April 4, 2016 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore icyegera cy’umukuru w’igihugu cya Kenya,(Deputy President) Samuei William Ruto ababajwe nakagambane yagiriwe n’abanyaKenya bo mu bwoko bw’Abakikuyu.None bagiye kumubeshya ngo bagiye kumusengera maze urubanza rwe rw’I LA HAYE ICC ruburizwemo,mu gihe barimo kumwita ko ari we ya NDAYA yarongowe na HOSEA.
None icyo cyifuzo yamaze kugitera utwatsi yababwiye ko adashaka ko bamusegera.Nyamara ubwo bwoko burakina mubikomeye bamenyereye guhndura ukuri ikinyoma,n’ikinyoma bakagihindura ukuri barangiza bakakibatiza mu izina ry’Uhoraho ko ari we wabikoze kandi byakozwe namaboko ya bana b’abantu uko niko Uhoraho avuga.
Dore vice perezida akaba n’Umwami waba Kalenjini agiye gutsindwa nurubanza yarezwemo mu gihugu cy’UBUHOLLANDI nyamara barashinga umuhunda ku kirenge kuko bitazabagwa neza kuko igisiga cy’urwara rule rule ntikibura kwimena inda uko niko Uhoraho avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,wibuke yuko uyu ar’umwaka wa lll w’ubutabera bw’Uhoraho,niyompamvu ijambo ry’Uwiteka ritazabura gusohoza uko rya hanuwe n’abahanuzi rigashyirwa mubikorwa kuko igihe cya ryo cyegereje none burira ubwoko bw’Uhoraho butuye mu ghugu cy’IBABYLON ububwire uti nyamara murarye muri menge kuko ishyamba atari ryeru urwishe ya nka nubundi ruracyayirimo uko niko Uhoraho avuga.
Mwana w’umuntu dore umugabane w’Africa ugiye guhura nakaga gakomeye cyane aho bagiye kumeza amaraso menshi ku buryo bizaba biteye ubwoba bukomeye ariko ubwoko bw’Uhoraho bwamwiringiye butabitewe ni ndonke ubwo azaburinda kandi azabugirira neza kugirango buzamenye yuko Uhoraho ajya agirira neza ubwoko bwe kand akabwtaho cyane kurusha ibindi byose byo mu isi niko Uhoraho avuga.
Niyompamvu abakiranutsi bakwiye kwiringira Uhoraho bagashakana umwete mu maso he,kuko Uwiteka agiye kwikorera umurimo we nk’uko yabivugiye mukanwa kabahanuzi be,maze icyubahiro cyibe icy’Uhoraho iteka ryose uko niko Uhoraho abaciriye kumayange!





