HomeNewsIkinyoma cya Sekibi(Satani) ku munsi wa PASIKA!(EASTER+PASOVER)

Ikinyoma cya Sekibi(Satani) ku munsi wa PASIKA!(EASTER+PASOVER)

Twongeye kubasuhuza mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo Umwami wabakiranutsi.Uyu munsi twibuka izuka rya Yesu Kristo aho umwanzi yahinduye uyu munsi akawita Easter nyamara iri izina ntabwo riri mu byandistwe byera ahubwo mu ijambo ry’Imana havuga Passover ari byo bisobanura Pasika ariko abakoresha ijambo Easter babyititira ko ariyo pasika baba bahimbaza ibigirwamana byo muri Cannan ya mbere yuko ihabwa ubwoko bw’Abisrael buhabwa igihugu.

Umwami Yesu  yabambwe kumunsi abasrael ubwo bari bagiye kwizihiza iyo minsi mukuru twakwita iyimuka Misiri cyangwa Egpty maze bihurirana ni uko gahunda bayiteguye igahurirana niyo minsi cyane ko iyo minsi yahuriranye n’umunsi w’isabato maze bamaze kunoza gahunda uburyo bari bumuhimbire ibyaha bahise bahise bashyira iyo gahunda mu bikorwa maze baramwica baramubamba kumunsi wa gatatu arazuka

Uhereye icyo gihe amateka yahise ahinduka kuko yari yiyongereyemo andi mateka baramwishe nyuma yurupfu arazuka bituma wa munsi w’ingando usa naho wibagiranye ahubwo abantu batangira kwizihiza umunsi mukuru wizuka ry’Umwami Yesu  Kristo Umwami wabakiranutsi

Ariko nubwo byari bimeze gutyo,nta bwo byagize icyo bihindura ku bwoko bw’Abayisrael bakomeje gukora imihango yabo nk’uko bisanzwe ariko abamwemeye bose nabo batangiye kujya bizihiza uwo munsi mukuru.Mwibuke ko Umwami Yesu yishwe nidini ry’Abadivantiste basenga kumunsi wa (7) abadiventi abo nibo bitwaga abafarisayo ariko ubu hakora umwuka wabo niwo wasigaye ukorera mu idini aho usanga idini rirwanya ukuri aho kugirango baharanire kurwanira ukuri ahubwo usanga baharanira amategeko atigeze abagirira umumaro kuko iyo amategeko aza kubagirira umumaro ntabwo Kristo yari kuza

Nigute wavanga amategeko nubuntu bwa Kristo?Ahari amategeko nta buntu buhagera kuko amategeko adakorana na mategeko!Ahari Ubuntu nta mategeko ahagera kuko bitagirana umubano ndetse nta nubucuti bigirana kubera yuko amategeko arahana ariko Ubuntu butanga imbabazi aho niho bitandukaniye!

Abanyamadini bizihiza Easter baba bashengerera ikigirwamana cyabanya Cannan nyamara igitangaje abayobozi babanyamadini usanga bazi neza izi mvugo ko ariko bakirinda kubirwanya bitewe nuwo bakorera akenshi uzasanga ayo madini ayoborwa na bazungu bakabategeka gukoresha ijambo easter risobanura ikigirwamana cyabanyakanani

Kubera abashumba baba badafite ihshukirwa akenshi amaso yabo bayahanga umuzungu wabazaniye uko kwizera,usanga naho bamenya ukuri uko guteye badashobora kuba bahirahira ngo bakoresha imvugo zihesha Uhoraho icyubahiro ariko ibyo barabyirinda cyane kugirango badatakaza umugati

Rero bene data musobanukirwe neza mujye mukoresha amagambo asobanutse kugirango mutazagwa mu mutego wa satani mukajya musingiza satani aho gusingiza Umwami wa bami Yeu Kristo

Nusoma ijambo ry’Imana bibiliya  uzasanga havuga ko pasika yitwa PASSOVER ntabwo yitwa easter bivuze ngo mukwiye gusobanukirwa ijambo ry’Uhoraho kandi ntushobora kuri risobanukirwa utigishijwe nabashumba bigishijwe n’Uwiteka Imana nk’uko Uhoraho yabisezeranye muri Yohana 6:42 haravuga ngo bose bazigishwa n’Imana uko  niko ijambo ry’Uhoraho rivuga nyamara se nibangahe bemerera Uhoraho  ngo abigishe?Ahubwo uzasanga abantu birukira kwiga za Theology bamara kurangiza bakaza bishyize hejuru bikakaza bashaka icyubahiro bakandagira abantu nyamara iyo bazaniwe iby’umwuka ngo babisobanure nta bwo bashobora kubisobanura kuko batagira umwuka w’Uhoraho muri bo.

Kuko bakabaye bafite imbaraga z’Uhoraho ntabwo umwanzi satani yakabaye ajujubya abantu b’Imana,bijya gucika babanje kwirukana abahanuzi mu madini yabo.Iyo idini ridafite umuhanuzi iryo dini cyangwa iryo torero nta bwo riba rifite Uhoraho nk’Uwiteka Imana yabo Igihugu kidafite umuhanuzi  nta buzima icyo gihugu kiba gifite  kuko isi nibiyuzuyemo byose byaremwe n’Uhoraho Uwiteka Imana yabakiranutsi.Nta kuntu rero ikiremwa muntu cyabasha kubaho kidafite kubaho kw’Imana mu buzima bwa buri munsi.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments