Home Inte'l Ba minitiri bumwakagara bambuwe uburenganzira bwo gutunga urupapuro rw’inzira(Passport)

Ba minitiri bumwakagara bambuwe uburenganzira bwo gutunga urupapuro rw’inzira(Passport)

0

Amakuru aturuka muri leta y’umwakagara twohererejwe na za magigiri zikorera umwakagara dore ko igihugu yagihinduye akalima ke.Aravuga yuko,ngo umwakagara yamaze gufata icyemezi cyo kwambura abakozi ba leta ye ayoboye imyaka (21) impapuro z’inzira zibahesha uurenganzira bwo kujya mu mahanga.

Umwakagara yumvikanye cyane yivovota avuga ko abakozi be,bakabije gukora ingendo mu mahanga nyamara aho kugirango abe ariwe wibaza impamvu kuva uyu mwaka watangira wa 2016 ngo iminsi yaba yaramaze mu gihugu ingana ni minsi(14) wenda birumvikana kuko aba arimo gushakira indege ye akazi dore iyo agiye mu ngendo ku isaha (€90.000)

Abandi se nabo baba bagiye mukazi?Kubera iyo mpaamvu ngo yaba yamaze gufata icyemezo ko buri minisitiri wese ubarizwa muri leta ye,ko atazongera gutunga urupapuro rw’inzira bita Passport.

Uzajya ajya muri mission ngo azajya abanza kwaka icyemezo muri state house ibukuru icyo cyemezo kikaba gifite ingufu kurusha passport nk’uko byemezwa na za magigiri ziyobowe na Gen.Nziza Jackson

Amakuru akomeza avuga ko,ngo umwakagara yaba yatangiye kubona iminsi irimo kwihuta kugirango atange umwanya ave ku ntebe ya bukunzi.Kubera iyo mpamvu ngo akaba atinya yuko bamusiga murwabayanga wenyine.Ibi bikaba bije aho uRwanda rusabiye kwikura murukiko nyafurika urwo umunyapolitike akaba numuyobozi mukuru wa FDU Inkingi INgabire Victoire aregeye leta ya FPR mur’urwo rukiko ko yamurenganije.

Amakuru twabagejejeho ubushize yavugaga ko leta y’umwakagara yanze kujya kwitaba ahubwo ihita yandika ibaruwa yo gusaba kuva mu bihugu bigize urwo rukiko ruharanira uburenganzira bwa muntu.Icyo kikaba ar’ikimenyetso simusiga yuko leta ya Kigali ikoresha igitugu aho itemera yuko abaturage bayo bagira uburenganzira bwo kurega murukiko nyafurika ahubwo bagomba kwemera kuyobozwa inkoni y’icyuma.

Andi makuru asa nayo ajyanye nigutugu gikomeje gukoreshwa muri gakondo yabakiranutsi yigaruriwe nabanyagitugu;ngo ni uko ubu abaturage barimo gushimutwa umusubirizo cyane cyane ku muntu wese baba bakeka ko yaba yemera ubwami bw’uRwanda.Kabone naho waba wivugira Umwami Yesu,ubu birakomeye ngo bahita bagutwara bavuga ko ngo aramarenga bakoresha bavuga Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa

Igishya :Iminsi yo guhanura byararangiye bwira abakunda ubuhanuzi ko ari aho mu mwaka utaha duhanura ahari za peterori UWITEKA yahishiye abanyarwanda, amabuye y’agaciro n’ibindi… Naho uyu ni umwanya wo kwita ku bugingo n’iherezo rya benshi :ishimuta ritigeze kubaho isi yaremwa riraje, inzara ije yihuta itazatinya no gukomangira arakomeye iraje mubyaro yaratangiye ukuri kwamye aho usanga umuturage yishyura imibyizi, ibishyimbo,.. Yabuze amafaranga. Ba usengera ibyo ibindi nzabikugezaho ubutaha gusa ntitwicaye ubusa Sawa

Shaka uburyo bw’ibanga ubike amakuru yose ufite kandi utangire u printing igitabo cy’ubuhanuzi bwawe kuko kizagurwa cyane ushake uko urinda abo mwasenganye n’abaguhaye amakuru bigiye kuba bibi nk’uko byagendekeye Geovani mahoro Niyingabira kuko bahwihwisaga ko ari maneko ya king Kigeri jya kumavi usengere abagiye nti byoroshye rero hagarara neza ku munara

Ni umwana wakoraga kuri radio salus yazize ubusa ntiyanekaga yari umufana!!Ubu upfuye wese intero ni imwe ko aba akorera nyir’urwanda

Ubu rero umwakagara akaba ameze nabi cyane nibyo ubuhanuzi bwavuze yuko inzira zigiye gufungwa abantu baraburiwe banga gukuramo akabo karenge none umwakagara ahise afunga amayira reka rero ibyahanuwe bikore umurimo wabyo ubwo bazapfa abazarokoka bazaba bagira Imana

Andi makuru aturuka murwagasabo,aravuga yuko,ngo umwakagara yariye karungu kuba magigiri we,CPT.Rucyahintare yatawe muri yombi byamutesheje urwandiko ubu akaba atarwiyambitse kuko ngo amahanga yaba yarasabye igihugu cy’Uburundi nibura gufata umwe muri za magigiri z’umwakagara bityo ikirego UBurundi bwatanze cyikemerwa mukanama gashinzwe umutekano ku isi muri ONU

Aha rero bikaba byumvikana yuko atabura kugira umwaga mwinshi usibye yuko yarawusanganye gusa ari wowe nawe niko byagenda.Kuba rero muzehe amaze kubona yuko igihe cyimubanye kigufi kandi yaragifite byinshi byo gukora,birumvikana yuko ntawugenda abirangije byanze iyo igihe cyawe cyageze uratungurwa ukajyenda abasigaye bakagusimbura mu byo waruhiye!Niyo mpamvu umwakagara yivugiye yuko azarusiga uko yarusanze.

 

 

                                             

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar