HomeNewsUmwami FARAO yanga ko ubwoko bw'Uhoraho bujya gutambira Uhoraho igitambo!

Umwami FARAO yanga ko ubwoko bw’Uhoraho bujya gutambira Uhoraho igitambo!

Bene data bakundwa muri Kristo Yesu Umwami wabakiranutsi nabakunze kuzagaruka kwe badafite imitima ibacira urubanza.Ndashima Uwiteka Imana Uhoraho akaba yarangize umugaragu we ucishwamo inzira y’ibyubugingo bigirira umumaro benshi uretse babandi bafite inkovu zibyaha mu mitima yabo.

Basogokuruza baravuze ngo,aho imfura zisezeraniye ninaho zihurira,ibi byagaragazaga ubupfura no kubahana bishingiye kurukundo rwa kivandimwe.Nubwo muri iyi minsi bisa naho byayoyotse,ntibitubuza gukomeza uwo muhango w’ubupfura wogukunda abakwiriye gukundwa kuko hariho benshi bagaragaje yuko badacyeneye gukundwa aho bumva yuko nta mumaro bigifite mu isi ya none ahubwo ko mpemuke ndamuke ariyo ifite agakiza

Ibi mvuze birababaje kuba ushobora kubisanga muri babandi biyita bene data nyamara imbuto zabo zigaragaza yuko badafite ibimenyetso bya Kristo mu mibiri yabo.Ariko ni byo kuko na YUDA wagambaniye Umwami wacu ibyanditswe byera bivuga yuko yavukiye kugambana

Ndetse Umwami Herode yababijije umukiza wacu Yesu ati,wowe ur’Umwami wabayuda?Maze nawe arasubiza ngo;ICYO NICYO NAVUKIYE!!!Ntibitangaje kuba har’abantu bavukiye kugambanira abandi kuko nubusanzwe muri za kamere zabo hatigeze habonekamo gukiranuka!Hari n’abandi nkatwe twavukiye gukiranuka twirinda ubugambanyi nibikorwa bibi by’urukoza soni bitesha agaciro muntu

Ariko ibi mvuze ntaho bihuriye no kuvuga ukuri kugashyirwa ahagaragara kugirango bene data dusangiye kwizera babashe kurinda ubugingo bwabo kubera bamwe mu biyita bene data habonetsemo bamwe bagenda baturosera bashaka kwigarurira imitima ya benshi bitwaje imbaraga ni cyubahiro nubutunzi bwo mur’iyi isi.

Ubushize twasezeranye yuko tugiye gutangira igitabo cy’iyimuka Misiri cyangwa KUVA kugirango turebere hamwe urugendo rw’ubwoko bw’Uhoraho [Israel] ibi bije nyuma yahoo turangije igitabo cy’itangiriro aho twabonye byinshi byafashije ubugingo bwacu.Nongere mbibutse yuko ntigeze njya mu ishuri ry’iyoboka Mana cyakora nk’uko ibyanditswe bivuga neza ngo bose bazigishwa n’Uwiteka Imana yabakiranutsi Yohana 6:45

Ubwo rero aho muri bumbonemo ubuswa ntibibatungure cyane usibyeko umwuka w’Uhoraho aba muri jye!Ariko biramutse bibayeho nta bwo naba nciye inka amabere,ndizera yuko kubuswa bwanjye mushobora kubwihanganira.Igitabo cyo KUVA iyo utangye kugisoma aho ndavuga nk’umuntu,usangamo ibikorwa byinshi byakozwe mur’icyo gihe

Incamace y’iki gitabo usangamo umuhamagaro w’umugaragu w’Uhoraho Moses,uwo muhamagaro we utangirira mu ivuka rye!Uburyo Uhoraho yarinze ubugingo bwe.Uburyo yagiye kurerwa nuwagombaga kumwica.Nyuma yo kugeza igihe cyategetswe cyo kuva ibwami akarekeza mu gihugu cy’Ubutayu aho yagombaga kujya kwigishwa Uhoraho yashatse impamvu zose zatumye Moses yisanga mu muhamagaro atigeze ategura

Yigishirijwe mu butayu imyaka [40] igihe cy’Uhoraho gisohoye nibwo Uhoraho yamubonekeraga mu ishusho y’igihugu cyakaga umuriro maze Uwiteka aramwimenyesha amubwira yuko yitwa NDIHO nibwo yamutumaga mu kujya gucungura ubwoko bw’Uhoraho.Kubera umurimo ukomeye Moses yakoze,iki gikorwa Satani yaragihinduye maze agihimbira izina acyita ko ngo Moses nta bwo yarumuhanuzi ahubwo ngo yari political leader ahangaha niko abanyapolitike bita Moses bagambiriye gutesha agaciro umurimo w’Uhoraho [Ubuhanuzi]niko bimeze no muri iyi minsi aho benshi bemezako Umuhanuzi Majeshi Leon adahanura ngo ahubwo numunyapolitike uharanira ubwami bw’uRwanda ndetse ntibanatinya kuvuga yuko ngo Nyir’uRwanda ngo ariwe nkorera

Ibi byose bibavuga ndetse bakabikorana ubwende kubera yuko imitima yabo ibashinja yuko umurimo nkora ar’Uwiteka Imana yabakiranutsi.Iyo bihaye amahoro imbere ya bantu bituma babasha kugira icyo bavugira mbere yabo,ariko ntibisobanura yuko mu mitima yabo baba badacirwa urubanza!

Moses umugaragu w’Uhoraho,yahaganye n’Umwami Farao wari wanangiwe umutima n’Uwiteka Imana tekereza kugirango Uwiteka agutume narangiza akubwire ngo,nubwo ugiye ariko umenye yuko nzanangira umutima we ibingibi Uhoraho yabikoraga kugirango umugaragu we Moses bimurememo umuco wo kwihagararaho ndetse no kumenya guhagarara mu cyuho kabone nubwo ubwoko bw’Uhoraho bwarushijeho kongererwa inshingano badashoboye bigatuma barushaho kwanga Moses umugaragu w’Uhoraho

Igihe cyarageze Uhoraho yihesha icyubahiro akora ibitangaza imbere ya Moses ni mbere y’Abisrael bose bamenya yuko Uhoraho ariwe Mana utegeka ijuru ni isi.Imbaraga z nububasha bye bimaze kwigaragaza Farao yahisemo kurekura ubwoko bw’Uwiteka Imana yabakiranutsi.Uko niko bijya bigenda iyo Uhoraho atarakora ibitangaza kubugingo bwawe ngo yiheshe icyubahiro nta bwo umwanzi ashobora ku kuvirira

Ariko iyo igitangaza kivuye mu ijuru atari byabindi byababandi bababwira ngo ngwino wakire igitangaza cyawe nkaho akibitse mu mufuka we,nta kuntu Satani ashobora kwihanganira umunezero wawe ngo unezerwe akureba ahitamo kwigendera akazagaruka ikindi gihe!

Niyompamvu ukeneye gusaba Uhoraho kuko n’Umwami nta bwo ari ukumutegeka byabindi byateye byiki gihe ngo hamagara Imana uyibwire mbere yo kuyibwira wakabaye ubanz akwireba ukigenzura ukareba yuko ukwiye guhamagara Uhoraho.Kuko niba umwakagara mu mutiny ndetse mukamwubaha kurusha Uhoraho mbese Uhoraho niwe mukiniraho mupfa guhamagara uko mushatse?

Nubwo akenshi atumva guhamagara kwanyu bitewe ni uko namwe mwanze kumva umuhamagaro we,nyamara mwari mukwiye kumutinya no kumwubaha kurusha uko mwubaha abantu.Ariko noneho kuko yaducunguje amaraso y’igiciro abasha kumva babandi bafite ikimenyetso cy’inkomvu za Kristo mu mibiri yabo

Mbere yuko uzajya guhamagara uwo uhamagara uzajye ubanza urebe niba waba ufite ikimenyetso cy’Agakiza mubugingo bwawe nimba koko ufite ubudahangarwa buguhesha gukora ibyo wifuza gukora

Moses yacyuye ubwoko bw’Uhoraho abuvana mu giputa abutwara muri gakondo yabakiranutsi aho bagezeyo bamaze imyaka [40] mu butayu.Nubwo Moses atagize muri gakondo ya Cannan ntibyatumye atajyanwa muri Cannan yo mu ijuru.Iyo usomye ibice [12] mu gitabo cyo kuva uhita ubona bwa mbere ubwoko bw’Uhoraho butangira kwizihiza umunsi mukuru wa wa PASIKA cyangwa PASOVER ariyo bahinduye bakayita EASTER umwuka w’ikinyoma mu byanditswe byera reka uyu munsi tugarukire aho tuzongera ubutaha dukomeze turebere hamwe umugambi Imana yarifite ku bwoko bwayo nyuma yo kugera mu gihugu cya Cannan bahaweho umugabane nka gakondo yabo nyuma yuko abanyakanani birukanywe bakajya mu bindi bihugu bagahinduka impunzi kugeza magingo aya.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments