bamusuzugura bakamuzugurira kuburiri bwe,bakamurongorera umugore mu gihe aba yagiye gushakira abanyarwanda amahaho mu mahanga.

Mu gihe ibyo,birimo kuvugwa,Umwami w’uRwanda nawe ngo agiye gushyiraho komisiyo igomba kwiga ikibazo cy’umugambanyi Gakwaya Jean Marie.Ngo Nyir’uRwanda azategura inama mu minsi iri mbere maze ashyireho komisiyo izagenzura ubugambanyi bwa Gakwaya Jean Marie naramuka afashwe nibimenyetso akazirukanwa mu nteko y’ibwami nk’uko Gasana yirukanywe.

Amakuru dukesha ibiro by’ubutasi by’umwakagara,ngo Gakwaya Jean Marie yabwiye umwakagara abinyujije kuri Gen.Nziza Jack yuko ngo inteko y’ibwami yacitsemo ibice [2] ngo har’igice kimushyigikiye,hakaba nikindi gice kimurwanya kivuga yuko ibyamwanditsweho bishobora kuba bifitanye isano n’ukuri.Inteko muri rusange ikaba isaba Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa kuba yahagarika Gakwaya by’agateganyo kugirango babanze bagenzure uko ikibazo giteye.

Abanyarwanda muri rusange bari mubibazo bikomeye baba impunzi zibarirwa hanze,cyangwa abari mu gihugu imbere bose bafite ikibazo gikomeye.Ariko cyane cyane abafite ikibazo gikomeye na bari mu gihugu imbere kumva yuko First Lady wabo arangwa nimyitwarire mibi kandi yabaye urugero akaba ariyo pamvu yitwa First Lady kugirango abere urugero urubiruko narwo ruzabashe kwitwara neza mu gihe ba nyampinga bagira amahirwe nk’ayo yagize yo gushakwa na bakomeye!

Abanyarwanda nibo bavuga ngo,ruri hose,naho iby’ubuanuzi namayobera matagatifu.Ninde se muri aba bose waba afite,amahoro?Namwasa aritegura gukuraho Umwakagara,Umwakagara nawe akitegura kuguma kubutegetsi.Umwami nyir’uRwanda nawe arimo kwitegura kwima ingoma.Ibi bintu n’ukubitega amaso kuko bigeze ahakomeye kandi kugeza magingo aya,usibye ijambo ry’ubuhanuzi riduha ibyiringiro na makuru yibigiye kubaho.Ariko abo bose tuvuze haruguru bakomeje guhisha imigambi yabo kuko babona igihe cy’ubuhanuzi cyegereje kugirango ibyahanuwe bishyirwe mubikorwa.

Umwakagara ari mukibazo gikomeye ntashobora kwirukana Nyiramongi kuko abaa barakuze burya bijya bigorana cyane ko n’umuhungu we,LT.Cyomoro IVAN,ubu amaze kuba umugabo kandi akaba yaranamugize umusirikare ufite ipeti rya Officer urumva ko Nyiramongi yashinze imizi kumwirukana ntabwo byoroshye!

Ikigaragara umwakagara nta mbaraga agifite kuri Nyiramongi Jezebel,murakina n’umugore wabaye IBABYLON mugirango nahantu?Umwakagara narire yihanagure naho ubundi nta kundi byagenda.

Ariko se we ko ntawamubajije urukundo rwali ruri hagati ye,na Dr.Binagwaho,cyangwa Rossette,cyangwa Museminary?!Jezebel ararengana umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose iyo wimitse inabi kuba umucyo,maze umucyo ukawuhindura umwijima,byanze bikunze bikugiraho ingaruka zikomeye udashobora kwikuramo.

 

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments