Ikinyamakuru inyangeNews.Com gikomeje gushimira abasomyi bacyo bakomeje kugitera inkunga ikomeye cyane,nacyo kikajya kibona uko kibagezaho amakuru y’umwimerere ndetse n’ijambo ry’Imana ry’Ubuhanuzi.Gsihimishijwe no kumenyesha abasomyi bose yuko cyamaze gukaza umtekano cyane kuko cyagiye gihura n’umtekano mucye cyane inshuro nyinshi ku buryo akenshi abasomyi bagiye Babura amakuru bidaturutse kumpamvu zicyo kinyamakuru ahubwo biturutse ku butegetsi bw’igitugu butajya bwifuza yuko twashyira amabanga akomeye yabwo ngo ajye ahagaragara.
Murabona ibumoso bwanyu ko,hariho akamenyetso kagaragaza INGUFURI ibyo rero utarinze kubwirwa byinshi wakwisobanurira icyo bishatse kuvuga.Tubonayeho gushima Uhoraho Uwiteka Nyiringabo akaba umugenga w’ibihe byose kuko ariwe watangije umurimo kandi akaba ari nawe uzawukomeza kugirango tubashe kugera kunshingano zacu twahawe nawe.
Ubu haba hagati y’ikinyamakuru InyangeNewss.com cyangwa Umuhanuzi Majeshi Leon umutekano warushijeho gukomezwa ku buryo budasanzwe ndetse na za e-mail ze zose nizikinyamakuru inyangeNewss.com byose ubu bifite umutekano uhagije ariko udakomoka ku bantu ahubwo ukomoka ku Mana.
Muri buka yuko muri iki gice cy’ubuhanuzi turangije cya [33] Uwiteka yavuze yuko afunze inzira zigana mu butayu zose Umuhanuzi Majeshi Leon yanyujijwemo kugirango atazisubiramo kuko igihe cy’ubutayu cyarangiye.
Ibyo bibaye nyuma y’intambara ikomeye yabaye hagati ya bamwe bagize inteko z’ibwami bihaye guhangara gusebya ikinyamakuru inyangeNewss.com hamwe numwanditsi wacyo Majeshi Leon.
Babitewe nubwoba bwinshi bwagaragaye muri bo kubera ibikorwa byarimo bitegurwa bijyanye nubugambanyi bukorerwa ubwami bw’uRwanda kugirango butazima ingoma.
Turamara impungege abasomyi bacu tubamenyesha yuko ubu turi amahoro kandi ko Uhoraho akomeje gukora ibikomeye kandi ntabwo abikorera twebwe twenyine ahubwo namwe nuko kuko iyo dukorera n’imwe ndetse iyo twizera nimwe akaba ariyo mpamvu dufatanije gushima Uwiteka Imana ya bakiranutsi tubasubizamo imbaraga tubabwira ngo iyakoze ibyo byose nibindi ntizabura kubikora.
Humura nawe uko niko igiye ku kugirira niba ukomeje kuyizera no kuyiringira ibi byose bikretse kumwaka wa [8] w’ubutayu duhanganye nabazimu nabadayimoni ndetse ni nkozi zibibi nibyo amakuba y’umukiranutsi nibyago bijya biba byinshi ariko Uwiteka akabimukiza byose!
Niba nawe uyiringira ubwo umenye neza yuko ukwiye kurwana izo ntambara kugeza kumunota wa nyuma kuko natwe niko byatugendekeye kandi ntitwabuze kunesha tunesherejwe na data wo mu Ijuru Uhoraho iteka niteka ryose amen.
Nta kindi kitunejeje usibye Ubuntu bwa Kristo bwonyine kuko muri we niho harimo umunezero numugisha uhoraho iteka ryose.Nuko rero mukomeze kudusengera natwe natwe nuko turabasabira kugirango gahunda zose Uwiteka yateguye zisohozwe mu mahoro nk’uko yabiteguye aburizemo za kirogoya na migambi yincakura yose kugirango gahunda z’Uwiteka zibe ari zo zishyirwa hejuru.
Ikigo cy’itangaza makuru INYANGE NEWS MEDIA AGENCY kirimo gutegura umushinga wo gufasha impunzi uburyo bw’itumanaho hakoreshejwe ubutumwa bugufiya (sms) muzajya mwohereza ku buntu murwego rwo gutumanaho mukazajya mu hana hana amakuru hirya no hino uko ibintu bimeze mutarinze gutanga ikiguzi icyari cyo cyose kuko tuzi neza yuko mu minsi iri mbere bizaba bikomeye cyane.
Nuko rero mudusengere cyane ndetse muutere inkunga kugirango tubashishwe kugera kuri icyo cyifuzo kuko tuzi neza yuko iyakoze ibi byose itazabura no gukora ibisigaye cyane yuko ibyo dukora byose tubikorera ubwoko bwayo nta nyungu zindi tugamije zitari ubugingo bwanyu yuko bwarindwa n’Uwiteka Imana kugirango muzabashe kubona ubugingo buhoraho.
Uwo mushinga turimo kuwugerageza ku buryo nibizadushobokera ukazagera ku mpunzi zose ubwoko bw’Uhoraho aho bwatataniye ku isi hose.Nibidashoboka ku isi hose,bizashoboka mukarere k’Africa y’uburasira zuba (Kenya,Uganda,Rwanda) ariko cyane cyane igihugu cya Kenya kubera hashobora kwaduka intambara mu minsi iri mbere, ntibizagarukiraho ahubwo tuzarushaho gushaka ikoranabuhanga ryo hejuru cyane kugeza tubigezeho kuko nibi ntabwo twari tuzi yuko twabigeraho usibye ko twizeye iyo yabivuze hanyuma nayo ikarushaho gukora umurimo wayo.
Ubwo rero abazumva babasha gushyigikira uwo mushinga ku buryo bufatika cyangwa budafatika(ubwo ndavuga amasengesho namafaranga)mwese muhawe ikaze ntawuhejwe kuko byose birakenewe kandi byose bigira umumaro kubabikorana umwete nubugwaneza.Uwiteka rero abiteho kandi akomeze kubagirira neza dukomeje amasengesho turayarangiza kumugoroba kuri bamwe,naho abandi tuzarangiza hanyuma mwarakoze mwebwe mwese mwashobojwe gukorana natwe amasengesho desengera ubwami bw’uRwanda uko kwitanga kwanyu sukubusa kuko mutazabura kugororerwa igihe cyose muzaba mukiri hano ku isi ya bazima.
Mfite ubuhamya bwa bantu benshi Imana imaze kugirira neza,ariko nagiye nanirwa kubutegura ngo mbubagezeho kubera intambara nipfu bya hato na hato,ariko noneho umuntu wumva ko yanga ubuhamya bwe tukabutangaza ariko ntabwo tuzatangaza amazina ye kubera impamvu namwe muzi neza ubwo yabutegura akabwohereza tukabutangaza kubera iyo mwanditse e-mail ndazisiba kumpamvu z’umutekano.
Ubu rero byaratunganye nibura umutekano umuntu yawizera 70% kuko turacyari mu isi yabazima kandi inkozi zibibi ntiziryama zihora zishakashaka uko zatugirira nabi nyamara nazo zirabizi neza yuko nta cyaha twazicumuyeho ahubwo nurwango rushingiye ku byaha byabo byashyizwe ahagaragara n’Uwiteka Imana twiringiye.
Iyo utanze ubuhamya umwanzi ukurwanya arushaho gukorwa nisoni ndetse imbaraga ze zirushaho gucyedera mu buryo bw’umwuka.Ugasanga uko iminsi igenda yicuma ninako ibibazo byawe bigenda bibonerwa ibisubizo kuzageza igihe byose bizarangirira ugasigara witwa imbohore ya Kristo aho rero nibura nawe ushobora kuririmba ukanezerwa ukishimana nabandi utumva yuko waciriweho iteka.
Reka nibutse bene data bamwe bibazaga ku kibazo cya bantu bamaze gucirwaho iteka bakiri mu isi umugabane wabo ukaba ari mu muriro utazima.Niba uzi neza yuko kubana kwa bahuje ibitsina binyuranije n’ijambo ry’Imana hanyuma ukarengaho ukabikora wibwira yuko uwo muntu azajya mu Ijuru?Niba wica abantu ubigambiriye kandi uzi neza yuko ari cyaha nawe ubwawe ukaba utinya kwicwa utekereza yuko uwo muntu azajya mu Ijuru?Wenda wavuga uti azihana,ngaho niyihane ariko se uzi gute ko azihana cyangwa atazihana?Soma Abaroma igice cya mbere nicya kabiri cyose ukirangize urahita wumva uko abo bantu baciriweho iteka kandi ko nta nibyiringiro byabo basigarijwe ngo babashe kwihana usibye umuriro utazima.Inzo ngero nkeya nizo wahereho ukiha igisubizo cyibyo wibaza!





