Ingabire Victoire Umuhoza atsinze leta ya FPR bataburanye,nyuma yaho atangiye iikirego murukiko rw’Africa rurengera uburrenganzira bwa muntu,urubanza rwagombaga kuba ku italiki ya 03 werurwe 2016 ku cyicaro gikuru cy’urukiko Arusha ariko leta y’umwakagara yanze kwitaba urukiko kubera gutinya gukorwa nisoni
Sibyo gusa ahubwo nabari guhagararira leta banze kwitaba ndetse leta yongeraho kuba yaranze no kurekura Ingabire kubera gutinya yuko yahita arekurwa bityo cyikaba igisebo kuri leta ya FPR.
Bamaze kwanga kwitaba bahise bandikira urukiko rw’Africa Arusha basaba ko bakurwa mu masezerano yitwa Protocol y’ibihugu byashinze urwo rukiko ariko leta ya FPR ikaba yarandikiye abo itagombaga kwandikira kuko abayobozi bakuru burwo rukiko ataribo bashinze urwo rukiko ahubwo bo bakaba barahawe akazi nkabakozi bashinze kurengera uburenganzira bwa muntu.
Ubusanzwe uru rukiko rwashinzwe na African Union (AU)binyuze mukanama ka ONU gashinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu kuba leta ya Kigali yarandikiye urwo rukiko bikaba bafatwa nk’ikosa rikomeye kuko urwo rukiko rudafite ubudahangarwa bwo gusubiza leta ya Kigali
Leta ya Kigali nyuma yo gusaba gukurwa muri urwo rukiko nyafurika bongeye gushygikira umwanzuro wicyifuzo cyabunganira abavugizi ba Ingabire basabye urukiko kuba bahabwa undi munsi ngo kuko leta ya Kigali yanze ko babonana n’umukiliya wabo kuko umwavoka w’umuholande yangiwe na leta ya Kigali bamwima visa ubusanzwe Ambasade za leta ya Kigali zitanga visa mu masaha 24,ariko kuri avoka wa Ingabire siko byagenze kuko yamaze iminsi (4) ategereje visa aza gutungurwa nuko yahamagawe kuza gutwara pass port ye abura uko ajya kubonana nuwo yunganira
Na Getera avoca w’umunyarwanda usanzwe ukurikiranira hafi leta ya Kigali yangiwe kubonana nuwo yunganira Umuhoza cyakora yabashije kugera Arusha ku cyicaro gikuru cy’Urukiko rw’Africa asobanurira urukiko uburyo leta yanze ko abonana umukiliya we akaba ariho we na vocat w’umuhollande basabye ko bahabwa ikindi gihe bakabasha gutegura urubanza m bakareba niba leta y’umwakagara izabasha kubemerera kubonana nuwo bunganira
Kugeza magingo aya bikaba bitaramenyekana icyemezo gishobora kuzafatwa nurwo rukiko ubwo leta ya Kigali izaba ikomeje gushyiraho amananiza kurukiko rw’Afrca.Birakekwa ko uRwanda rushobora kuzafatirwa ibyemezo birimo guhagarikirwa inkunga bahabwaga nibihugu by’Uburayi cyane duhereye mu gihugu cy’UBUHOLLANDE gisanzwe gitera inkunga leta ya Kigali ndetse biravugwa ko umuryango wubumwe bw’Uburayo nawo ushobora kuzahita uhagarika amasezerano yubufatanye yagiranye na leta ya Kigali
Hanyuma se Ingabire urukiko rw’Arusha nururamuka rumugize umwere icyo gihe leta ya FPR yaba zemera kumurekura?Nitamurekura niki kizakurikiraho?Ngibyo ibibazo byuruhuri bikomeje kwibazwa na banyarwanda bari bategereje ko Ingabire yazabona ubutabera none bihindutse ubutareba





